Gatebuke Claude, umutekamutwe akaba n’umuhungu wa Gatubuke Gatsinzi, ukomoka munda y’imbere ya MRND mu cyahoze muri Kayove, mu nyandiko yacu y’ubushize twabagejejeho uburyo yangaga urunuka Abatutsi bakoranaga mu cyahoze ari ONAPO. Ubu umuhungu we yirirwa avuga ko yarokotse Jenoside kumpamvu ebyiri kugirango ahakane Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gutagatifuza abayikoze ndetse no gushaka amaronko mu bazungu yirirwa abeshya.
Nyuma yuko abonye ko ubuhamya bwe bubeshya bwatahuwe, Claude Gatebuke yirirwa abeshya abandi bantu ngo bamuhe ubuhamya bubeshya nkubwe bityo abucuruze binyuze kuri Channel ye ya YouTube, ubundi abantu babusure, yinjize udufaranga dukeya ahabwa na Google. Kuva Company ya Google itangira kwishyura abantu bafite Channel zabo bitewe n’umubare w’abazisuye, Gatebuke nawe hamwe n’ibindi bigarasha ntibyatanzwe nubu buryo bwo kubona udufaranga twintica ntikize ariko binyuze mu guhemuka.
Mu minsi yashize, Gatebuke yashutse abantu babiri ngo bamuhe ubuhamya bakabuvuga uko yabubabwiye kugirango ibyo bavuge bihure n’ibinyoma basanzwe bakwirakwiza ku mbuga zitandukanye kuri Internet. Duhere ku musore witwa David Ndayambaje, intego nyamukuru y’ikiganiro cyangwa ubuhamya Claude Gatebuke yateguriye David Ndayambaje ni ukugaragaza ko Leta y’u Rwanda itita ku mfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa ibi bavuga byumvwa nabo gusa.
David Ndayambaje ni ubwo yari umwana mu gihe cya Jenoside yagakwiye kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi akamenyako abamushuka bamushakira ikibi batamushakira ineza. Ndayambaje wakwita ko yari umukozi wa CNLG kuko ariho yabaga ari cyane akaba yaritaweho by’umwihariko kurusha abandi cyane cyane ko yahoranaga ibibazo bidashira n’imyitwarire idasanzwe akenewe kwitabwaho bidasanzwe.
David Ndayambaje nawe nk’abandi bana batagira ababyeyi yakuriye mu kigo cy’imfubyi, igihe Leta yashishikarizaga gahunda yo kurera abana mu miryango, Ndayambaje nawe yashakiwe umuryango wari utuye Kimironko, ariko arabananira neza neza, akaba yarahoraga kuri CNLG, nta mukozi numwe utamuzi, hari nabakekagako afite akazi. Ndayambaje akirangiza amashuri, yisumbuye yahawe Bourse ya Leta bamwohereza kwiga muri UR/KIST, anakora ikizamini cyo kwinjira mu ishuri rya Polisi y’igihugu aragitsinda aba ariho ahitamo kujya.
Yavuyeyo ikitaraganya ku mpamvu z’ibyaha nawe azi ntagarukaho hano. Mukiganiro wagiranye na Gatebuke wavuzeko Leta y’u Rwanda yima imfubyi indangamuntu na Pasiporo, ndakumenyesha ko utari kubasha kwemererwa gukora ikizamini cya polisi utagaragaje icyemezo cy’amavuko, Indangamuntu ndetse n’icyemezo kiranga imyitwarire gitangwa na Parike.
Ibi byose Gatebuke yabikuvugishije kugirango usebanye, akubeshya kugukorera ubuvugizi. Ndakumenyesha ko na Gatebuke ari inzererezi ishakisha amaronko ku mbuga nkoranyambaga nawe ubwe atishoboye. Ikindi umenyeko gushaka ibyangombwa ubeshya ari icyaha kuko igikumwe kigaragaza ibyangombwa byawe kiri mu kigo cy’umushinga w’indangamuntu. Turi muri 2020.
Nyuma yuko wirukanywe mu ishuri rya Polisi waragarutse ubeshya CNLG ko bagusanganye indwara, CNLG yari yaragowe irongera igushakira ishuri, ukongera ukarita ukabeshya ko wabonye Bourse mu Bwongereza. Ibyo CNLG yagukoreye n’umubyeyi wakubyaye nawe ntiyabigukorera. None uheze muri Kenya, Gatebuke agushuka ngo uhemukire igihugu cyagutoraguye kirakurera kiragukuza, none aboretse igihugu nibo bari kugukoresha.
Undi Gatebuke Claude yifashishije mu rwego rwo gushaka abakurikira Youtube Channel ye, ni Ronald Kamanzi wahoze ari umupolisi muri Polisi y’igihugu wirukanywe kubera impamvu z’imyitwarire ihabanye n’amategeko agenga Polisi y’igihugu. Uyu mupolisi nyuma yo kwirukanwa yagiye mu gihugu cya Uganda aho ari kwihishahisha aho ateze amakiriro kuri Gatebuke Claude nawe udashinga. Kamanzi yakoraga ubwambuzi butandukanye hari no kubeshya abasivili ngo bamuhe amafaranga azabashakira uburyo bazajya mu butumwa bw’amahoro, bikaba ari bimwe mubyo yafungiwe aranirukanwa.
Ronald Kamanzi, bigaragara ko yateguwe kugirango ibyo yavuze byose bihure nibyo banditse mu izina rya Kizito Mihigo. Kamanzi Ronald yumvikanye kandi mu ikiganiro na Gatebuke yifashisha igitabo cya Judi Rever. Ntibazi kwihishira mu byo bategura byose.
Mbere yuko Kamanzi na Ndayambaje bizezwa ibitangaza na Gatebuke ko azabajyana muri Amerika, basubiza amaso inyuma bakumva ubuhamya bw’urubyiruko rwafatanywe na Maj (Rtd) Habib Mudathiru, cyangwa se abafatiwe mu bitero byo mu Kinigi bo muri RUD Urunana, bose bagaragaza ko babeshwe nyuma bakaza kwisanga mu mitwe y’iterabwoba. Abari Malawi, Uganda, Zambiya…bose babwirwaga ko babonewe akazi keza. Ubu rero Gatebuke abavugishije ibyo bashaka, abizeza ibya mirenge none iminsi igiye kubereka ko bibeshye. Icyo bakoze ni ukuzamura Gatebuke kuko mu binyoma bye kuko abanyabinyoma benshi bakunda gusura channel ye. Kamanzi cyangwa Ndayambaje bazashinga imizi mu bihugu barimo bategereze Gatebuke nk’abategereje amahembe y’imbwa.