• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Editorial 16 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kuri uyu munsi, Urukiko Rukuru mu rugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, humviswe ubuhamya bw’abagizweho ingaruka n’igitero cy’inyeshyamba za FLN tariki ya 15 Ukuboza 2018.

Izo nyeshyamba za FLN ni umutwe w’abitwaje ibirwanisho ushamikiye ku rugaga rw’amashyaka MRCD yari iyobowe na Paul Rusesabagina. MRCD yari igizwe na RRM ya Callixte Nsabimana, PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na CNRD Ubwiyunge ya Gen Wilson Irategeka.

Mu batanze ubuhamya harimo Ngirababyeyi Désiré w’imyaka 31aho yagize ati “Natwaraga imodoka y’abagenzi ya sosiyete Alpha yavaga Rusizi yerekeza Kigali aho twahagurutse saa kumi z’umugoroba maze ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 twageze muri Nyungwe rwagati. Dukase ikorosi dusanga abasirikare batari Abanyarwanda batambitse ibiti mu muhanda bahita batangira kuturasaho”

Yongeye ko “ bajagaragaye, naraguye kuko hari mu ikorosi, bari bajagaragaye bafite wasiwasi, umwe aravuga ngo uriya mushoferi mumuzane. Naribajije nti ‘ese abasirikare b’Abanyarwanda nibo bari gutwika imodoka?”nashatse gukomeza kugendesha imodoka nubwo bari bari kuyirasaho, umwe mu nyeshyamba wari uhagaze mu ikorosi ahita arasa roquette imodoka igwa munsi y’umuhanda mu ishyamba. Nahise mena ibirahure by’imbere mu modoka mvamo, nsaba na bagenzi nari ntwaye kuvamo dutangira urugendo rw’ishyamba”

Ngirababyeyi we yasabye indishyi za miliyoni 137 Frw zirimo miliyoni 50 Frw zo kwivuza, miliyoni 66 Frw z’uko yamugajwe atakibasha kwikorera ibimubeshaho na miliyoni imwe y’ikurikiranaburubanza.

Mu bandi batanze ubuhamya harimo Habimana Zerote w’imyaka 30. Yari asanzwe ari umukozi ushinzwe ubugenzuzi muri sosiyete itwara imodoka ya Alpha Express icyakora kuri uwo mugoroba yari yahagurutse mu modoka itwara abagenzi ya OMEGA ivuye Huye yerekeza mu karere ka Rusizi agiye mu bukwe no gusura ababyeyi.

Iyo modoka niyo yatwitswe bwa mbere n’inyeshyamba za FLN. Ubwo bari binjiye muri Nyungwe, inyeshyamba za FLN zatangiye kubarasaho. Ati “Umushoferi yakase ikorosi bahita baturasa, bakimara kuturasa njye nibwira ko ari ibintu bisanzwe ariko nza kubona ko ari inyeshyamba. Nabonye ko bidasanzwe mbonye uwari uri imbere ahita apfa. Imodoka bahise bayiteramo igisasu barasa amasasu menshi ariko njye nari nicaye ku ruhande negereye umuryango.”
Ati “Tumaze kubona ibintu bikomeye, ibyo twari dufite byose barabitwatse ibindi barabitwikoreza, batumanura mu ishyamba . Twagenze urugendo rw’amasaha ari hagati y’atandatu n’umunani. Baratujyana badukubita ibibuno by’imbunda n’inkoni.”

“Bakomeje kutujyana tuvirirana. Nka saa sita z’ijoro saa saba twageze aho ibirindiro byabo byari biri. Badusiga aho baragenda, ntabwo tuzi aho bagiye kuko bwari bwije.”

Habimana yasabye guhabwa indishyi za miliyoni 50 Frw yo kwivuza, miliyomi 20 y’iyicarubozo yakorewe ubwo bari bari mu ishyamba, miliyoni 68.4 Frw y’impozamarira y’uko atakibasha gukora ibimutunga na miliyoni imwe y’ikurikiranarubanza.

Undi wa gatatu watanze ubuhamya ni Alice Kayitesi uzwi cyane muri Sinema Nyarwanda wavuze ko yifuza guhura imbonankubona na Callixte Nsabimana ndetse na Callixte Nsabimana nyuma yahoo bigambye ibitero we ari mu bitaro bya Kigeme.

Mu buhamya bwe Kayitesi yagize ati “Twageze mu ishyamba rya Nyungwe butangiye kwira nuko dusanga ibiti mu nzira. Tuhasanga abantu bafite imbunda baratubwira ngo duhagarare. “Bahise batangira kurasa, hari akana k’imyaka 15 kari kicaye iruhande rwacu bahise bakarasa mu mutwe. Shoferi yakomeje kugenda, tugeze imbere twumva ikintu imodoka kirayiteruye, irahengama igana mu ishyamba. Ikimara gucurama hari harimo abantu benshi bamwe bari kuboroga.

Hari umwana wari uri kurira inyuma yanjye ndebye nsanga mama we yapfuye, ariko umwana ari kuririra ku bibero bya nyina.”

“Badukurikije amasasu mbona abantu bari kubarasa ni abana bangana na we b’imyaka 23 na 25. Twakomeje kugenda tuvirirana, njye na mugenzi wanjye Bwimba wari warashwe bikomeye. Nanjye nari narashwe ariko sinabimenya. Twagenze urugendo runini. Bwari ubwa mbe mbonye ishyamba, bwari ubwa mbere nari mbonye intambara. Nabonye ishyamba ribi.”

Yongeyeho ati “Twaraye mu ishyamba, bigeze saa kumi nibwo natangiye kugagara. Ntabwo nari mbizi. Umubiri wanjye wari wuzuye ibisebe hose n’ibiti byanjombye. Mbwira abantu twari turi kumwe, nti munkurure mungeze ku muhanda.” Baramfashe turagenda tugeze ku muhanda, mpabona abasirikare b’u Rwanda. Njye nagize ubwoba nsubira inyuma nirukanka sinari kwizera ko aribo. Abaturashe nabo bari bambaye impuzankano z’igisirikare cy’u Rwanda ariko zisa nabi , hamwe ugasanga bambaye ipantalo ya gisirikare barengejeho umupira usanzwe cyangwa ikote rya gisirikare.”

Yaje guhumurizwa, Ingabo z’u Rwanda zimwereka ko atari abagizi ba nabi ashira impumu aremera zitangira kumwitaho we na bagenzi be.
Ati “Banjyanye i Kigeme mu bitaro nari natakaje amaraso menshi. Njye sinumvaga ko ari isasu. Twagezeyo, nari mfite amasasu mu kuguru barambwira ngo njye CHUB kuncisha mu cyuma, ntabwo nahatinze naratashye bakajya bampfukira mu rugo.”

Urubanza rurakomeje …warukurikira kuri iyi link


2021-06-16
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liban mu mikino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liban mu mikino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Editorial 19 Aug 2024
Amavubi yaguye miswi na Benin ku mukino wa kane wo mu itsinda L wogushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Amavubi yaguye miswi na Benin ku mukino wa kane wo mu itsinda L wogushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Editorial 29 Mar 2023
Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Editorial 11 Jan 2021
APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC – Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze

APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC – Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze

Editorial 04 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi
ITOHOZA

Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Editorial 11 Oct 2018
AS Kigali yatsinze Muhazi United 1-0 isoreza umwaka w’imikino wa 2023-2024 ku mwanya wa 5
Amakuru

AS Kigali yatsinze Muhazi United 1-0 isoreza umwaka w’imikino wa 2023-2024 ku mwanya wa 5

Editorial 10 May 2024
Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo
Amakuru

Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo

Editorial 16 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru