Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda yakanguriye abatuye muri aka karere kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi abasaba gutanga amakuru ku gihe y’ababinywa, ababicuruza, ndetse n’ababikwirakwiza.
Ibi yabivuze ku itariki 24 Gashyantare nyuma y’igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu hanyuranye mu mezi atatu ashize muri aka karere.
Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe na litiro 668 za Kanyanga, insheke 64 zikoreshwa mu kuyiteka , ibiro 163 na bule 1147 by’urumogi, byose bifite agaciro kagera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda
Iki gikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu kagari ka Karenge, ho mu murenge wa Kibungo, cyitabiriwe n’abantu benshi batuye muri aka gace.
SSP Mutaganda yabwiye abari aho ati:”Ibi biyobyabwenge byangijwe byafashwe biturutse ku makuru mwahaye Polisi y’u Rwanda. Mukomeze gukorana na yo neza muyiha andi yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.”
Yagize kandi ati:”Nk’uko byitwa, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, maze agakora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Buri wese akwiriye rero kubyirinda kandi akabirwanya .”
Yababwiye ko ibiyobyabwenge biri kandi mu bitera amakimbirane hagati y’abantu, kandi ko bitera ababinyoye uburwayi bunyuranye.
SSP Mutaganda yabwiye urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa ati:” Hari bagenzi banyu bajya batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Mugomba kubyirinda ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu.”
Yabwiye abari aho ko abafatanywe biriya biyobyabwenge bashyikirijwe inkiko, maze abagira inama yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma, Gahamanyi Emmanuel yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko umuntu ubifatanywe afungwa kandi agacibwa ihazabu.
Yabasobanuriye kandi ingingo z’amategeko zihana umuntu ubifatanywe, ndetse na we abakangurira kubyirinda.
Umwe mu batwara abagenzi kuri moto witabiriye icyo gikorwa witwa Munezero Venuste yavuze ko nagira uwo abibonana cyangwa akamenya amakuru abyerekeye azajya ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ibanze.
RNP