Itsinda ry’abanyeshuri 20 biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubuhinzi, ubumenyi n’ubuvuzi bw’Inyamaswa, ejo taliki ya 31 Werurwe basuye ishami rya Polisi y’u Rwanda rikoresha imbwa mu gusaka ibisasu, ibiturika n’ibiyobyabwenge mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi bujyanye n’ibyo biga.
Bayobowe na Dr Ryan Caroline, umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo, aba banyeshuri bakiriwe n’Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Celestin Twahirwa hamwe n’umuyobozi wungirije mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikorana na Polisi Mpuzamahanga Interpol, ACP Peter Karake ndetse n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rikoresha ziriya mbwa mu gusaka, Senior Superintendent of Police (SSP),Innocent Semigabo.
Mu biganiro bagiranye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba banyeshuri bahawe ishusho y’imikorere ya ririya shami rikoresha imbwa , imigenzereze y’imbwa zikoreshwa na Polisi n’imibereho yazo.
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa mu ijambo rye yagize ati:” Ibi ni bimwe mu bigize amasezerano Polisi y’u Rwanda ifitanye na Kaminuza y’u Rwanda, twishimiye gukorana n’aba banyeshuri mu kungurana ubumenyi kandi twizeye ko bahungukira byinshi.”
Mu izina ry’abanyeshuri, Dr Caroline yavuze ko amasezerano y’ubufatanye basanganywe atuma impande zombi zibyungukiramo iyo zihanahana ubumenyi aho yagize ati:”Uko Polisi ishishikajwe no kongera ubumenyi ni ko natwe dushaka kugira ibyo tuyigiraho kuko twemera ko bahawe uburyo bwo kuhigira,bahakura byishi.”
Umwe mu barimu, Dr Ben Asiimwe yagize ati:”Ibyo Polisi y’u Rwanda ikora biciye muri iri shami ryayo biratangaje cyane cyane mu birebana no gukumira ibyaha, ibyo twaboneye aha birenze ibyo umuntu yakwigira mu ishuri.”
Mu ruzinduko rwabo kandi, abanyeshuri bagaragaje inyota yo kugira ibyo bigira muri iri shami rya Polisi cyane cyane ku buzima bw’imbwa zihakoreshwa aho baboneyeho gusaba ko ishuri ryabo ryajya rihabwa imbwa zishaje bakajya bazifashisha mu kwiga.
Asubiza, ACP Karake yagize ati:”Nyuma y’amasezerano dufitanye, ubufatanye buzakomeza kandi buzungura impande zombi.”
Twakwibutsa ko iyo Polisi yakiriye imbwa, niyo iyihera imyitozo kandi ikabaariyo iyigenera ibyo izabasha gukora neza kurusha ibindi mu mirimo ziba zikora, Polisi y’u Rwanda ikaba ifite gahunda yo kwagurira iri shami ryayo no mu ntara zitandukanye.
RNP