Itangazo ryashyizweho umukono na Dr AWAZI BOHWA Raymond, Perezida w’ Umuryango w’Abanyekongo baba mu Rwanda, riravuga ko abo Banyekongo bishimiye uko bafashwe mu Rwanda, mu gihe abategetsi n’abaturage b’igihugu cyabo cya Kongo barangwa n’ubushotoranyi bukorerwa u Rwanda, haba mu mvugo haba no mu bikorwa.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwaranzwe n’ubushishozi, bwirinda gufata ibyemezo bishingiye ku mujinya no kwihimura, cyane cyane ubwo Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera muri Kongo bo babuzwaga amahwemo, bamwe baricwa, abandi barafungwa n’imitungo yabo irangizwa indi irasahurwa.
Abanyekongo baba mu Rwanda barasaba abavandimwe babo bari muri Kongo guhagarika ibikorwa byose bituma ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi burushaho gukaza umurego, birimo ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanyarwanda n’abasa nabo, ahubwo bakibuka ko ari abaturanyi basangiye byinshi birimo no guhahirana.
Mu rwego rwo guhagarika intambara hagati ya leta ya Kongo n’imitwe iyirwanya irimo M23, Abanyekongo baba mu Rwanda barasaba abategetsi b’igihugu cyabo kuyoboka inzira y’imishyikirano, no gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mishyikirano yabereye i Naïrobi muri Kenya n’ i Luanda muri Angola.
Kuva intambara yakubura mu burasirazuba bwa Kongo, abategetsi b’icyo gihugu bakwije ibinyoma ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, bahitamo inzira y’ibitutsi n’imvugo z’urwango. Byageze n’abo bafatanya n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR kurasa ibisasu mu Rwanda, byica abantu, bikomeretsa abandi, binangiza imitungo yabo.
Hari hitezwe ko uRwanda ruha Kongo isomo ryo kubaha abaturanyi, ariko ruhitamo kwifata kugeza igihe Kongo izarengera umurongo utukura.
Abanyekongo baba mu Rwanda bikomereje ibikorwa byabo ntawe ubahoye imyitwarire igayitse y’ubutegetsi bw’iwabo, ibintu byongeye kugaragaza ko Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo birinda guhubuka nk’abaturanyi bo muri Kongo.
Si ubwa mbere u Rwanda rutsinze abashaka kurugusha mu mutego wo kwihorera, kuko n’igihe muri Uganda batotezaga Abanyarwanda , nta Munyarwanda wariye n’urwara umuturage wa Uganda uba mu Rwanda. Ngubwo “ubukure”(maturité) muri politiki duhiga abatwigimba.