Ingengabihe y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki ya 4 Kanama 2017, igaragaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 14 Nyakanga birangire ku wa 3 Kanama.
Ku Muryango wa FPR Inkotanyi, biteganyijwe ko bizahera mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo aho Ngarambe Francois umunyabanga mukuru wa FPR Inkotanyi yasobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu ko gutangirira Ruhango nta cyihariye, ko ari uko FPR yahisemo guhera mu majyepfo gusa.
Ngarambe kandi yatangaje ko Perezida Kagame azayimamaza mu turere hafi ya twose mu gihugu ndetse ko bitewe n’uko akarere kangana, hari aho azajya mu bice bitandukanye byako.
Ati “Mu gihugu umukandida wa RPF Inkotanyi azajya mu turere twose, hamwe ashobora no gukorera ahantu habiri hatandukanye bitewe n’uko akarere kangana.”
Ngarambe yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangwa n’udushya twinshi ndetse amahame azagenderwaho agaragaza ibyo Abanyarwanda bifuza.
Francois Ngarambe Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi
Ngarambe yavuze ko mu myaka FPR Inkotanyi imaze ku butegetsi yakoze byinshi ariko hakaba hari n’ibyo yifuzaga gukora bitararangira. Yasobanuye ko aho bazagera mu gihe cyo kwiyamamaza bagasanga hari ibitarakozwe, bazasobanurira abaturage impamvu yabiteye.
Yagize Ati “Ntabwo tujya twirarira cyangwa ngo tubeshye, ibyo tutagezeho twari twemereye Abanyarwanda tuzababwira impamvu.
Ku bijyanye n’aho umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, azagera yiyamamaza, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yavuze ko bizakorwa kugera ku rugo ku rundi hifashishijwe abakorerabushake.
Amashyaka yashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi azamwamamaza agaragara mu birango asanganywe aho gukoresha ibirango by’uwo ari inyuma mu matora. Ayo arimo PL, PSD n’andi.
Ngarambe yongeye gushimangira amagambo yavuzwe na Perezida Kagame ko igihe cy’ibyumweru bibiri cyatanzwe mu kwiyamamaza atari gito ashingiye ku kuba basanzwe bakorana n’abaturage umunsi ku wundi.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François,yashoje asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi aho bari hose mu Gihugu kuzaba babukereye ari benshi kandi basa neza aho umukandida ari bujye kwiyamamariza kugirango bumve impanuro ndetse na gahunda abafitiye muri myaka iri imbere.
Norbert Nyuzahayo