• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abarundi bazindukiye mu matora ya Kamarampaka ishobora kwemerera Nkurunziza kuyobora kugeza mu 2034

Abarundi bazindukiye mu matora ya Kamarampaka ishobora kwemerera Nkurunziza kuyobora kugeza mu 2034

Editorial 17 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Abarundi bagera kuri miliyoni eshanu bazindukiye  mu matora ya Kamarampaka ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, ashobora guha Perezida Pierre Nkurunziza uburenganzira bwo kuyobora kugeza mu 2034, ndetse abaturage basabwe gutora ‘Yego’ ku bwinshi.

Aya matora yo kuri uyu wa Kane, tariki 17 Gicurasi 2018, arakorwa nta ndorerezi mpuzamahanga zihari, ibintu Komisiyo y’Amatora mu Burundi yasobanuye ko byatewe n’uko nta zigeze zibisabira ibyangombwa.

Bimwe mu biteganywa muri aya mavugurura ku Itegeko Nshinga ryakoreshwaga guhera mu 2005 ni uko harimo ishyirwaho ry’umwanya wa Minisitiri w’Intebe utari ukibaho nubwo wahozeho, ndetse imyanya ya ba visi Perezida ikavanwa kuri ibiri akajya aba umwe gusa, ubwo bubasha nabwo bugahabwa perezida.

Hanateganywamo ko manda y’imyaka ya Perezida wa Repubulika yava kuri itanu ikaba irindwi, ariko Perezida akajya ayobora manda ebyiri gusa zikurikirana. Gusa ayo mavugurura aha umwihariko perezida uriho, wo kwiyamamariza izo manda hatarebwe ku zo amaze kuyobora.

Bivuze ko Perezida Nkurunziza wahoze ari umwarimu wa siporo akaza no kuba umwe mu barwanyi bakomeye, ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryamuha kwiyamamariza izindi manda ebyiri z’imyaka irindwi nyuma ya 2020 ubwo azaba asoje manda ye ya gatatu.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, iri vugurura ntacyo rihindura ku ngingo igena ko muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko, 60% bagomba kuba ari Abahutu na 40 % bakaba Abatutsi. Gusa riha Sena ububasha bwo kuba yahindura iyo mibare.

Aya matora agiye kuba mu gihe Radio BBC n’Ijwi Rya Amerika ziheruka gufungwa mu Burundi zishinjwa imyitwarire idakwiye, mu gihe Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yo yihanangirijwe. Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bakunze guhanika ijwi bagaragaza ko aya matora anyuranyije n’Itegeko Nshinga u Burundi bugenderaho.

Biteganywa ko Perezida Nkurunziza w’imyaka 54 yongera akiyamamaza mu myaka ibiri iri imbere, mu gihe no mu 2015 abatavuga rumwe nawe bavugaga ko adakwiye kwiyamamaza, bigakurura imvururu zaguyemo abasaga 1200, abagera hafi ku 500 000 bagana iy’ubuhungiro.

2018-05-17
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye itangira ry’Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II

Perezida Kagame yitabiriye itangira ry’Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II

Editorial 19 Apr 2018
Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Editorial 16 Nov 2017
Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Editorial 31 Oct 2019
Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni  na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Editorial 23 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda
ITOHOZA

’Le Monde’ n’ikinyoma mu bishushanyo ku Rwanda

Editorial 16 Apr 2019
Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi
Amakuru

Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Editorial 04 Mar 2022
Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO
IMIKINO

Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO

Editorial 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru