• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon Mukabalisa

Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon Mukabalisa

Editorial 07 Dec 2016 POLITIKI

Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille avuga ko uko Abanyarwanda bifuje ko Itegeko Nshinga rivugururwa bakanatora ‘yego’ ku gipimo cyo hejuru muri Referendum, na n’ubu bakomeje kugaragaza ko banyotewe no gushyira mu bikorwa umugambi wabo muri uru rugengo.

Akavuga ko mu bitekerezo bagenda bakura mu baturage, bakomeje kuvuga ko ikibatindiye ari umunsi w’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2017.

Mu mwaka wa 2015, bamwe mu banyarwanda bagiye bagana Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa by’umwihariko ingingo yaryo ya 101 (Itegeko Nshinga ritaravugururwa).

Aba banyarwanda bifuzaga ko hakurwaho inzitizi zashoboraga kubuza Perezida Paul Kagame kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha wa 2017.

Hon Mukabalisa Donatille uyobora Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite avuga ko nk’intumwa za rubanda bashyize mu bikorwa ibyasabwaga n’abo bahagarariye.

Ati “ Ibyo bashingiyeho kandi natwe twabonaga ko bifite ishingiro twarabibakoreye, dusubirayo tugiye kubabwira ko ibyo badusabye twabikoze biranabashimisha.”

Avuga ko ibi byishimo banabigaragarije mu matora ya Referendum yo kwemeza Itegeko Nshinga rivuguruye ryakuragaho inzitizi z’umubare wa manda zashoboraga kuzitira Perezida Paul Kagame kuziyamamaza.

Ati “ Twagize n’umugisha na perezida wa Repubulika akavuga ko ashingiye ku buremere bw’ibyo Abanyarwanda bamusabye no mu nyungu zabo yemeye ibyo bamusabye.”

-4945.jpg

Donatille Mukabarisa, Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite

-4941.jpg

Donatila Mukabalisa arahira kuzayobora Inteko imbere ya Perezida Kagame

Hon Mukabalisa avuga ko ibyo Abanyarwanda basabye bakibikomeye ndetse ko bakomeje kugaragaza ko banyotewe na byo. Ati “ Abanyarwanda bahagaze neza kandi barishimye, biragaragara kandi n’aho tugiye hose baba batugararagariza ko 2017 itinze kugera.”

-4944.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

2016-12-07
Editorial

IZINDI NKURU

U Burusiya bwemeje ko bwagerageje misile nshya idashobora guhagarikwa

U Burusiya bwemeje ko bwagerageje misile nshya idashobora guhagarikwa

Editorial 15 Mar 2018
Itotezwa ry’Impunzi z’Abanyarwanda ryamuteye kwandika igitabo

Itotezwa ry’Impunzi z’Abanyarwanda ryamuteye kwandika igitabo

Editorial 17 Apr 2018
Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  

Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  

Editorial 12 Sep 2019
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli  [AIPAC Policy Conference]

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

Editorial 28 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uko Judi Rever yatumiwe n’inkoramutima za RNC, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 01 Apr 2019
Gahunda yo kureka abanyamahanga bakinjira mu Rwanda nta Viza yatangiye kubahirizwa
INKURU NYAMUKURU

Gahunda yo kureka abanyamahanga bakinjira mu Rwanda nta Viza yatangiye kubahirizwa

Editorial 02 Jan 2018
Rugema Kayumba na Kale Kayihura  ninde ukwiye kuregwa mu Rukiko mpuzamahanga [ ICC ]
ITOHOZA

Rugema Kayumba na Kale Kayihura  ninde ukwiye kuregwa mu Rukiko mpuzamahanga [ ICC ]

Editorial 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru