Abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kwinjira ku bwinshi ku mipaka igabanya icyo gihugu n’u Rwanda mu karere ka Rubavu batinya imvururu zishobora gukurikira amatora.
Isi yose ihanze amaso RDC nyuma y’amatora ya Perezida n’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye tariki 30 Ukuboza 2018.
Ni amatora yari amaze imyaka ibiri agenda asubikwa. Hari impungenge ko ibizayavamo nibitangazwa bishobora gukurikirwa n’imvururu.
Benshi mu batuye i Goma bakomeje kwambuka baza mu Rwanda kuhaba by’igihe gito mu gihe bagitegereje uko iwabo bigenda.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abakomisiyoneri mu Mujyi wa Rubavu, Fifi Kabera yabwiye NewTimes dukesha iyi nkuru ko bamaze iminsi bakira abanye-Congo benshi bashaka inzu muri uwo mujyi.
Yagize ati “Tumaze kwakira umubare munini w’Abanye-Congo bashaka inzu zo gukodesha.”
Amwe mu mahoteli n’inzu zicumbikira abagenzi i Rubavu zamaze gufatwa na bamwe mu banye-congo ndetse n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu, batinya igishobora gukurikira itangazwa ry’ibyavuye mu matora.
Charles Kabange Syaluha ni umwe mu bahisemo kuza mu Rwanda kuko nta mutekano yizeye mu gihugu cye.
Yagize ati “Njye n’umuryango wanjye twageze i Rubavu mu minsi ibiri ishize. Ntabwo nakubwira ko hari umuntu wizeye umutekano we hariya iwacu. Hari abiyemeje kwigaragambya. Rero ntabwo waguma ahantu utizeye umutekano wawe.”
Meya w’Akarere ka Rubavu, Gilbert Habyarimana, yavuze ko ibyo kwiyongera kw’Abanye-Congo baza i Rubavu babizi.
Ati “Nibyo, umubare w’abanye-Congo baza mu Rwanda wariyongereye, cyane cyane abashaka kuharara kubera impamvu z’umutekano wabo.”
Icyakora Habyarimana yavuze ko ataramenya neza umubare nyawo w’Abanye-Congo bamaze kwinjira muri ako karere.
Yavuze ko akarere ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa bafashe ingamba zo kugenzura ubwiyongere bw’abo bantu ku bw’umutekano wabo n’uw’abanyarwanda.
Imipaka ihuza Goma na Rubavu ubusanzwe ikoreshwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 45 ku munsi biganjemo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ibyavuye mu matora by’agateganyo muri RDC byagombaga gutangazwa kuri iki Cyumweru gishize ariko byimuriwe muri iki cyumweru cyatangiye kuri uyu wa Mbere kubera ko amajwi atarakusanywa yose.