Ingabo za Kayumba ziherereye muri Congo mu Ntara ya Sud Kivu zasubiranyemo aho hamaze kuhasiga ubuzima abarenga 25 ku mpande zombi.
Ayo makimbirane yatangiye kuva taliki 6 Ukuboza 2018. Amakuru Rushyashya yabashije kumenya iyahawe n’umwe mu mpunzi wajyanywe muri uyu mutwe wagisilikare akuwe mu nkambi z’impunzi muri Uganda bamushutse ko agiye mu birombe by’amabuye y’agaciro muri Congo avuga ko hari amacakubiri ashingiye ku moko hagati y’abatutsi n’abahutu muri uwo mutwe urwanya Leta y’u Rwanda uyobowe na Gen Kayumba Nyamwasa.
Aya macakubiri no kurasana hagati y’ingabo za Kayumba muri Congo yavutse mu gace barimo ka Bijabo kayobowe na Col Karemera. Ngo abitwa abahutu bavuka mu Rwanda n’Abahutu benshi bava i Burundi no mu Rwanda bitandukanije n’abatutsi bayobowe na Col Karemera bapfuye ubuyobozi byaje gukurura umwuka mubi n’ intambara aho igice cy’abahutu cyahunganye intwaro nyinshi.
Nyuma bitewe n’uko aho bari bari ntabyokurya babonaga byatumye bajya kubishaka mu baturage, bityo bagenzi babo barabatega ibi byatumye barasana cyane abarenga 25 bamaze kuhasiga ubuzima nkuko uwaduhaye aya makuru abivuga.
Ubu impande zombi zikaba zigishyamiranye bikomeye. Aba barwanyi bavuga ko ikibabaje ari imibereho mibi bafite kuko inkomere ntabuvuzi zibona kandi bakaba bafite inzara nyinshi ari nayo mpamvu nyamukuru yaya makimbirane kuko bapfuye ubusambo barya amafaranga yatanzwe na Kayumba, abarwanyi babo inzara ibamereye nabi bagiye kuba nka mai mai biba ibiryo bya abaturajye. Ikindi ni uko amafaranga amwe atangwa na Rujugiro asigara i Burundi. Aya makuru avuga ko ubu benshi muribo bakwiriye imishwaro.
Umwe mubashinzwe umutekano muri Uganda utarashatse ko amazina ye amenyekana aherutse gutangariza Rushyashya ko leta ya Uganda ikomeje kugerageza amahirwe yose yo gufasha imitwe irwanya u Rwanda ariyo RNC na FDLR kujya mu Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo baciye muri Tanzania, aho bahabwa imyitozo yo gutera u Rwanda.
Inkuru bifitanye isano :Inzira Ndende N’uruhererekane, RNC Na FLN Bakoresha Bagamije Guhungabanya Umutekano W’u Rwanda
Ibikorwa bya Perezida Museveni byo gufasha abashaka kurwanya Leta y’U Rwanda bimaze gufata indi ntera aho noneho yigize umuhuza w’udutsiko twose dushaka kurwanya Urwanda. Amakuru yizewe aturuka mu nzego z’umutekano n’ingabo muri Uganda avuga ko Umuvugizi wa FDLR Nkaka Ignace uzwi nka LaForge Fils Bazeye n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, Lt Col. Nskanabo Jean Pierre bakunze kwita Theophile Abega Kamala baherutse gufatirwa kumupaka wa Bunagana muri Congo, bavuye i Kampala muri Uganda guhura na bamwe mu bayobozi ba RNC ku butumire bwa Perezida Museveni abinyujije kuri Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubufatanye mu karere Philemon Mateke hamwe n’ umuyobozi wa CMI, Brig. Abel Kandiho. Nibintu bizwi kuva kera ko uyu musaza Mateke ariwe muyoboro wa FDLR muri Uganda nkuko twagiye tubigaragaza.
Muriyo nama iherutse Museveni akaba yarahuje abo bayobozi ba FDLR hamwe Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa akaba n’umwe mu bizerwa usigaye wa kayumba wavuye muri Afurika y’epfo akajya Uganda kuza kwitabira iyo inama ku rwego rwo hejuru na bamwe mu bagize FDLR.
Ubwo yavaga muri Afurika y’epfo, Ntwali yajijishije ko agiye I Bugande kwitabira imihango y’ubukwe bw’inshuti ze bwabereye Mbarara. Hakozwe inama nyinshi zo murwego rwo hejuru zahuje bamwe mubasirikale bakuru baUganda barimo Brig. Abel Kandiho, Salim Salehe, Tinyefuza, izo ntumwa za FDLR hamwe na Frank Ntwali. Ikigamijwe ntabanga ririmo no kurwanya Leta y’u Rwanda. Namwe nimwiyumvire ko Museveni atari gusaza nabi!
Emmy
Ariko ubundi bariya bafite gahunda yihe reka Imana ikomeze ibashyire ku karubanda amaherezo izabashyiraho ibihano ibagire uko yagize ingabo zabanyegiputa nabafirisitiya bashakaga kwica abanyesirayeli.Abanyarwanda turi ubwoko butavumika murarushwa nubusa.
katsibwenene
Nibarwane unesha undi azaze abe ariwe turwana mutimbure amagambo ashire ivuga