Kuri iki cyumweru, Tariki ya 26 Ugushyingo 2023, umunyarwanda Muhitira Félicien uzwi nka Magare mu kiciro cy’Abagabo yegukanye isiganwa ry’igice cya Marato ya Fort-de-France yakinwaga ku nshuro ya 37.
Ibilometero 21 bya Marathon Fort de France yaraye itwawe na Magare mu kiciro cy’Abagabo yari yitabirwe n’abasiganwa 600 itangirira i Malecon ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri zo kuri iki cyumweru, abasiganwa bari bayobowe na Magare na Mohamed Boutmazguine na Mykola Mevsha.
Nyuma yo kuyobora iryo siganwa kuri abo bagabo bose ryasojwe Muhitira Felien watwaye amarushanwa atandukanye ku Isi cyane cyane ayo ku mugabane w’i Burayo dore ko ariyo asanzwe abarizwa ariyoboye akoresheje isaha imwe n’iminota 5 n’amasegonda 25 (1h 05min 25s).

Mu kiciro cy’Abagore, Nemchenko Maryna ukomoka muri Ukraine niwe wabaye uwa mbere akoreshe isaha imwe, iminota 16 n’Amasegonda arindwi (1h 16min 07s), yakurikiwe na El Idrissi Fatima umwanya wa Gatatu wajeho Gortel Maciuk Agnieska ukomoka muri Polonye.