• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abayobozi icyenda batawe muri yombi bazira kurigisa umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abayobozi icyenda batawe muri yombi bazira kurigisa umutungo wa Leta no gukoresha inyandiko mpimbano.

Editorial 21 Jul 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ifunze abantu icyenda barimo abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu turere twa Nyagatare na Ruhango, bakurikiranyweho kurigisa umutungo wa Leta ubusanzwe wagenewe gahunda zo guteza imbere abaturage, bakoresheje inyandiko mpimbano.

Muri batanu bo mu karere ka Ruhango harimo umuyobozi umwe wo mu murenge wa Ntongwe, umuvuzi w’amatungo ndetse n’abaturage batatu.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana, uwo muyobozi arashinjwa guhimba raporo za gahunda y’ubudehe agamije kunyereza ibyagenewe abatishoboye, naho umuvuzi w’amatungo we akaba azira kwaka amafranga abaturage ngo abashyire ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka muri gahunda ya Girinka.

CIP Hakizimana akomeza asobanura ko abaturage batatu bo bahimbye Koperative ya baringa hanyuma bakaka abaturage amafaranga babizeza kubashyira ku rutonde rw’abazahabwa inka, bakaba barafashwe bamaze kubaka agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi y’u Rwanda.

-3352.jpg

Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana

CIP Hakizimana yagize ati:” Aba bafashwe ubusanzwe nibo bakagombye kuba bafasha mu migendekere myiza yo gushyira gahunda za Leta mu bikorwa, ariko bo bahisemo gufata icyerekezo gihabanye n’imiyoborere myiza. Turasaba abanyarwanda bose guhaguruka bakarwanya bene iyi mitekerereze kandi bakarwanira uburenganzira bwabo bwo kugezwaho ibyo bateganyirijwe”.

Yakomeje agira ati:” Bene izi gahunda Leta izishyiriraho abaturage ngo bagire ubuzima bwiza, niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo kutihanganira na rimwe abanyuranya n’izo gahunda, banyereza ibyagenewe rubanda”.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami ridasanzwe rishinzwe kurwanya ibyaha bya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta ndetse rihabwa n’imbaraga zihagije.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yafashe abantu bane bashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza amafaranga yagenewe guteza imbere abaturage muri gahunda ya VUP.

Babiri muri bo basanganywe impapuro zigaragaza ko bafite Koperative ya baringa yitwa ‘Duhujimihigo’.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Baracyekwaho gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze babiri, uw’umudugudu n’uw’akagari mu gukora ibyo byaha. Abo bayobozi b’inzego z’ibanze baracyekwaho kuba barasinye ku byangombwa bya Koperative ya baringa ku buryo byatumye babona inkunga ya VUP ingana na miriyoni ebyiri n’igice z’’amafaranga y’u Rwanda.”

Yongeyeho ko abahamwe n’ibi byaha bahanwa n’ingingo za 325 na 609 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ingingo ya 325 ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo kurigisa umutungo ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Iya 609 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Umwanditsi wacu
Source : RNP

2016-07-21
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Editorial 23 Feb 2017
Nyuma y’inkuru zavugaga ko atwite Ingabire Victoire yateje ubwega ko yabujijwe kujya kwivuza

Nyuma y’inkuru zavugaga ko atwite Ingabire Victoire yateje ubwega ko yabujijwe kujya kwivuza

Editorial 02 Aug 2016
Abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro

Abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro

Editorial 21 Jan 2016
Perezida w’u Buhinde yifurije u Rwanda isabukuru nziza yo Kwibohora

Perezida w’u Buhinde yifurije u Rwanda isabukuru nziza yo Kwibohora

Editorial 04 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Big Farious w’i Burundi yarushinze bwa kabiri (Amafoto)
SHOWBIZ

Big Farious w’i Burundi yarushinze bwa kabiri (Amafoto)

Editorial 26 Aug 2018
Gen. Tumukunde yajyanwe mu bitaro igitaraganya
HIRYA NO HINO

Gen. Tumukunde yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Editorial 16 Mar 2020
Bakobwa musigaye muboneza Imbyaro kurusha Abagore mufite Akaga, Dore ingaruka  zikomeye  zibategereje
HIRYA NO HINO

Bakobwa musigaye muboneza Imbyaro kurusha Abagore mufite Akaga, Dore ingaruka zikomeye zibategereje

Editorial 08 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru