Urugendo rw’ibikorwa byo kwiyamamaza rwa Paul Kagame i Nyamagabe, Huye na Kamonyi .
I Nyagisenyi i Nyamagabe, i Huye no mu ‘Ikiryamo cy’inzovu’ mu Karere ka Kamonyi; ibihumbi by’abaturage bitabiye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame nyuma yaho byatangiriye mu Karere ka Ruhango ku wa 14 Nyakanga 2017.
Kuri gahunda y’uyu munsi, Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije mu turere dutatu bitandukanye n’uko byagiye bigenda ahandi aho yajyaga muri tubiri. Yahereye i Nyamabage, akomereze I Huye mu Mujyi hanyuma asoreze i Kamonyi.
Abaturage b’i Nyamagabe no mu nkengero batangiye kugera aho I Nyagisenyi mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo aho bari bitwaje amabendera n’imyambaro iri mu mabara ya FPR Inkotanyi; n’i Huye naho bazindutse bajya gutegereza Kagame, bamwereka ko bamushyigikiye.
Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko ubu u Rwanda rwishimira kongera gushibuka nyuma y’uko amahanga arutereranye akeka ko rutazongera kubaho.
Yavuze ko ubwo amahanga yatereranaga u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byari nko kurenzaho itaka kuko yumvaga igihugu kitazongera kubaho ukundi.
Agize ati “Baducukuriye urwobo, baradutabye, ariko ntabwo bari baziko Abanyarwanda turi imbuto zizashibuka. Abanyarwanda twabaye imbuto, turashibuka, ubu turi ubukombe.”
Ni bumwe mu butumwa yageneye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bari baje kumushyigikira mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye mu Karere ka Kamonyi, kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017.
Yavuze ko kuzuka ku Rwanda ruva mu mateka mabi rwagize, byatewe n’ubushake n’imbaraga ari na byo bigejeje igihugu aho kigeze ubu. Ati “Ukuntu Abanyarwanda bari hamwe, ukuntu bashaka kubaka igihugu n’ukuntu bashaka kwiyubaka ntibisanzwe.”
Yavuze ko kugeza ubu hari amahanga akiri mu ihakana ku busugire bw’u Rwanda, ariko yizeje Abaturarwanda ko ari igihe gito kuko nayo azageraho akemera. Ati “Abadutabye bazabona ko turi imbuto zishibuka, zigakura, zikagira ubuzima bwiza.”
[ VIDEO ]