Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille avuga ko uko Abanyarwanda bifuje ko Itegeko Nshinga rivugururwa bakanatora ‘yego’ ku gipimo cyo hejuru muri Referendum, na n’ubu bakomeje kugaragaza ko banyotewe no gushyira mu bikorwa umugambi wabo muri uru rugengo.
Akavuga ko mu bitekerezo bagenda bakura mu baturage, bakomeje kuvuga ko ikibatindiye ari umunsi w’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2017.
Mu mwaka wa 2015, bamwe mu banyarwanda bagiye bagana Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa by’umwihariko ingingo yaryo ya 101 (Itegeko Nshinga ritaravugururwa).
Aba banyarwanda bifuzaga ko hakurwaho inzitizi zashoboraga kubuza Perezida Paul Kagame kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha wa 2017.
Hon Mukabalisa Donatille uyobora Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite avuga ko nk’intumwa za rubanda bashyize mu bikorwa ibyasabwaga n’abo bahagarariye.
Ati “ Ibyo bashingiyeho kandi natwe twabonaga ko bifite ishingiro twarabibakoreye, dusubirayo tugiye kubabwira ko ibyo badusabye twabikoze biranabashimisha.”
Avuga ko ibi byishimo banabigaragarije mu matora ya Referendum yo kwemeza Itegeko Nshinga rivuguruye ryakuragaho inzitizi z’umubare wa manda zashoboraga kuzitira Perezida Paul Kagame kuziyamamaza.
Ati “ Twagize n’umugisha na perezida wa Repubulika akavuga ko ashingiye ku buremere bw’ibyo Abanyarwanda bamusabye no mu nyungu zabo yemeye ibyo bamusabye.”
Donatille Mukabarisa, Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite
Donatila Mukabalisa arahira kuzayobora Inteko imbere ya Perezida Kagame
Hon Mukabalisa avuga ko ibyo Abanyarwanda basabye bakibikomeye ndetse ko bakomeje kugaragaza ko banyotewe na byo. Ati “ Abanyarwanda bahagaze neza kandi barishimye, biragaragara kandi n’aho tugiye hose baba batugararagariza ko 2017 itinze kugera.”
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame