Bamwe mu baturage i Burundi basubiye mu mihanda kuri uyu wa gatandatu baririmba kandi bitwaje ibyapa biriho amagambo yo kwamagana Ubufaransa, u Rwanda, ubu noneho na Huma Rights Watch.
Kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa munani i Burundi bahimbaza umunsi mukuru wahariwe amakomine aho na Perezida Nkurunziza yagejeje ihambo ku barundi, mu byo yababwiye harimo ko bagomba “kwiyama hamwe n’ukwiyamiriza abo bose bashaka gusubiza u Burundi mu bukoroni, hamwe n’ukutunyaga Abarundi intahe yo kwikukira batsindiye bitoroshe.”
Imyigaragambyo nk’iyi yateguwe mu gihugu hose nk’uko bitangazwa na AFP.
Abayigiyemo i Bujumbura bagaragaye bafite ibyapa biriho amagambo arimo n’avuga ko ‘biyamirije nanone u Rwanda’ ngo rugira uruhare mu gushyira bamwe mu mpunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu mitwe y’abarwanyi.
Ibi ni ibirego byahereye mu mwaka ushize, ariko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko nta shingiro bifiti.
Abari mu myigaragambyo kandi baririmbaga indirimbo zamagana u Bufaransa n’ibyapa bibwamagana bavuga ko ngo ari bwo nyirabayazana w’umwanzuro w’Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye wo kohereza abapolisi bo gucunga umutekano mu Burundi.
Bamaganye kandi Human Rights Watch ngo ikoreshwa n’abanga demokarasi muri Africa. Iyi ikaba mu minsi ishize yaratangaje ko mu Burundi hari ibikorwa by’ubwicanyi bikabije, umutekano mucye no guhonyora uburengazira bwa muntu.
Leta y’u Burundi kuva kuwa kane nijoro ikaba yarabujije imodoka zitwara abantu muri rusange kwambuka imipaka y’u Rwanda n’u Burundi, ngo kubera impamvu z’umutekano.
Igikorwa cyagize ingaruka ku rujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi.
Source: Umuseke.rw