Polisi y’u Rwanda irakangurira abatwara ibinyabiziga kutagerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo be kuryozwa amakosa bafatiwemo.
Ubu butumwa buje bukurikira ifungwa ry’abagabo batatu bafatiwe mu karere ka Rwamagana ku itariki 13 Gashyantare bagerageza guha ruswa abapolisi.
Umwe muri bo yagerageje gutanga ruswa y’ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo umupolisi amureke nyuma yo kumufata atwaye imodoka itarakorewe isuzuma ry’ubuziranenge, naho undi akaba yarahaye umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 nyuma yo kumufata atwaye inka mu modoka adafite icyangombwa kibimwemerera.
Uwa gatatu we yagerageje guha umupolisi ruswa y’amadorari 10 ya Amerika kugira ngo ye kumuhanira gutwara imodoka ku muvuduko urenze uwagenwe.
Bose uko ari batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Umuntu wese ugerageza gutanga ruswa kugira ngo ahabwe ibyo atemerewe n’amategeko cyangwa ukosoza icyaha ikindi, amenye ko nta mpuhwe azigera agirirwa.”
Yakomeje agira ati:”Twabivuze kenshi ko ruswa itemewe, haba muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange. Kuyirwanya biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere.”
IP Kayigi yagize kandi ati:”Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda ku kurwanya iki cyaha burasobanutse. Guhabwa serivisi ni uburenganzira bw’umuntu. Ntawe ukwiye rero kuyigura cyangwa ngo akosoze icyaha ikindi.”
Yagiriye inama abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko yo kubitwara.
Ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
RNP