• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Editorial 03 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Amakuru dukesha urubuga “National security News” rwo muri Afrika y’Epfo, aravuga ko mu mpera z’icyumweru gishize hari abasirikari “benshi” b’icyo gihugu bashyize intwaro hasi ubwo bari boherejwe ku rugamba kurwana na M23, maze bishyira mu maboko y’uwo mutwe uhanganye n’igisirikari cya Leta ya Kongo n’abayishyigikiye.

Uretse kwemeza ko ari benshi, urwo rubuga ntiruvuga umubare nyawo w’ababaye ingwate za M23, gusa rwongeyeho ko muri abo harimo n’abakomoka muri Malawi.

Igisirikari cy’Afrika y’Epfo cyahakanye aya makuru, kivuga ko agamije guharabika isura yacyo. Gusa abasanzwe bakurikira uru rubuga bavuga ko rukunze gutanga amakuru yizewe.

Malawi yo kugeza ubu yaruciye irarumira.

Afrika y’Epfo na Malawi ni bimwe mu bihugu byohereje ingabo muri Kongo, mu butumwa bw’umuryango SADC.

izo ngabo zagiye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Kongo kuva mu mpera z’umwaka ushize, zisimbuye yo iz’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, zo zirukanywe muri Kongo, zimaze kwanga kwivanga mu ntambara zabonaga ko yarangizwa n’inzira y’ibiganiro.

Kugeza ubu Leta y’Afrika y’Epfo yemera ko imaze gutakaza abasirikari 2 gusa, nubwo amakuru atangwa n’abadafite aho babogamiye ahamya ko abapfiriye ku rugamba, abakomeretse n’abafashwe mpiri ari benshi cyane.

Kuva Perezida Cyril Ramaphosa yafata icyemezo cyo kohereza ingabo 2.900 muri Kongo, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abanyapolitiki, sosiyetse sivile n’abandi bakurikiranira hafi ibyo muri Afrika y’Epfo, ntibahwemye kugaragaza ko icyo cyemezo kirimo ubuhubutsi, ndetse bakongeraho ko abo basirikari bazahurira n’akaga muri Kongo.

Zimwe mu mpamvu zishingirwaho n’abarwanya icyemezo cyo kohereza abasirikari b’Afrika y’Epfo muri Kongo, ni uko ngo batahawe imyitozo ihagije mbere yo koherezwa ku rugamba, kandi bakaba batazi akarere k’imirwano nk’uko abarwanyi ba M23 bakamenyereye cyane, dore ko abenshi ari ho bavukiye.

Ikindi, ngo igisirikari cy’Afrika y’Epfo nta bikoresho bihagije kandi bigezweho kigifite, dore ko ngo ibyo cyahoranye byashaje, amafaranga yo kubisimbura akigira mu mifuka y’ibikomerezwa, kubera ruswa yamunze inzego zose z’icyo gihugu.

Indi ngingo ikomeye cyane, ndetse inahurizwaho n’impuguke nyinshi muri politiki, ni uko intambara ya Kongo idashobora kurangizwa n’urusaku rw’imbunda, ko ahubwo Abakongomani ubwabo bakwiye kwicarana ku meza y’ibiganiro, bagashakira hamwe umuti w’ibibatanya bahereye mu mizi yabyo.

Thabo Mbeki wigeze kuba Perezida W’Afrika y’Epfo nawe aherutse guteza ubwega, yamagana ubutegetsi bw’igihugu cye bufasha Leta ya Kongo guhohotera igice kimwe cy’abaturage bayo.

Uwo musaza ufite ijambo rikomeye mu ruhando mpuzamahanga, yunze mu rya Nyakwigendera Nelson Mandela, isi yose yubahira kuba yarakuye abaturage b’Afrika y’Epfo mu bucakara bwa gashakabuhake, mbere yo gutabaruka nawe akaba yaramaganye ivangura rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Abo bakambwe bombi bavuze ko icyo gice cy’Abakongomani nigikomeza gufatwa nk’abanyamahanga mu gihugu cyabo, nta kabuza kizashaka uko cyirwanaho, kandi ko nta gisirikari kizabakoma imbere uko cyaba gikomeye kose.

Ibi byose Perezida Ramaphosa yabyimye amatwi, ahitamo gushora abasirikari be mu ntambara batazi impamvu yayo, none dore ingaruka zatangiye kubisukiranyaho.

Ramaphosa yashyize imbere inyungu ku giti cye n’agatsiko ke, dore ko bitakiri ibanga Tshisekedi yamweguriye ibirombe by’amabuye y’agaciro, azacukura igihe cyose azaba amufasha guhangana na M23.

Ibyo birombe nyamara ahubwo bishobora kuzaba irimbi ry’urwo rubyiruko yohereje mu mikaka y’intare za Sarambwe, dore ko uwanze kumva atanze no kubona!

2024-04-03
Editorial

IZINDI NKURU

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Editorial 01 Oct 2024
Brazil irakicaye ku mwanya wa mbere mu kuyobora urutonde rw’amakipe y’ibihugu rushyirwaho na FIFA, u Rwanda ruri ku mwanya wa 137 ku Isi na 40 muri Afurika

Brazil irakicaye ku mwanya wa mbere mu kuyobora urutonde rw’amakipe y’ibihugu rushyirwaho na FIFA, u Rwanda ruri ku mwanya wa 137 ku Isi na 40 muri Afurika

Editorial 06 Oct 2022
Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Editorial 18 Jun 2018
Tanzania: Umuherwe Mo Dewji wari warashimuswe yabonetse

Tanzania: Umuherwe Mo Dewji wari warashimuswe yabonetse

Editorial 20 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”
Amakuru

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”

Editorial 21 Dec 2020
Burundi: Habonetse umurambo w’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’umuco wari waburiwe irengero
HIRYA NO HINO

Burundi: Habonetse umurambo w’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’umuco wari waburiwe irengero

Editorial 04 Oct 2019
Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.
Amakuru

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Editorial 06 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru