Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/10/2016 hasigaye iminsi ibiri gusa ngo shampiyona itangire nibwo Ferwafa yatangiye guha abakinnyi ibyangombwa no kumenyesheje amakipe ko hari abakinnyi atemerewe gukinisha. Ni nabwo kandi yatangaje ibibuga bitemerewe gukinirwaho. Ibi byatumye amakipe amwe asaba ko imikino yayo ya shampiyona yimurwa, andi atangaza ko ashobora kwikura muri shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sport yamaze kwandikira FERWAFA iyisaba kwimura umukino wayo ufungura shampiyona igomba gukina na Police FC kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/10/2016. Muri iyi baruwa Rayon Sport iravuga ko gusaba gusubika uyu mukino bishingiye ku kuba FERWAFA itarahaye abakinnyi bayo bane batarahawe ibyangombwa byo gukiniraho kandi ntibasobanurirwe impamvu.
Aba bakinnyi ni Nova Bayama, Yves Rwigema na Abdul Rwatubyaye barerewe mu ishuli ry’umupira w’amaguru rya APR FC na Emmanuel Imanishimwe wakiniraga Rayon Sport, ariko akaza kuyisinyira akanasinyira APR FC ari nayo akoreramo imyitozo ubu.
Ni ibisanzwe ko abakinnyi badahabwa ibyangombwa kubera impamvu zinyuranye. Ariko ikidasanzwe ni ukubona bikorwa iminsi ibiri mbere y’uko shampiyona itangira, kandi ikipe bibayeho ntisobanurirwe impamvu bamwe muri abo bakinnyi batahawe ibyangombwa. Usibye Emmanuel Imanishimwe FERWAFA yavuze ko yatanzwe n’amakipe abiri (Rayon Sport na APR FC), abandi bakinnyi basigaye yabimye ibya ngombwa nta bindi bisobanuro ihaye Rayon Sport.
Ukurikije amateka ya FERWAFA, Rayon Sport na APR FC, ushobora gushakira ikibazo mu mibanire y’izi mpande uko ari eshatu. Ariko urebye uko FERWAFA yategereje gukemura iki kibazo ku munota wa nyuma, ikibazo gikomeye wagishyira ku mikorere mibi yayo.
Umwe mu bakinnyi bateje ikibazo ni Emmanuel Imanishimwe wasinyiye amakipe yombi mu kwezi kwa munani. Iki gihe Rayon Sport ivuga ko yamusinyishije mbere yahise igeza ikirego muri FERWAFA ariko ntiyagira icyo igikoraho kugera n’ubu hasigaye umunsi umwe ngo shampiyona itangire.
Urebye iby’abandi bakinnyi, Rayon Sport yajyanye urutonde rw’abakinnyi yifuza gukoresha muri shampiyona mu kwezi gushize kwa cyenda. Ibi bisobanuye ko iyo FERWAFA ibishaka, yagombaga guhita inangira kubaha ibyangombwa no gusuzuma abafite ibibazo ikabimenyesha Rayon Sport, maze shampiyona ikajya gutangira ibibazo biri iruhande rumwe.
Iri ni ikosa rikomeye FERWAFA yakoze, mu gihe yari izi neza ko bazakurura impaka kuko bamwe muri abo bakuruye ukutumvikana hagati ya Rayon na APR FC ubwo basinyaga amasezerano.
Ni amakimbirane asanzwe hagati ya Rayon Sport na FERWAFA?
Birashoboka ko umuntu yabona ibaruwa ya Rayon Sport mu murongo umwe n’amakimbirane asanzwe aranga iyi kipe na FERWAFA. N’ubwo ayo mateka ashobora kongerera iki kibazo ubukana, ugarukiye aho gusa waba wibeshye. Hari ibindi bibazo ukwiye kwibaza.
None se Rayon Sport ntifite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyo kudaha abakinnyi bayo ibyangombwa kandi ntihabwe ibisobanuro? None se yemere kiyigireho ingaruka kandi yo yarakoze ibyo yasabwaga mbere ngo gikemuke? Niyo se yategetse FERWAFA gutinda gutanga ibyangombwa no gukemura ibibazo byose mbere y’uko shampiyona itangira? Ushobora kuvuga ko Rayon Sport isabye isubikwa ry’umukino igihe amategeko ya FERWAFA ateganya cyararenze (masaha 72). Ariko aha igisubizo kirasobanutse. Ntabwo yari kubisaba kandi impamvu iyiteye kubisaba itaraba.
FERWAFA ubwayo yatangaje ko itahaye ibyangombwa bariya bakinnyi ba Rayon Sport ariya masaha atagihari ngo shampiyona itangire? Ariko se Police FC igomba gukina na Rayon Sport yo ikwiye kubigwamo?
Uko biri kose uyu mukino nusubikwa Police FC imaze igihe iwitegura izaba ihombye kandi nayo ifite uburenganzira bwo kwanga kuwukina igihe waba utabaye kuri uyu wa gatanu, kuko amategeko azaba atubahirijwe. Ariko ku rundi ruhande Rayons Sport nayo ifite ukuri kuko atari yo yateje ibibazo, inasangiye n’andi amakipe n’ubwo yo atarabishyira hanze.
Ibi byose bisobanuye ko FERWAFA ariyo ikwiye kwirengera amakimbirane n’ingaruka zose zishobora gukomoka kuri iki kibazo kuko yananiwe kubahiriza inshingano zayo ku gihe.
Amakipe abiri ashobora kwikura muri shampiyona
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 FERWAFA yatangaje ko ibibuga bya Gicumbi, Nyagatare na Nyamagabe bitemerewe gukinirwaho shampiyona. Usibye kuba iki cyemezo cyaraje gitinze ugereranije n’igihe gisigaye ngo shampiyona itangire, amakipe akinira kuri ibi bibuga ntaramenyeshwa iki cyemezo mu buryo bunoze. Aya makipe aravuga ko yabyumviye mu itangazamakuru kandi ko usibye Sunrise FC ikindira ku kibuga cya Nyagatare, izindi zitazi icyo komisiyo yagenzuye ibi bibuga yagendeyeho n’ibyo zigomba gukosora kuko ntabyo FERWAFA yabamenyesheje.
Kubera iri tungurana, amakipe ya Gicumbi FC na Amagaju FC aravuga ko mu gihe FERWAFA itasubira kuri iki cyemezo, yiteguye no kuva muri shampiyona. Impamvu ni uko aya makipe yamaze gutegura ingengo y’imali, kandi akaba atarateganije amafaranga y’urugendo rugana ku bindi bibuga no kuba atagifite umwanya uhagije wo gukosora ibyo FERWAFA yifuza ko akosora ku bibuga byayo.
Ubwabyo guhagarika ibibuga bitujuje ibisabwa ntibyagakwiye kuba ikibazo. Ariko kubikora hasigaye iminsi ibiri gusa ngo shampiyona itangire ni amakosa akomeye y’imiyoborere kuko bishyira amakipe mu kangaratete. Usibye kuba iki cyemezo kiyahungabanya mu myiteguro ya shampiyona,ntikinayaha umwanya wo kujurira aho biri ngombwa kuko ubujurire bwabo bwafatwaho icyemezo shampiyona yaramaze gutangira.
None kuki FERWAFA itatangaje ifungwa ry’ibi bibuga mbere y’igihe kugira ngo aya makipe abikosore ndetse anitegure shampiyona akurikije iri fungwa? Birashoboka ko FERWAFA yabona ibisobanuro n’igisubizo by’iki kibazo. Ariko uko byangana kose, ntibyakuraho ko ari ikimenyetso cy’ubushobozi n’ubushishozi buke mu miyoborere n’igenamigambi, ari nabyo bisobanura imiyoborere mibi.
Abayobozi ba FERWAFA bakwiye gusubika itangira rya shampiyona, bagasaba imbazi, bakegura
Mu rwego rwo gufata umwanya uhagije wo gukemura ibibazo by’ibyangombwa by’abakinnyi n’ibibuga, FERWAFA ikwiye gusubika itangira rya shampiyona kuko bigaragara ko yo ubwayo ititeguye, kandi n’amakipe akaba atiteguye kubera uruhurirane rw’ingorane ziyatunguye.
Gusa ibi ntibihagije ngo akajagari kagaragara mu mupira w’amaguru mu Rwanda no mu miyoborere ya FERWAFA karangire. Kugira ngo karangire, hakwiye impinduka zikomeye muri FERWAFA. Ariko kubera ko ubuyobozi bwayo buriho bwamaze kugaragaza ko butazishoboye, bukwiye gusaba imbabazi z’amakosa yose bumaze gukora buhereye ku kudakemurira ibibazo igihe kugaragara ubu, bwarangiza bukegura.
Impinduka zazanwa nande?
Urebye uko komite nyobozi za FERWAFA zagiye zisimburana, biragaragara ko bigoye kuyiyobora hatabayeho impinduka. Impinduka zikenewe mu buryo abayobozi bashyirwaho , uburyo bacunga umutungo wa FERWAFA , ariko cyane cyane mu buryo Reta yumva ihame ryo kutivanga mu miyoborere y’umupira w’amaguru.
Ibi ubwabyo byumvikanisha ko Reta ari yo itegerejweho impinduka zikenewe mu miyoborere y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
N’ubwo abayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri ari yo atora abagize komite nyobozi ya FERWAFA, akenshi abayobozi b’amakipe batora batangaza ko hari amabwiriza bahabwa ku munota wa nyuma y’uwo bagomba gutora. Ibi bisobanura ko mu by’ukuri atari bo bamutora n’ubwo ari bo bandika izina rye ku rupapuro. Izo mbaraga rero zibatoresha nizo zikwiye kuvaho kuko akenshi nizo zikomeza no kuyobora no gushyigikira abatowe mu makosa. Nta wundi washobora gukuraho izo mbaraga usibye Reta.
Uburyo abayobozi ba FERWAFA bacunga umutungo wayo nabwo bumaze kugaragara ko bufite inenge zikomeye. Ingero ni nyinshi ariko reka dutange gusa urugero ku itangwa ry’isoko ryo kubaka Hotel y’iri shyirahamwe.
Igikomeye cyane ariko, ni uko Reta ikwiye kwigana ubushishozi ihame ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA),ribuza Reta kwivanga mu miyoborere y’umupira w’amaguru. Sinsabye ngo yivange mu miyoborere, ariko ibisuzumye neza yasanga hari ibyo yakora igashyira umupira w’amaguru ku murongo, aho gukomeza kuwushyiramo amafaranga menshi adakemura ibibazo ufite, ahubwo rimwe na rimwe ari yo aba intandaro y’akajagari kawurimo.
Source : Umuryango.rw