Abaturage bo mu karere ka Musanze basabwe kudahishira umuntu wakoze cyangwa ufite imigambi yo gukora ibinyuranije n’amategeko.
Ibi babisabiwe mu nama ubuyobozi bw’aka karere n’inzego z’umutekano bagiranye n’abatuye mu murenge wa Busogo ku itariki 9 Gicurasi.
Iyo nama yabereye mu kagari ka Gisesero, ikaba yaritabiriwe n’abageraga ku 3000.
Umuyobozi w’aka karere, Musabyimana Jean Claude yasobanuriye abo baturage ko ibikorwa binyuranije n’amategeko biri mu bibangamira umudendezo w’abantu, bityo abasaba kubyirinda no gutanga amakuru yatuma bikumirwa.
Yababwiye ati:”Mumenye ko umutekano uhatse byose. Aho utari nta terambere rishobora kuharangwa. Mwirinde ikintu cyose kinyuranije n’amategeko, kandi mutange amakuru ku gihe yatuma kirwanywa, ndetse yatuma hafatwa abafite imigambi yo kugikora cyangwa abamaze kugikora.”
Yasabye kandi abo baturage gukora amarondo neza, no kudahishira umuntu ushaka guhungabanya umutekano, kabone niyo yaba ari umuvandimwe wabo cyangwa inshuti yabo, ahubwo batanga amakuru yatuma harwanywa ibyaha muri rusange.
Aganira n’abo baturage b’uyu murenge, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira yasabye abo baturage kuba ijisho ry’umutekano birinda ibyaha birimo kunywa ibiyobyabwenge, ubujura, n’ibindi.
Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, maze abasaba kujya batanga amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababikwirakwiza.
Na none kuri iyi tariki ya 9 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma yagiranye inama n’abaturage barenga 600 bo mu kagari ka Nyaruvumu, ho mu murenge wa Rukira, ibakangurira kurangwa n’isuku no kwirinda ibyaha by’uburyo bwose.
Ibi babisabwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira, Ngenda Mathias, afatanije n’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Rukira, IP Philemon Dukuzumuremyi .
Mu byo basabye abo baturage harimo kwirinda ibiyobyabwenge bikunze kugaragara muri aka karere nk’urumogi na kanyanga.
Babasobanuriye ububi bwabyo, kandi babasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru ku gihe y’abo babibonanye.
RNP