Kuva uyu munsi tariki 27/11/2017 kugeza tariki munani z’ugutaha Arusha muri Tanzania harateranira icyiciro cya kane cy’imishyikirano y’Abarundi ariko ibimenyetso bimaze kugaragaza yuko iyo mishyikirano ntacyo ishobora kugeraho nk’uko n’indi itatu yayibanjirije nta n’agito yagezeho !
Nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umuhuza, Benjamin Mkapa, muri iyi nama ya kane y’imishyikirano hatumiwemo abantu basaga 120, harimo abava mu mitwe ya politike, imiryango itari muri politike (Civil Societies) n’abanyamadini. Harimo kandi n’abaserukira abagore n’urubyiruko.
Nubwo ari byiza kuba iyo nama y’imishyikirano yaratumiwemo abantu benshi bava mu byiciro bitandukanye ariko mu by’ukuri iyo uvuze gushaka ibisubizo by’ingorane ziri mu Burundi uba uvuze ubutegetsi bwa Petero nkurunziza n’ababurwanya bibumbiye muri CNARED (Conseil National pour le respect de l’Accord d’Arusha pour la Paix et la Réconciliation au Burundi et de l’Etat de droit).
Mu mishyikirano y’Abarundi iherutse kubera aho Arusha muri Tanzania, Kamena uyu mwaka, abo kwa Nkurunziza banze kwicarana mu cyumba cy’inama n’abo muri CNARED, ubuhuza buhitamo gushyira abo muri CNARED mu cyumba cyabo. Icyo cyiciro cy’imishyikirano cyarangiye abakagombye gushyikirana badashyikiranye, bituma nta gifatika kigerwaho.
Abo ku ruhande rwa Perezida Nkurunziza banze kwicarana n’abo muri CNARED ngo kuko harimo n’abagize uruhare muri ya kudeta yapfubye, tariki 13/05/2015.
Amakuru dukesha ibiro by’umuhuza ahamya yuko muri iki cyiciro cya kane cy’imishyikirano hatatumiwe inzego, ahubwo hatumiwe abantu ku giti cyabo n’ubwo baba bafite imitwe ya politike cyangwa amashyirahamwe babarizwamo.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ishyaka CNDD-FDD , Nancy Ninette Mutoni, iryo shyaka riri ku butegetsi nta nzitizi rifite mu kwitabira iyo mishyikirano. Ikibazo ariko kiracyakomeye kuri rwa ruhande rundi twavuze rwa ngombwa, CNARED.
Abayobora CNARED ubu bari mu nama mu Bubiligi, inama izarangiza imirimo yayo ejo tariki 28/11/2017. Muri iyo nama nibwo abagize CNARED bazemeza cyangwa ntibemeze yuko abayo batumiwe muri iyo mishyikirano yatangiye Arusha bazayitabira cyangwa bazareka kuyitabira.
Ikibazo aho kiri n’uko witegereje abo muri CNARED umuhuza yatumiye muri iyo nama, bikugaragariza yuko yishakiye kwishimiriza ubutegetsi bwa Nkurunziza. Muri babandi ubwo butegetsi bushinja yuko bagize uruhare muri ya kudeta nta n’umwe wigeze utumirwa, kandi muby’ukuri ari abantu ba ngombwa cyane mu gushakira umuti ibibazo u Burundi bwifuza gusohokamo !
Abo barimo Jean Minani wa FRODEB Nyakuri, Bernard Busokoza wigeze kuba Visi Perezida wa Nkurunziza, Onesmo Nduwimana wigeze kuba umuvugizi wa CNDD-FDD, Leonidas Hatungimana wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Nkurunziza na Alexis Sinduhije uyoboye umutwe ukomeye cyane muri opozisiyo y’u Burundi, MSD.
Kuvuga yuko abantu nk’abo baba batari mu mshyikirano yo gushakira umuti ibibazo by’u Burundi ni nko kwikirigita ugaseka !
Casmiry Kayumba