• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abarundi basaga 100 babaga mu Rwanda binyuranyije n’amategeko basubijwe iwabo

Abarundi basaga 100 babaga mu Rwanda binyuranyije n’amategeko basubijwe iwabo

Editorial 25 Jun 2018 HIRYA NO HINO

Abarundi bagera ku 115 babaga mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Kamena basubijwe iwabo, aho bakiriwe n’inzego z’ubuyobozi ku Kanyaru, muri Komini Ntega yo mu Ntara ya Kirundo. Baratangaza ko bazize igitero giherutse kugabwa mu Karere ka Nyaruguru bikekwa ko abakigabye baturutse mu Burundi.

Aba Barundi birukanwe mu Rwanda aho bari basanzwe bakorera imirimo itandukanye iciriritse, bavuga ko bahowe gukeka ko igitero giherutse kugabwa mu Karere ka Nyaruguru cyagabwe n’Abarundi.

Abagera kuri 95 muri aba Barundi birukanwe mu Rwanda bakomoka muri iyi komini ya Ntega yo mu Kirundo, abandi basigaye bakaba bakomoka mu Ntara yza Muyinga na Ngozi.

Mu kiganiro bahaye Ijwi rya Amerika, bavuze ko birukanwe babwirwa ngo basubire iwabo I Burundi, babaza imitungo yabo bari bafite uko biri bugende bagasubizwa ko basabwe gusubira iwabo bagashaka ibyangombwa bakabona kugaruka.

Bamwe muri bo bavuga ko bakubiswe ngo batahe mu gihe abandi bavuga ko nta n’uwabariye urwara.

Umwe muri bo yagize ati: “Twebwe nyine twaraye ku murenge, uyu munsi gitifu aratuzindura mu gitondo, tuza ku Kanyaru gutya baratwambutsa. Nta muntu bigeze bakubita.”

Undi nawe ati: “Njye sibankubise inkoni ntubona aho bayinkubise? Barimo badushushubikana ndababwira nti ariko se umuntu iyo murimo muramucyura muratwara mumwirukankana… Dasso yahise ankubita inkoni hano ntubona ko habyimbye?”

Mu birukanwe kandi harimo umugore wirukananwe n’abana ngo yabyaranye n’Umunyarwanda. Avuga ko ubwo abandi babirukanaga batamwirukanye ariko icyatumye bamwiirukana ari uko yatanye na se w’abo bana.

Ati: “Njyewe igitumye banyirukanye n’uko nari nahukanye na se w’abo bana. Ariko bazataha ni Abanyarwanda. Njyewe ikintu nasaba n’uko nazasubizayo abana babo.”

Kuva mu 2016 Abarundi benshi babaga mu Rwanda bagiye birukanwa. Benshi mu birukanwe kuri uyu wa gatandatu bavuga ko bari baretse kubirukana ahanini bitewe n’uko bashakanye n’Abanyarwanda.

Umwe muri bo aragira ati: “Ubwa mbere baratubwiye bati mwebwe mwashakanye n’Abanyarwanda mujye hariya, tujya ku ruhande, baratubwira bati mwebwe, nimugende musange abagore banyu nta burenganzira tubifitiye bwo kubirukana. N’uko byagenze”.

Bamwe muri aba Barundi birukanwe kuri uyu wa Gatandatu batangaje icyo bumva bazize, bavuga ko hari umugitifu uherutse guterwa ndetse bakamutwikira imodoka bikaba byitirirwa Abarundi.

“Niyo mpamvu bahise batwirukana kuko ngo Abarundi barambuka ngo bakaza aho dutuye tukabacumbikira bigatuma bakora ibibi.”

Aba barundi bakomeje bavuga ko kuri ubu bagiye gutura iwabo kandi ngo ntibazasubira mu Rwanda, mu gihe ubuyobozi bwabakiriye buvuga ko bugiye kubafasha uko bushoboye mu gihe butegereje inkunga ya leta.

 

2018-06-25
Editorial

IZINDI NKURU

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Editorial 30 Nov 2021
Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo

Burundi: Babiri bari bajyanywe mu kato bakekwaho COVID-19 bishwe batagejejweyo

Editorial 05 Apr 2020
Reba amafoto y’ikizungerezi kiri mu rukundo na Diamond

Reba amafoto y’ikizungerezi kiri mu rukundo na Diamond

Editorial 28 Oct 2018
Sheri wanjye yaryamanye na mwalimu ngo mbone amanota, none ndumva twatandukana-Mungire inama

Sheri wanjye yaryamanye na mwalimu ngo mbone amanota, none ndumva twatandukana-Mungire inama

Editorial 27 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops
Amakuru

Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops

Editorial 03 Jan 2023
Perezida Kagame ashima uruhare rw’Abanyamakuru mu matora yegukanyemo Intsinzi
Mu Rwanda

Perezida Kagame ashima uruhare rw’Abanyamakuru mu matora yegukanyemo Intsinzi

Editorial 07 Aug 2017
Batatu batawe muri yombi  bagerageza guha Ruswa abapolisi
Mu Mahanga

Batatu batawe muri yombi bagerageza guha Ruswa abapolisi

Editorial 27 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru