• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abatuye muri Kirehe bakanguriwe kwitabira gahunda zigamije kurwanya Maraliya

Abatuye muri Kirehe bakanguriwe kwitabira gahunda zigamije kurwanya Maraliya

Editorial 21 Sep 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yakanguriye abagatuyemo kwitabira gahunda za Leta zigamije kurwanya Maraliya zirimo iyo gutera umuti mu mazu wica umubu uyitera.

Ibi yabivuze ku itariki 19 Nzeri mu nama we n’Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandarikanguye Jerardine n’uyobora 53 Infantry Battalion, Lt Col. Richard Mundore bagiranye n’abaturage basaga 1500 bo mu mirenge ya Kirehe na Kigina, yo mu karere ka Kirehe.

Abitabiriye iyo nama yabereye mu kagari ka Nyabikokora, ho mu murenge wa Kirehe babanje gukora urugendo rureshya na kilometero imwe rwo gukangurira abantu gufata ingamba zo kwirinda Maraliya.

Mu butumwa bwe, SP Rutaremara yababwiye ati:” Maraliya n’ubundi burwayi ni imbogamizi ku mutekano urambye mu muryango n’iterambere ryawo. Birakwiye rero ko abantu bafata ingamba zituma bagira ubuzima buzira umuze kuko ari wo musingi w’ubuzima bwiza.”

Mu byo yabakanguriye gukora harimo kurara mu nzitiramubu iteye umuti, gutema ibihuru biri hafi y’amazu, no gusiba ibyobo bishobora kurekamo amazi yakororokeramo imibu itera ubwo burwayi.

Yabasabye kandi kwirinda ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni, kandi bakagira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’abayifite cyangwa abayikwirakwiza.

Mu ijambo yagejeje kuri abo baturage, Mukandarikanguye yabasabye kwitabira iyo gahunda yo gutera umuti mu mazu ababwira ko nta ngaruka mbi ugira ku buzima.

Yababwiye ati:”Uburwayi butuma umuntu adakora ngo yiteze imbere. Mukwiriye kurangwa n’isuku kugira ngo mubwirinde, bityo mugire ubuzima buzira umuze.” Yabasabye kubahiriza no gukurikiza amabwiriza y’iyo gahunda.

-4122.jpg

Umubu utera Malariya

RNP

2016-09-21
Editorial

IZINDI NKURU

Ntabwo twagarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho – Kagame

Ntabwo twagarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho – Kagame

Editorial 12 Apr 2016
Perezida Kagame yaherekeje Umwami Mohammed VI wa Maroc wari umaze iminsi itanu mu Rwanda

Perezida Kagame yaherekeje Umwami Mohammed VI wa Maroc wari umaze iminsi itanu mu Rwanda

Editorial 23 Oct 2016
U Bufaransa: Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka

U Bufaransa: Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Editorial 08 Nov 2017
Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Editorial 22 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera
Amakuru

Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Editorial 18 Dec 2021
Perezida wa Somalia ashaka ibiganiro na Al Shabaab
POLITIKI

Perezida wa Somalia ashaka ibiganiro na Al Shabaab

Editorial 08 Mar 2018
Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bizajya bikorwa kabiri mu kwezi muri Kigali
Mu Mahanga

Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bizajya bikorwa kabiri mu kwezi muri Kigali

Editorial 23 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru