Polisi y’u Rwanda irakangurira abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi kugira amakenga y’ibintu batwaye mu modoka kugira ngo badaha icyuho abanyabyaha muri rusange, n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge by’umwihariko.
Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’abagabo babiri bafatanwe ibiro 21 by’urumogi, bakaba barafashwe mu rukerera rwo ku itariki 28 Gicurasi bari mu modoka itwara abagenzi yavaga mu karere ka Ngoma yerekeza mu mujyi wa Kigali.
Abarufatanwe ni Niyomukiza Jean Claude, ufite imyaka 21 y’amavuko na Ntahomurereye Germain, ufite imyaka 24 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Gufatwa kw’abo byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bagenzi bari muri iyo modoka wagize amakenga ku mizigo ya bagenzi be, ahita abimenyesha Polisi. Iyo modoka barimo ikigera kuri bariyeri yo mu murenge wa Remera, abapolisi bari bayiriho bahise bayisaka, maze barusangamo.”
IP Kayigi yagize ati:” Aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera ku murenge wa Remera, mu Karere ka Ngoma, ndetse n’urwo rumogi niho ruri mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane uburyo barubonyemo n’abo rwari rugenewe”.
IP Kayigi yakomeje agira ati:”Birashoboka ko Umushoferi ashobora gutwara ibintu bitemewe abizi, ariko biranashoboka ko ashobora kubitwara atabizi. Birakwiye rero kugira amakenga y’ibintu biri mu modoka atwaye kuko ashobora kwisanga yafashije umuntu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bintu bitemewe n’amategeko.”
Yabasabye kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe cyose babonanye umugenzi ibintu byose bakeka ko amategeko atemera.
Yatanze ingero z’aho abashoferi b’imodoka, abamotari, ndetse n’abagenzi bagiye bahura n’abantu nkabo bagahita bakabashyikiriza Sitasiyo ya Polisi iri hafi aho, niyo mpamvu yasabye abatuye abatwara abagenzi ko igihe cyose bazajya babona umuntu badashira amakenga bakwiye kujya bahita bahamagara Polisi cyangwa bakamushyikiriza Polisi ibegereye.
Kuri uwo munsi kandi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yafashe amaduzeni 310 ya Blue Sky, ariko abari bayafite bakaba barahise biruka bakibona ko bagiye gufatwa, izo nzoga zitemewe mu Rwanda zikaba ziri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika.
Gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge ni kimwe mu bintu Polisi y’u Rwanda yashyize mu byihutirwa, ibinyujije mu bukangurambaga no mu mikwabu ikorwa hirya no hino mu gihugu.
RNP