• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Karongi basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Karongi basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Editorial 10 Apr 2016 Mu Mahanga

Abagize komite nyobozi z’imidugudu n’abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Karongi basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha kugira ngo umutekano urusheho gusigasirwa aho bayobora.

Ibi babisabwe ku itariki 8 Mata mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, akaba yarafatanyije n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Drocella.

IP Rutebuka yabwiye abo bagize izo nzego kujya bakangurira abo baturanye n’abo bayobora kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amagambo asesereza afitanye isano na yo, haba muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ndetse no mu bindi bihe.

Yasabye abo bagize komite nyobozi z’imidugudu kujya bagenzura ko amarondo akorwa neza kugira ngo hakumirwe ibyaha ndetse hanafatwe abamaze kubikora cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

IP Rutebuka yababwiye ati:”Mukwiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge bikunze kugaragara aho muyobora nka kanyanga, chief waragi, n’urumogi, kandi mujye muhanahana amakuru ku gihe n’izindi nzego yatuma hafatwa ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.”

Yababwiye kandi ati:”Mujye mubasobanurira ko ibiyobyabwenge bishobora kubatera uburwayi butandukanye, kandi ko bishobora gutuma bakora ibyaha nko gufata ku ngufu,n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mukashema yabwiye abo bagize izo nzego ati: “Mu biganiro byanyu n’abandi baturage ntimukibagirwe kubakangurira kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma abana bava mu ishuri cyangwa bajya ku mihanda.”

Yakomeje ababwira ati:”Mujye mubasobanurira ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, ubwo kwandikishwa igihe avutse, ubwo kuvuzwa, n’ubwo kumenya ababyeyi be.”

Mukashema yabasabye kujya kandi babasobanurira ko abana bafite uburenganzira bwo kurindwa ivangura, ubwo kurindwa gushimutwa, ubwo kurindwa gucuruzwa, ubwo kugaragaza igitekerezo, uburenganzira bwo kuruhuka, n’ubwo kwidagadura.

Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo bagize izo nzego, kandi abasaba gukurikiza inama bagiriwe.

RNP

2016-04-10
Editorial

IZINDI NKURU

RDF : Abasirikare bakuru 5 barimo  Gen. Caesar Kayizari  na Gen. Sam Kaka  basezerewe

RDF : Abasirikare bakuru 5 barimo Gen. Caesar Kayizari na Gen. Sam Kaka basezerewe

Editorial 09 Jul 2016
Umugabo afungiwe gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Umugabo afungiwe gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Editorial 29 Oct 2016
Rubavu: Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo

Rubavu: Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo

Editorial 16 Sep 2016
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 10/08/2016

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 10/08/2016

Editorial 11 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu SC yasezerewe na Gorilla FC, Rayon Sports itsinda Interforce FC mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro
Amakuru

Kiyovu SC yasezerewe na Gorilla FC, Rayon Sports itsinda Interforce FC mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Editorial 23 Jan 2024
Mu mukino utarabereye igihe, APR FC yatsinze Musanze FC 2-1
Amakuru

Mu mukino utarabereye igihe, APR FC yatsinze Musanze FC 2-1

Editorial 07 Oct 2023
Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi
Amakuru

Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Editorial 15 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru