• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Ubwanditsi 01 Mar 2017 Mu Rwanda

Abayobozi b’uburezi babiri mu karere ka Kayonza barafunze nyuma y’iperereza ryakozwe ku mitangire idahwitse y’akazi k’ubwarimu iherutse gukorwa mu karere.

Bizimana Francois Xavier, umuyobozi w’uburezi mu karere na Mugabo Namara Charles ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’ubumenyingiro mu karere bafashwe kuri uyu wa mberenyuma y’ibirego byatanzwe n’abari bakoze ibizami , bavugaga ko batsinze ibizami byo kuvuga nyamara amazina yabo akaba yarakuwe ku rutonde rw’abatsinze rwashyikirijwe ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB.

Bisabwe na REB, Polisi yahise itangira iperereza kuri iki kibazo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko mu iperereza , aba bagabo bahinduye amanota bakongerera bamwe mu bari batsinzwe.

IP Kayigi yagize ati:” Akarere katangaga akazi ku barium 62, mu bisanzwe , abareberera ikizami bakosorera ahabereye ikizami maze ibyavuyemo bigaragaza abatsinze n’abatsinzwe bigashyikirizwa bariya bayobozi babiri babishinzwe.”

Yongeyeho ati:” Ariko nyuma byaje kugaragara ko amanota yatanzwe n’abakosoye agashyikirizwa ba bayobozi atandukanye n’ayo REB yakiriye , iyashyikirijwe n’aba bakekwa. Mu iperereza rigikomeza ndetse n’isuzuma ry’impapuro, twatahuye ko impapuro z’ibizame by’abantu 32 bari batsinzwe imivugire, baje gushyirwa mu batsinze.”

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko, rumwe mu mpapuro z’ibisubizo, hari umuntu wari wabonye amanota 9 ku ijana ariko nyuma bakamwongereraho umubare 6 inyuma , bigahinduka 96 ku ijana; mu gihe hari undi wari wagize 33 ku ijana ariko ku rutonde rwajyanywe muri REB yari afite 93 ku ijana.

IP Kayigi yagize ati:”Harimo uruhurirane rw’ibyaha bitatu; inyandiko mpimbano ihanwa n’ingingo ya 609 na 611 mu mategeko ahana; ruswa ihanwa n’ingingo ya 634 ndetse no gufata icyemezo gishingiye ku marangamutima, icyenewabo ,.. gihanwa n’ingingo ya 647.”

Bivugwa ko aba bari abayobozi basabaga amafaranga ari hagati ya 200,000 na 300,000 kuri buri muntu wagiye ku rutonde rw’abatsinze kandi yaratsinzwe.

Yakomeje agira ati:” Turasaba abantu bose guharanira uburenganzira bwabo; bafite uburenganzira bwo kurega iyo batanyuzwe na serivisi bahawe. Kwanga ruswa babishyize mu mihigo yabo kandi bakayitangaho amakuru aho bayibonye, bazaba batanze umusanzu ku mbaraga zikoreshwa n’ itegeko ndetse na Polisi mu kurwanya ruswa.”

Aha yagize ati:”Tekereza aho abarimu bahawe akazi ari abatabishoboye, bivuga ko nta reme ry’uburezi twaba dutegereje bityo n’abarangiza amashuri ntacyo baba bashoboye.”

Yashoje avuga ko ruswa itihanganirwa mu Rwanda , ko kuyirwanya biri mu byo Leta ishyiramo imbaraga kandi ko abaturage bagomba kugumana uwo murego ku nzego zose hatitawe ku waba ayifatiwemo, aho ahamagarira buri wese kumwerekana.

-5970.jpg

Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi

2017-03-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

Ubwanditsi 17 Sep 2017
CNLG na Ibuka banenze u Bwongereza bwanze kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside

CNLG na Ibuka banenze u Bwongereza bwanze kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 30 Jul 2017
Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Ubwanditsi 14 Apr 2024
Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

RUSHYASHYA 09 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu  mu minsi itatu yikurikiranya
INKURU NYAMUKURU

Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu mu minsi itatu yikurikiranya

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Urukuta rutandukanya Tshisekedi n’U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n’Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda
Amakuru

Urukuta rutandukanya Tshisekedi n’U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n’Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda

Ubwanditsi 30 Oct 2023
Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 
INKURU NYAMUKURU

Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Ubwanditsi 15 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru