• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]

Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]

Editorial 16 Jul 2017 Mu Rwanda

Urugendo rw’ibikorwa byo kwiyamamaza rwa Paul Kagame i Nyamagabe, Huye na Kamonyi .
I Nyagisenyi i Nyamagabe, i Huye no mu ‘Ikiryamo cy’inzovu’ mu Karere ka Kamonyi; ibihumbi by’abaturage bitabiye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame nyuma yaho byatangiriye mu Karere ka Ruhango ku wa 14 Nyakanga 2017.

Kuri gahunda y’uyu munsi, Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije mu turere dutatu bitandukanye n’uko byagiye bigenda ahandi aho yajyaga muri tubiri. Yahereye i Nyamabage, akomereze I Huye mu Mujyi hanyuma asoreze i Kamonyi.

Abaturage b’i Nyamagabe no mu nkengero batangiye kugera aho I Nyagisenyi mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo aho bari bitwaje amabendera n’imyambaro iri mu mabara ya FPR Inkotanyi; n’i Huye naho bazindutse bajya gutegereza Kagame, bamwereka ko bamushyigikiye.

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko ubu u Rwanda rwishimira kongera gushibuka nyuma y’uko amahanga arutereranye akeka ko rutazongera kubaho.

Yavuze ko ubwo amahanga yatereranaga u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byari nko kurenzaho itaka kuko yumvaga igihugu kitazongera kubaho ukundi.

Agize ati “Baducukuriye urwobo, baradutabye, ariko ntabwo bari baziko Abanyarwanda turi imbuto zizashibuka. Abanyarwanda twabaye imbuto, turashibuka, ubu turi ubukombe.”

Ni bumwe mu butumwa yageneye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bari baje kumushyigikira mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye mu Karere ka Kamonyi, kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017.

Yavuze ko kuzuka ku Rwanda ruva mu mateka mabi rwagize, byatewe n’ubushake n’imbaraga ari na byo bigejeje igihugu aho kigeze ubu. Ati “Ukuntu Abanyarwanda bari hamwe, ukuntu bashaka kubaka igihugu n’ukuntu bashaka kwiyubaka ntibisanzwe.”

Yavuze ko kugeza ubu hari amahanga akiri mu ihakana ku busugire bw’u Rwanda, ariko yizeje Abaturarwanda ko ari igihe gito kuko nayo azageraho akemera. Ati “Abadutabye bazabona ko turi imbuto zishibuka, zigakura, zikagira ubuzima bwiza.”

-7254.jpg

-7255.jpg

-7256.jpg

-7257.jpg

-7258.jpg

[ VIDEO ]

-7262.jpg

-7261.jpg

-7260.jpg

2017-07-16
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rutegereje kwitaba i Arusha mu rubanza rwa Ingabire

U Rwanda rutegereje kwitaba i Arusha mu rubanza rwa Ingabire

Editorial 14 Jun 2016
Mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umushakashatsi Tom Ndahiro aratwibutsa uko Venuste Nshimiyimana yagiriye inama Perezida Habyarimana yo gukwirakwiza Interahamwe mu Rwanda hose.

Editorial 16 Apr 2021
EAC: Abakuru b’ibihugu bemeye kwihanganira caguwa indi myaka itatu

EAC: Abakuru b’ibihugu bemeye kwihanganira caguwa indi myaka itatu

Editorial 18 Jul 2016
Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz

Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz

Editorial 23 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga
Amakuru

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

Editorial 04 Nov 2024
Burundi : Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane
Amakuru

Burundi : Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane

Editorial 03 Nov 2017
Angola : Inama ya Perezida Kagame na Museveni irangiye basinye amasezerano
INKURU NYAMUKURU

Angola : Inama ya Perezida Kagame na Museveni irangiye basinye amasezerano

Editorial 21 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru