• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa   |   17 Jun 2025

  • FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda   |   17 Jun 2025

  • Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball   |   16 Jun 2025

  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho

Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho

Editorial 27 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Kuva uyu munsi tariki 27/11/2017 kugeza tariki munani z’ugutaha Arusha muri Tanzania harateranira icyiciro cya kane cy’imishyikirano y’Abarundi ariko ibimenyetso bimaze kugaragaza yuko iyo mishyikirano ntacyo ishobora kugeraho nk’uko n’indi itatu yayibanjirije nta n’agito yagezeho !

 Nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umuhuza, Benjamin Mkapa, muri iyi nama ya kane y’imishyikirano hatumiwemo abantu basaga 120, harimo abava mu mitwe ya politike, imiryango itari muri politike (Civil Societies) n’abanyamadini. Harimo kandi n’abaserukira abagore n’urubyiruko.

 Nubwo ari byiza kuba iyo nama y’imishyikirano yaratumiwemo abantu benshi bava mu byiciro bitandukanye ariko mu by’ukuri iyo uvuze gushaka ibisubizo by’ingorane ziri mu Burundi uba uvuze ubutegetsi bwa Petero nkurunziza n’ababurwanya bibumbiye muri CNARED (Conseil National pour le respect de l’Accord d’Arusha pour la Paix et la Réconciliation au Burundi et de l’Etat de droit).

 Mu mishyikirano y’Abarundi iherutse kubera aho Arusha muri Tanzania, Kamena uyu mwaka, abo kwa Nkurunziza banze kwicarana mu cyumba cy’inama n’abo muri CNARED, ubuhuza buhitamo gushyira abo muri CNARED mu cyumba cyabo. Icyo cyiciro cy’imishyikirano cyarangiye abakagombye gushyikirana badashyikiranye, bituma nta gifatika kigerwaho.

 Abo ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza banze kwicarana n’abo muri CNARED ngo kuko harimo n’abagize uruhare muri ya kudeta yapfubye, tariki 13/05/2015.

 Amakuru dukesha ibiro by’umuhuza ahamya yuko muri iki cyiciro cya kane cy’imishyikirano hatatumiwe inzego, ahubwo hatumiwe abantu ku giti cyabo n’ubwo baba bafite imitwe ya politike cyangwa amashyirahamwe babarizwamo.

 Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ishyaka CNDD-FDD , Nancy Ninette Mutoni, iryo shyaka riri ku butegetsi nta nzitizi rifite mu kwitabira iyo mishyikirano. Ikibazo ariko kiracyakomeye kuri rwa ruhande rundi twavuze rwa ngombwa, CNARED.

 Abayobora CNARED ubu bari mu nama mu Bubiligi, inama izarangiza imirimo yayo ejo tariki 28/11/2017. Muri iyo nama nibwo abagize CNARED bazemeza cyangwa ntibemeze yuko abayo batumiwe muri iyo mishyikirano yatangiye Arusha bazayitabira cyangwa bazareka kuyitabira.

 Ikibazo aho kiri n’uko witegereje abo muri CNARED umuhuza yatumiye muri iyo nama, bikugaragariza yuko yishakiye kwishimiriza ubutegetsi bwa Nkurunziza. Muri babandi ubwo butegetsi bushinja yuko bagize uruhare muri ya kudeta nta n’umwe wigeze utumirwa, kandi muby’ukuri ari abantu ba ngombwa cyane mu gushakira umuti ibibazo u Burundi bwifuza gusohokamo !

 Abo barimo Jean Minani wa FRODEB Nyakuri, Bernard Busokoza wigeze kuba Visi Perezida wa Nkurunziza, Onesmo Nduwimana wigeze kuba umuvugizi wa CNDD-FDD, Leonidas Hatungimana wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Nkurunziza na Alexis Sinduhije uyoboye umutwe ukomeye cyane muri opozisiyo y’u Burundi, MSD.

 Kuvuga yuko abantu nk’abo baba batari mu mshyikirano yo gushakira umuti ibibazo by’u Burundi ni nko kwikirigita ugaseka !

Casmiry Kayumba

2017-11-27
Editorial

IZINDI NKURU

Abayobozi bakuru basaga 10 ba RNC, bamaze gutandukana na Kayumba kubera indanini n’ubujura

Abayobozi bakuru basaga 10 ba RNC, bamaze gutandukana na Kayumba kubera indanini n’ubujura

Editorial 06 Dec 2019
Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 01 Mar 2024
Tabitha Gwiza yemeje uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kurigisa Ben Rutabana asaba abagize RNC kureka gushinyagurira umuryango we

Tabitha Gwiza yemeje uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kurigisa Ben Rutabana asaba abagize RNC kureka gushinyagurira umuryango we

Editorial 04 Aug 2020
Kayumba Nyamwasa akomeje guhiga bukware abanyamuryango ba RNC b’inshuti za Ben Rutabana bari muri Uganda

Kayumba Nyamwasa akomeje guhiga bukware abanyamuryango ba RNC b’inshuti za Ben Rutabana bari muri Uganda

Editorial 29 Mar 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru