Amakuru dukesha urubuga “National security News” rwo muri Afrika y’Epfo, aravuga ko mu mpera z’icyumweru gishize hari abasirikari “benshi” b’icyo gihugu bashyize intwaro hasi ubwo bari boherejwe ku rugamba kurwana na M23, maze bishyira mu maboko y’uwo mutwe uhanganye n’igisirikari cya Leta ya Kongo n’abayishyigikiye.
Uretse kwemeza ko ari benshi, urwo rubuga ntiruvuga umubare nyawo w’ababaye ingwate za M23, gusa rwongeyeho ko muri abo harimo n’abakomoka muri Malawi.
Igisirikari cy’Afrika y’Epfo cyahakanye aya makuru, kivuga ko agamije guharabika isura yacyo. Gusa abasanzwe bakurikira uru rubuga bavuga ko rukunze gutanga amakuru yizewe.
Malawi yo kugeza ubu yaruciye irarumira.
Afrika y’Epfo na Malawi ni bimwe mu bihugu byohereje ingabo muri Kongo, mu butumwa bw’umuryango SADC.
izo ngabo zagiye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Kongo kuva mu mpera z’umwaka ushize, zisimbuye yo iz’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, zo zirukanywe muri Kongo, zimaze kwanga kwivanga mu ntambara zabonaga ko yarangizwa n’inzira y’ibiganiro.
Kugeza ubu Leta y’Afrika y’Epfo yemera ko imaze gutakaza abasirikari 2 gusa, nubwo amakuru atangwa n’abadafite aho babogamiye ahamya ko abapfiriye ku rugamba, abakomeretse n’abafashwe mpiri ari benshi cyane.
Kuva Perezida Cyril Ramaphosa yafata icyemezo cyo kohereza ingabo 2.900 muri Kongo, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abanyapolitiki, sosiyetse sivile n’abandi bakurikiranira hafi ibyo muri Afrika y’Epfo, ntibahwemye kugaragaza ko icyo cyemezo kirimo ubuhubutsi, ndetse bakongeraho ko abo basirikari bazahurira n’akaga muri Kongo.
Zimwe mu mpamvu zishingirwaho n’abarwanya icyemezo cyo kohereza abasirikari b’Afrika y’Epfo muri Kongo, ni uko ngo batahawe imyitozo ihagije mbere yo koherezwa ku rugamba, kandi bakaba batazi akarere k’imirwano nk’uko abarwanyi ba M23 bakamenyereye cyane, dore ko abenshi ari ho bavukiye.
Ikindi, ngo igisirikari cy’Afrika y’Epfo nta bikoresho bihagije kandi bigezweho kigifite, dore ko ngo ibyo cyahoranye byashaje, amafaranga yo kubisimbura akigira mu mifuka y’ibikomerezwa, kubera ruswa yamunze inzego zose z’icyo gihugu.
Indi ngingo ikomeye cyane, ndetse inahurizwaho n’impuguke nyinshi muri politiki, ni uko intambara ya Kongo idashobora kurangizwa n’urusaku rw’imbunda, ko ahubwo Abakongomani ubwabo bakwiye kwicarana ku meza y’ibiganiro, bagashakira hamwe umuti w’ibibatanya bahereye mu mizi yabyo.
Thabo Mbeki wigeze kuba Perezida W’Afrika y’Epfo nawe aherutse guteza ubwega, yamagana ubutegetsi bw’igihugu cye bufasha Leta ya Kongo guhohotera igice kimwe cy’abaturage bayo.
Uwo musaza ufite ijambo rikomeye mu ruhando mpuzamahanga, yunze mu rya Nyakwigendera Nelson Mandela, isi yose yubahira kuba yarakuye abaturage b’Afrika y’Epfo mu bucakara bwa gashakabuhake, mbere yo gutabaruka nawe akaba yaramaganye ivangura rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Abo bakambwe bombi bavuze ko icyo gice cy’Abakongomani nigikomeza gufatwa nk’abanyamahanga mu gihugu cyabo, nta kabuza kizashaka uko cyirwanaho, kandi ko nta gisirikari kizabakoma imbere uko cyaba gikomeye kose.
Ibi byose Perezida Ramaphosa yabyimye amatwi, ahitamo gushora abasirikari be mu ntambara batazi impamvu yayo, none dore ingaruka zatangiye kubisukiranyaho.
Ramaphosa yashyize imbere inyungu ku giti cye n’agatsiko ke, dore ko bitakiri ibanga Tshisekedi yamweguriye ibirombe by’amabuye y’agaciro, azacukura igihe cyose azaba amufasha guhangana na M23.
Ibyo birombe nyamara ahubwo bishobora kuzaba irimbi ry’urwo rubyiruko yohereje mu mikaka y’intare za Sarambwe, dore ko uwanze kumva atanze no kubona!