Abayobozi babiri mu nyeshyamba za FDLR (Forces démocratiques pour la libération du Rwanda) bahanishijwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubwicanyi, iyicarubozo ndetse n’ubujura.
Itangazo ryashyizwe hanze n’imiryango itatu itabogamiye kuri Leta, ku wa Kabiri tariki ya 25 Nzeri 2018, rivuga ko urukiko rwa gisirikare rw’i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, rwahamije igifungo cya burundu ku bayobozi babiri ba FDLR.
Abo bayobozi, ni Ndayambaje Gilbert na Nizeyimana Evariste, bahamwe n’ibyaha byo kwica abaturage, kubakorera iyicarubozo, gusahura ndetse no kubatwikira.
Ikinyamakuru Actualite.Cd gitangaza ko Ndayambaje uzwi ku izina rya Rafiki Castro na Nizeyimana uzwi nka Kizito bakatiwe nyuma y’imyaka itandatu ishize habayeho ubwicanyi mu gace ka Kamananga na Lumenje (Sud Kivu) bwakozwe na FDLR.
Bitangazwa ko abaturage bishyize hamwe n’inyeshyamba, ibyaha bakoze bakaba barahabwaga amabwiriza na Ndayambaje afatanyije na Nizeyimana, bangabaza ibi byaro bibiri, bica, basahura ndetse banakora ibindi bikorwa byo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Umuyobozi w’umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Guy Mushiata atangaza ko aba bayobozi ba FDLR bahamijwe ibyaha, bagendeye ku mashusho yafashwe, ubwo yerekanwaga mu rukiko, ngo abantu bari bahari bahise batungurwa.
Mu myaka 24 ishize abarwanyi ba FDLR bari mu mashyamba ya Congo, bagiye bashinjwa ubwicanyi bwagiye bukorerwa abasivile muri Kivu y’Amajyepfo n’iya Ruguru.