Imirwano yashyamiranyije inyeshyamba z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wari wateye ibirindiro by’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) mu ijoro rishyira ku wa Kabiri, yahitanye abasirikare babiri ba Congo, abandi babiri baburirwa irengero.
Iyi mirwano yabereye mu gace ka Busanza gaherereye muri Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kumvikanyemo ihangana rikomeye ryanakoreshejwemo intwaro ziremereye.
Ingabo za FARDC zabashije kwirukana izo nyeshyamba ndetse zizitesha ibikoresho bitandukanye birimo imbunda n’amasasu nk’uko radiyo Okapi yabitangaje.
Izi nyeshyamba za FDLR nazo zasize zitwitse ibikoresho by’ingabo za Congo ndetse zisahura n’imbunda, ariko umubare w’abahasize ubuzima ku ruhande rwazo wo biracyagoranye kuwumenya.
Bikekwa ko izi nyeshyamba zageze ku birindiro by’Ingabo za Congo nyuma yo guhunga ibitero zari zagabweho n’undi mutwe w’ingabo za Congo uri mu gace ka Nyabanyira.
Ingabo za FARDC zimaze iminsi mu bikorwa bya gisirikare bigamije kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mitwe imaze gushegeshwa n’ibi bikorwa harimo na FDLR igizwe n’abanyarwanda biganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Undi mutwe wa FLN nawo ugizwe n’abanyarwanda wagezweho n’ibi bikorwa by’ingabo za Congo ndetse uhatakariza abayobozi bawo benshi, abandi batabwa muri yombi boherezwa mu Rwanda, bashyikirizwa ubutabera.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2019, FARDC yokeje igitutu imitwe y’inyeshyamba iyirukana mu duce dutandukanye turimo Kalehe, Rutare, Disasimana na Njanjo.
Muri Kamena 2019, Perezida wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi, yavuze ko afite umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu, hagamijwe gushyira iherezo ku mitwe irimo ADF ikomoka muri Uganda; FDLR, RNC, CNRD na RUD-Urunana ikomoka mu Rwanda; Mai-Mai n’indi yo muri RDC na RED/TABARA, FNL n’indi ikomoka mu Burundi.