• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Editorial 12 Jul 2018 Mu Rwanda

Guhera ku itariki ya 8 Nyakanga 2018 ku cyicari gikuru cy’itorero rya Zion Temple i Kigali harikubera igiterane ngarukamwaka kizwi nka “Africa haguruka”. Umushumba mukuru w’iri torero Apôtre Dr Paul Gitwaza yahanuriye abari bitabiriye iki giterane ababwira ko Imana igiye gufata ubutunzi bw’abaherwe b’abapagani ikabuha abarokore nabo bakubaka amahoteli akomeye ariho n’imisaraba.

Apôtre Dr Paul Gitwaza avuga ko Imana igiye kwambura abaherwe b’abapagani Business zabo zihabwe abarokore.

Ku munsi wa Gatatu w’iki giterane nibwo Apôtre Dr Paul Gitwaza yaje guhanurira abacyitabiriye, atangira ubuhanuzi bwe yavuze ko Imana igiye guhuriza hamwe amatorero yo muri Africa mu bucuruzi buzazana amafaranga y’Isi agakora mu bwami bw’Imana.

Yagize ati “Umva icyo Imana ivuze, Imana igiye guhuriza hamwe amatorero yo muri Afurika mu gukora ubucuruzi buzazana amafaranga y’Isi akabasha gukora mu bwami bw’Imana. Mu myaka iri imbere, amahoteli akomeye muri Afurika yose azaba afiteho akamenyetso k’umusaraba kuko azaba ari ay’abana b’Imana. Mwumve neza, amahoteli akomeye ntazaba acyitwa Marriot, ntazaba acyitwa Hilton na Shelton,… azitwa ay’abarokore ariho n’umusaraba, muranyumva neza? Imana igiye kubikora.”

Akomeza ababwira ko Imana igiye gufata ubutunzi bw’abaherwe b’abapagani bakora ubushabitsi (Business) mu bijyanye no kubaka amazu ikabuha abarokore akaba aribo batunga amahoteli yose azaba akomeye muri Afurika mu minsi iri imbere.

Ati: “Abana b’Imana mugiye kujya mwubaka imidugudu irimwo amazu meza cyane, mu gihe kiri imbere imidugudu minini izaba yarubatswe n’abarokore, ndagirango mubyandike. Abapagani bari muri business zo kubaka amazu Imana igiye kubibambura, izabiha abarokore bo muri Afurika, ni bo bagiye kubaka amazu. Amatorero yo muri Gabon, mu Rwanda, mu Burundi, Uganda, muri Tanzania, Cameroon no hirya no hino agiye kuzajya yubaka imijyi ihambaye, namwe muri muri abo! Kuko Imana igiye kugarurira itorero agaciro.”

Ni kenshi uyu mukozi w’Imana akunze kugarukwaho kubera ubuhanuzi butandukanye aba yatangaje, iki giterane Africa haguruka muri uyu mwaka kiri kuba ku nshuro yacyo ya 19 kikaba kizamara iminsi umunani kikazasozwa ku itariki ya 15 Nyakanga 2018.

Africa Haguruka 2018 aba yitabiriye bateze amatwi ijambo ry’Imana.

2018-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Eng. Didier Sagashya n’abandi bakozi babiri b’Umujyi wa Kigali batawe muri yombi

Eng. Didier Sagashya n’abandi bakozi babiri b’Umujyi wa Kigali batawe muri yombi

Editorial 17 Nov 2017
Bisi ya RITCO yari itwaye abagenzi yahiye irakongoka

Bisi ya RITCO yari itwaye abagenzi yahiye irakongoka

Editorial 27 Apr 2018
Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa  Rayon Sports

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Editorial 08 Oct 2023
Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Editorial 31 May 2021

4 Ibitekerezo

  1. niyogihozo
    July 16, 201810:05 am -

    Kagire inkuru no kuyibara iyo mitungo bazayifata bate?Bayibye? Barwanye? Bayihawe? Bayiguze? Ese ibyiza si uko abantu basaba Imana ikabaha ibyabo ko atari inkene, ko ahubakwa hakiriho, ntibifuze ibifite bene byo ? Aha Apotre mwibuke ko Imana ivusha izuba ryayo, ikagusha imvura yayo ku babi n’abeza! Ese koko ikihutirwa ku Mana ni uko abantu bayo baba abaherwe muri iyi si barimo mu rugendo?

    Subiza
    • Tos
      July 16, 201812:48 pm -

      Ubwo aherutse muri Israel wasanga yarabivuganye nabayuda ko bagiye gukora akantu. Uyu ntumuzi iyo akusanya amafaranga y’abanyagihugu akayajyana yitwaje ngo ni ubukerarugendo kandi ari amaturo ashyiriye ba shebuja. Abakagombye kuyobora abantu mu nzira y’umudendezo nibo mbata mbi, abagakwiriye kwigisha abantu gukora nibo bari kuboshya ngo bagarame bategereje ko bazagabirwa iby’ababivunikiye. Abari kuba bateye imbere mu bwenge ni zo njiji z’intangarugero. Birababaje

      Subiza
  2. Motari
    July 22, 20186:54 am -

    Imana iti nzaha umugisha imirimo yamaboko yanyu kuberako mwanyubashye kandi mukanyubahisha iri ni ijambo ry’Imana. Abanyamatorero benshi kubera bwabumenyi bukeya duhora tuvuga burimunsi bigisha abayoboke babo ko haricyo Imana igiye kubakorera ariko ntibababwira ko gusenga bijyana no gukora bakagirango harundi uzaza kubakorera ibyabananiye.Niyompamvu ubuhanuzi bwabamwe burimo ibinyoma byinshi kugirango banyage imitungo yababagana, nonese
    Uyumuhanuzi ubukire yabukuye ahandi hehe ko mbere yo gutangiza itorero rye nta mato yarafite munyanja cgangwa ko atagaragaza niba yaratangiriye kugatebo ngo abijyanishe no gusenga Imana, none Imana ikaba yaramwaguriye isoko akaba ariho yakuye iyo mitungo. Abiyita abahanuzi benshi bakoresha amagambo areshya aho kwigisha ukugaruka kumwami wacu uko Umuntu yakagombye kwitwara imbere y’umujyango mugari wabemera Imana ndetse nabatayemera kugirango bagandukire ibyijuru. Bemera Mana njye Motari nabaha inama nziza iruta izindi :njye nzakomeza umwuga wanjye wogutwara moto yanjye,nsenge Imana kandi ntange service nziza kuba clients banjye kugeza igihe nzigarurira isoko rikangeza no kumodoka nguko uko tuzagera kubutunzi ariko sinabashishikariza kujyama ngo bizizana

    Subiza
  3. niyogihozo
    July 24, 20186:21 am -

    Bakure amaboko mu mpuzu bakore, atari ibyo Imana izabasiga ivu. Ntikunda abanebwe. Gusenga ni byiza, ariko bijyane no gukoresha ubwenge n’amaboko Imana yaduhaye.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamideli Mupende Alexia yishwe, harakekwa umukozi wo mu rugo
ITOHOZA

Umunyamideli Mupende Alexia yishwe, harakekwa umukozi wo mu rugo

Editorial 09 Jan 2019
Uganda : Chimpreports yahawe inkwenene nyuma yo gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zambuka muri Uganda gushaka ibiryo
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Chimpreports yahawe inkwenene nyuma yo gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zambuka muri Uganda gushaka ibiryo

Editorial 19 Apr 2019
Amateka akomeje gukorwa, Mukansanga Salima mu basifuzi b’umukino w’u Bufaransa na Australia w’igikombe cy’Isi 2022
Amakuru

Amateka akomeje gukorwa, Mukansanga Salima mu basifuzi b’umukino w’u Bufaransa na Australia w’igikombe cy’Isi 2022

Editorial 22 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru