Polisi y’u Rwanda ifunze abantu icyenda barimo abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu turere twa Nyagatare na Ruhango, bakurikiranyweho kurigisa umutungo wa Leta ubusanzwe wagenewe gahunda zo guteza imbere abaturage, bakoresheje inyandiko mpimbano.
Muri batanu bo mu karere ka Ruhango harimo umuyobozi umwe wo mu murenge wa Ntongwe, umuvuzi w’amatungo ndetse n’abaturage batatu.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana, uwo muyobozi arashinjwa guhimba raporo za gahunda y’ubudehe agamije kunyereza ibyagenewe abatishoboye, naho umuvuzi w’amatungo we akaba azira kwaka amafranga abaturage ngo abashyire ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka muri gahunda ya Girinka.
CIP Hakizimana akomeza asobanura ko abaturage batatu bo bahimbye Koperative ya baringa hanyuma bakaka abaturage amafaranga babizeza kubashyira ku rutonde rw’abazahabwa inka, bakaba barafashwe bamaze kubaka agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi y’u Rwanda.
Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana
CIP Hakizimana yagize ati:” Aba bafashwe ubusanzwe nibo bakagombye kuba bafasha mu migendekere myiza yo gushyira gahunda za Leta mu bikorwa, ariko bo bahisemo gufata icyerekezo gihabanye n’imiyoborere myiza. Turasaba abanyarwanda bose guhaguruka bakarwanya bene iyi mitekerereze kandi bakarwanira uburenganzira bwabo bwo kugezwaho ibyo bateganyirijwe”.
Yakomeje agira ati:” Bene izi gahunda Leta izishyiriraho abaturage ngo bagire ubuzima bwiza, niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo kutihanganira na rimwe abanyuranya n’izo gahunda, banyereza ibyagenewe rubanda”.
Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami ridasanzwe rishinzwe kurwanya ibyaha bya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta ndetse rihabwa n’imbaraga zihagije.
Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yafashe abantu bane bashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza amafaranga yagenewe guteza imbere abaturage muri gahunda ya VUP.
Babiri muri bo basanganywe impapuro zigaragaza ko bafite Koperative ya baringa yitwa ‘Duhujimihigo’.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Baracyekwaho gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze babiri, uw’umudugudu n’uw’akagari mu gukora ibyo byaha. Abo bayobozi b’inzego z’ibanze baracyekwaho kuba barasinye ku byangombwa bya Koperative ya baringa ku buryo byatumye babona inkunga ya VUP ingana na miriyoni ebyiri n’igice z’’amafaranga y’u Rwanda.”
Yongeyeho ko abahamwe n’ibi byaha bahanwa n’ingingo za 325 na 609 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ingingo ya 325 ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo kurigisa umutungo ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.
Iya 609 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).
Umwanditsi wacu
Source : RNP