Ubuhamya bwa Nyirakarangwa Junior na Ntirenganya Fabien bwumvikanisha neza uko Uganda itigeze igabanya umuvuduko mu bikorwa byayo by’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda ku butaka bwayo bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Nyirakarangwa utuye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, yavuye mu Rwanda ku wa 8 Mutarama 2018 agiye gushaka ubuzima mu gihugu yafataga nk’icy’abaturanyi.
Avuga ko yari kumwe n’umutware we, amuherekeje ubwo yari ahamagawe na mwenenyina wamubwiraga ko bagiye gushaka imibereho muri Uganda. Uyu muryango wabyariye umwana umwe rukumbi bafite muri Uganda, ubu waratandukanye kuko umugabo agifungiye muri gereza muri Uganda aho yakatiwe amezi 18 y’igifungo.
Tariki ya 6 Ugushyingo 2019 nibwo inzego z’umutekano muri Uganda ziganjemo ingabo na polisi zageze mu rugo umuryango wa Nyirakarangwa wari utuyemo mu gace ka Shozi muri Kisoro, ahagana saa kumi z’igitondo, bababwira ko nibadakingura umuryango, bari buwimenere.
Nyirakarangwa avuga ko akimara gukingura bamwatse ibyangombwa bye, akabaha indangamuntu y’u Rwanda, bagahita bivovota bavuga ngo “Ehh!!! Ibi ni bya bikenya byaje kuvogera igihugu cyacu bidafite ibyangombwa bibemerera kwinjira mu gihugu cyacu?”
Umugabo we na we yasohowe mu nzu yambaye ubusa, arakubitwa bikomeye, mbere yo kubajyana bose mu kibuga cyakusanyirijwemo abantu bari bafashwe bose.
Mu buhamya bwe Nyirakarangwa akomeza avuga ko nyuma yo gukurwa kuri icyo kibuga cyari kirimo abiganjemo Abanyarwanda bitwaga ko badafite ibyangombwa, abagore bajyanywe ku Biro bya Polisi bya Kisoro, abagabo bajyanwa muri gereza, bafungwa bataburanye.
Uyu mubyeyi wonsaga umwana we ukiri muto, avuga ko mu gihe kirenga ukwezi bafungiwe ku biro bya Polisi bya Kisoro, nta mafunguro cyangwa icyo kunywa bigeze bahabwa. Imibereho yabo bayikeshaga abafumbira bari bafunganywe na bo kuko bo basurwaga bagahabwa ibyo kurya rimwe na rimwe.
Ati “Abacungagereza bazaga gutanga ibyo kurya, bakabanza bakabaza ngo Abanyarwanda ni bande, nibashyire akaboko hejuru […] mwe ibiryo byanyu ntabwo umubare bawushyizeho [twatetse bike mwihangane], ubwo tukaburara.”
Nyirakarangwa avuga ko aho bari bafungiye hari harimo ubwiherero bwatezaga umunuko ukabije, ku buryo niyo basabaga kujya hanze kota akazuba batabyemererwaga.
Nyuma y’ukwezi kurenga nibwo uyu mubyeyi n’abandi bari bafunganywe barekuwe, babwirwa ko nubwo bafunguwe bagiye koherezwa iwabo (mu Rwanda) bazicirwayo, ngo kuko u Rwanda rwavuze ko nta bantu bazava muri Uganda ngo bajye kurubamo.
Ubuzima bwo gutotezwa abuhuje na Ntirenganya Fabien w’imyaka 48 na we wafungiwe muri Uganda, akahatoterezwa.
Uyu mugabo wavukiye mu Mudugudu wa Rutagara mu Murenge wa Boneza ku Kirwa cya Bugarura mu Karere ka Rutsiro, we avuga ko yari asanzwe ari umurobyi mu Kiyaga cya Kivu, agahitamo kugeragereza amahirwe muri Uganda.
Ntirenganya wari ufite icyangombwa cy’inzira (Laissez Passe), yatangiye kujya muri Uganda kuroba amafi n’indagara akabizana mu Rwanda. Gusa ubu bucuruzi bwe bwaje guhagarara tariki ya 26 Ugushyingo 2018 ubwo yari ahindukiye agarutse mu Rwanda afite ibilo 80 by’indagara n’ibilo 100 by’amafi mu modoka ya Jaguar.
Ubwo yari ageze ku mupaka wa Cyanika ku ruhande rwa Uganda, saa tatu za mu gitondo, basanze bisi zose bazihagaritse ziri gukurwamo Abanyarwanda.
Icyo gihe ngo bashyizwe ku ruhande, buri wese bamusaba kwicarana n’imizigo ye, uwerekanye ibyangombwa byaba indangamuntu cyangwa ‘Laissez Passe’ akabyamburwa, abafite udupapuro tuzwi nka ‘Jéton’ two tugahita dushwanyaguzwa ako kanya.
Ntirenganya akomeza avuga ko nyuma y’iminota mike bafashwe bahise boherezwa ku Biro bya Polisi bya Kisoro, aho bavanywe nyuma y’iminota 30, bakajyanwa mu rukiko.
Mu Banyarwanda bagera muri 50 bagejejwe mu rukiko uwo munsi nta n’umwunganizi mu mategeko bahawe, bose babwiwe ko bashinjwa icyaha kimwe cyo kuba bari ku butaka bwa Uganda.
Ntirenganya wari mukuru mu bafashwe bose icyo gihe, avuga ko yagerageje kubaza no gusobanuza impamvu bafashwe kandi bose barageze muri Uganda mu buryo bwemewe n’amategeko, akongeraho ko bishingikirije imibanire n’amasezerano ari hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko hagati ya Uganda n’u Rwanda; umucamanza yabasubije ko ngo ari abatasi b’u Rwanda.
Ati “Narababwiye ngo barebe muri ‘laissez Passe’ yanjye, murabona ko nahawe amezi atandatu, kandi ngarutse mu kwezi kwa cumi na kumwe, none muri kutwita ko turi abanyabyaha gute?”
Aha ngo umucamanza yababwiye ko bari bukatirwe bagafungwa ngo na bo nibabona Abagande ku butaka bw’u Rwanda bazabakatire.
Ati “Ako kanya umucamanza yahise atubwira ko dutsinzwe urubanza, kandi dukatiwe amezi 18, twaba tudashaka kuyakora, tukishyura amashiringi ya Uganda miliyoni imwe n’igice.”
Nyuma yo kugerageza uburyo bwose ngo barekurwe, ariko bikananirana, abafunganywe na Ntirenganya na we ubwe boherejwe muri Gereza ya Kisoro, aho bakirijwe amagambo yo gutotezwa no kwitwa za maneko z’u Rwanda, barakubitwa bikomeye, ndetse bakorerwa n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo.
Ntirenganya yavuze ko yamaze amezi abiri muri iyo gereza nyuma akahavanwa ajyanwa muri Gereza ya Kabale aho we na bagenzi be bakoreshwaga imirimo y’ubucakara irimo kubumba amatafari no kuyatwika, gutema no kwikorera ingiga z’ibiti, n’ibindi; aha ngo uwananirwaga yarakubitwaga.
Nyuma ya Kabale, Ntirenganya yajyanywe muri Gereza ya Kiburara akajya ahingishwa ibigori nk’uburyo bwo kwishyura amashiringi yari yaraciwe. Aha muri Gereza ya Kiburara Abanyarwanda barahatoterejwe, bahakoreshejwe imirimo ivunanye, barakubitwa bikomeye.
Ntirenganya yongeye gusubizwa i Kabale aho gutotezwa n’ibikorwa by’iyicarubozo byakomereje ndetse ngo hari n’Abanyarwanda batatu bahasize ubuzima kubera gutotezwa, imirambo yabo ijyanwa aho batamenye.
Igihe cyo kurangiza igifungo yahawe cyageze Ntirenganya yaragaruwe muri Gereza ya Kisoro aho we n’abandi Banyarwanda batandatu barimo na Nyirakarangwa Junior barekuriwe ku wa 6 Ukuboza 2019.
Ntirenganya we yongeye gufungwa iminsi itatu kubera kubaza imizigo ye polisi ya Kisoro yari yarasigaranye, cyangwa agahabwa amafaranga yayivuyeno.
Ntirenganya yari yarinjiye muri Uganda ku wa 10 Gicurasi 2018, ubwo yerekezaga ahitwa Senyundo mu Karere ka Mpigi, aho yari asanzwe akura amafi n’indagara.
Ntirenganya wahombye byose, yaba amafaranga n’ibyo yari yararanguye asaba Leta y’u Rwanda ko yakorera ubuvugizi Abanyarwanda benshi bakiri muri Gereza za Uganda bazira amaherere, bakaba barekurwa ndetse bakaba banakwishyurwa imitungo yabo bahombejwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda.
Ntirenganya Fabien na Nyirakarangwa Junior bagereye mu Rwanda rimwe tariki ya 9 Ukuboza 2019. Bakiriwe n’Ingabo z’u Rwanda ku mupaka wa Cyanika, bahavanwa berekeza mu Karere ka Nyanza kondorwa no guhabwa ubufasha bw’ibanze no gusuzumwa indwara zitandukanye nka ‘Ebola’.
Imigirire ya Uganda igaragaza ko iki gihugu gikomeje gutatira amasezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Luanda muri Angola ku wa 21 Kanama 2019 n’itangazo rya Kigali ryo ku wa 16 Nzeri 2019 agamije gukemura ibibazo hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda rushinja Uganda ibintu bitatu birimo ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda; icyuho Uganda iha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo RNC kandi bagakorana na bamwe mu bayobozi mu gihugu no kuba abacuruzi b’Abanyarwanda muri Uganda, baba abahakorera cyangwa abahanyura bafatirwa ibicuruzwa bikamara amezi.
Kuva muri Mutarama 2018, Abanyarwanda 1438 bajugunywe ku mipaka nyuma y’igiye bafungiwe muri kasho z’Urwego Rushinzwe Iperereza rya Gisirikare (CMI) n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu gihugu (ISO) bakorerwa iyicarubozo.
U Rwanda rwagaragarije Uganda ibimenyetso bigaragaza uko imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, RNC na RUD Urunana ikomeje kwisuganyiriza muri iki gihugu cy’igituranyi. Ubuhamya bw’abari abarwanyi ba FDLR na P5 ishamikiye kuri RNC, bushimangira uko Uganda ifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse bamwe basabye imbabazi imbere y’inkiko.