Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yakanguriye abagatuyemo kwitabira gahunda za Leta zigamije kurwanya Maraliya zirimo iyo gutera umuti mu mazu wica umubu uyitera.
Ibi yabivuze ku itariki 19 Nzeri mu nama we n’Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandarikanguye Jerardine n’uyobora 53 Infantry Battalion, Lt Col. Richard Mundore bagiranye n’abaturage basaga 1500 bo mu mirenge ya Kirehe na Kigina, yo mu karere ka Kirehe.
Abitabiriye iyo nama yabereye mu kagari ka Nyabikokora, ho mu murenge wa Kirehe babanje gukora urugendo rureshya na kilometero imwe rwo gukangurira abantu gufata ingamba zo kwirinda Maraliya.
Mu butumwa bwe, SP Rutaremara yababwiye ati:” Maraliya n’ubundi burwayi ni imbogamizi ku mutekano urambye mu muryango n’iterambere ryawo. Birakwiye rero ko abantu bafata ingamba zituma bagira ubuzima buzira umuze kuko ari wo musingi w’ubuzima bwiza.”
Mu byo yabakanguriye gukora harimo kurara mu nzitiramubu iteye umuti, gutema ibihuru biri hafi y’amazu, no gusiba ibyobo bishobora kurekamo amazi yakororokeramo imibu itera ubwo burwayi.
Yabasabye kandi kwirinda ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni, kandi bakagira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’abayifite cyangwa abayikwirakwiza.
Mu ijambo yagejeje kuri abo baturage, Mukandarikanguye yabasabye kwitabira iyo gahunda yo gutera umuti mu mazu ababwira ko nta ngaruka mbi ugira ku buzima.
Yababwiye ati:”Uburwayi butuma umuntu adakora ngo yiteze imbere. Mukwiriye kurangwa n’isuku kugira ngo mubwirinde, bityo mugire ubuzima buzira umuze.” Yabasabye kubahiriza no gukurikiza amabwiriza y’iyo gahunda.
Umubu utera Malariya
RNP