• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abazi neza kandi babana n’uwiyita “Padiri” Nahimana Thomas Batubwiye Ibye aho abayeho nk’inzererezi itunzwe n’ibiyobyabwenge

Abazi neza kandi babana n’uwiyita “Padiri” Nahimana Thomas Batubwiye Ibye aho abayeho nk’inzererezi itunzwe n’ibiyobyabwenge

Editorial 19 Sep 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Ya mangambure ya Thomas Nahimana, kumbi burya ngo si muzima, ahubwo akeneye gutabarwa , akagangahurwa ibiyobyabwenge yiyahuza !!

Uyu Thomas Nahimana, ni wa wundi wiyita «Umupadiri w’umunyapolitike» kandi nta na kimwe ari cyo muri ibyo byombi. Mu minsi ishize twababwiraga ubuhemu yakoreye abagore yateye inda, n’abana yasize ku gasozi, ntagire n’icyo abaha cyo kubatunga. Abantu benshi bumvise iyi nkuru batubwiye ko ahubwo ibyo tuzi ari bike, kuko Nahimana nta ndangagaciro n’imwe asigaranye.

Tumaze kubona imyitwarire ye idatandukanye n’iy’umuntu wataye umutwe, Rushyashya yashakishije abantu bamuzi neza, ngo batubwire icyabaye kuri uwo muntu uvuga ibintu bimeze nk’iby’abarwayi bo mu mutwe.
Mu bo twashoboye kuganira nabo, harimo Benoit Uwimana ubarizwa i Buruseli mu Bubiligi , wigeze no kuba mu ngirwashyaka rya Thomas Nahimana. Dore ibyo yadutangarije :
« Nabanye na Thomas Nahimana ; mbere nibwiraga ko ari umuntu muzima nitabira ishyaka rye ngirango hari gahunda nzima afite yo gutanga umusanzu wubaka u Rwanda ; numvaga ko nk’umupadiri azashyira imbere amahame ya gikirisitu, cyane cyane urukundo, impuhwe, n’ubworoherane.

Natangajwe no kubona yarasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside. ishyaka rye ndisezeramo ubwo. Ariko nakomeje kumukurikirana, ntangira gutekereza ko atari muzima mu mutwe umunsi afata inzira n’umugore w’inshuti ye n’uruhinja ahetse ngo agiye kwiyamamariza kuba Perezida wa Repuburika. Nta kindi uretse uburwayi bwo mu mutwe bwahagurutsa umuntu ufite shyaka ku izina gusa, dore ko nyuma yanjye n’abandi bose barivuyemo, ariko n’ubundi ntitwari turenze 15, Watekereza ute kwiyamamariza umwanya ukomeye nk’uwo kuyobora igihugu, utagira amikoro n’ayo kugura igare. Narahebye nkurayo amaso umunsi yihanukiriye ngo ashyizeho Leta ikorera mu buhungiro, maze n’abo yashyizemo atabagishije inama bagahita bamwiyama». Yasoje agira ati «Rwose keretse utamuzi niwe wakwita ku byo avuga, kuko ni ibinyabasazi ; ahubwo akeneye abaganga bamwitaho bakamufasha ».
Amatsiko ntiyashize, maze dushakisha Abanyarwanda bamuzi aho atuye Le Havre mu Bufaransa. Undi nawe babanye mu ishyaka, bahoze banaturanye Le Havre, umuzi imbere n’inyuma, ni uwitwa Pierre Alexandre Muzungu , ubu utuye i Marseille mu Bufaransa.
Dore ubuhamya Muzungu yaduhaye :

« Nahimana atuye Le Havre ahantu hitwa Mont Gaillard hafi ya supermarket yitwa Auchan. Mont Gaillard rero ni ahantu hubatswe kera cyane ; hubakiwe abatishoboye bakora imirimo iciriritse. Ni ahantu hari umwanda mwinshi cyane, hagaragaza ubukene utabona ko ari i Burayi, ku buryo habarirwa mu duce Leta y’Ubufaransa yita« zone urbaine sensible », icyiciro cy’abatuye umujyi gitunzwe n’imfashanyo ihoraho ya Leta. Ariko cyane cyane ikiranga agace ka Mont Gaillard , ni aho Abafaransa bita « zone de securité prioritaire », ni ukuvuga ahantu ho kugenda wikandagira kubera umutekano muke cyane.
Twagize amatsiko yo kumenya ukuntu umuntu nka Thomas Nahimana umupadiri, yageze ubwo ajya gutura mu manegeka  hataba umutekano na mba maze Muzungu adusobanurira imvano yo gukena bikabije kwa Nahimana : « Kubaho nk’umusabirizi by’uriya mugabo byaturutse ku mpamvu nyinshi. Iya mbere ni uko aho atangiriye gukora politike itanya Abanyarwanda, Diocese yabarizwagamo ya Cyangugu yaramwihanangirije kenshi ; yanze kwikosora iramusezerera burundu muri Nzeri 2012, ndetse isesa amasezerano yo gukorera by’agateganyo Diocese ya Le Havre ariko ari umupadiri ugengwa na Diocese ya Cyangugu, Birumvikana Diocese ya Le Havre yahise imusezerera, hanyuma ihagarika imfashanyo zose yagenerwaga nk’umupadiri uyikorera, Byaramukenesheje cyane, bimuviramo no kwanduranya, kuko i Burayi nta munsi y’urugo .

Kwiheba byabyaye kwiyenza no kugira amahane, Ikindi cyamuteye kwitwara nk’utagira rutangira, ni ugufuhira umugore babanaga Marie Claire Kwitonda banabyaranye abana babiri. Umunsi umwe gufuha byabaye ibisazi afata inkota ngo arashaka kwica umugabo w’umunyamahanga akeka ko amusambanyiriza umugore, Inzego z’umutekano zabaye hafi kuko aho Mont Gaillard zihora ziryamiye amajanja, nuko zibuza « Padiri » kumena amaraso. Igitangaje ahubwo ariko, n’ubwo yarazaga Marie Claire ku nkeke amukubita ngo amuca inyuma, we ubwe byaje kumenyekana ko asambanya murumuna wa Marie Claire nawe yafashije kuzana Le Havre. Nawe si we, nkeka ko aba yanyweye urumogi. ».
Yakomeje agira ati : « Indi nyirabayazana yo gutindahara kwa Nahimana Thomas ni uko guhohotera Marie Claire byageze aho yitabaza ubutegetsi , maze Police yirukana Nahimana mu nzu ndetse imuha itegeko ryo kutazongera kwegera umugore n’abana. Ng’uko uko yavuye mu nzu, atagira akazi , umugore n’abana bamuvumira ku gahera, asigara atunzwe no gusabiriza, no gusakuza kuri youtube ngo arebe ko views hari udufaranga zamuzanira .

Nguwo Thomas Nahimana wisanze mu manegeka, aho yirirwa asangirira urumogi n’amabandi baturanye, Muri make Nahimana si muzima »
Nyuma twashatse kumenya icyo Marie Claire Kwitonda abivugaho , maze telefone ye igendanwa ntitwabasha kuyifatisha, ariko tuzakomeza kumushakisha, Gusa dufite amakuru yizewe avuga ko Marie Claire yaregeye urukiko, arusaba ko Nahimana yatanga igitunga abana 2 babyaranye, Gusa abamenye iyi nkuru bagize bati : « Marie Claire nawe arashinyagura, nako arashakira amata ku kimasa, Umuntu usabiriza ngo abone uko aramuka, azabona indezo y’abana babiri ? »
Twabibutsa ko aba bana 2 biyongereye ku bandi 4 Nahimana yataye mu Rwanda akaba yishyuzwa ikibatunga kandi Ikigaragara ariko abo babyeyi ntibazi ubuzima bubi Thomas Nahimana abayemo mu Burayi, ari nabwo bumutera kwiyahuza ibiyobyabwenge, bikamutegeka kuvuga amangambure.
Biracyaza……

2020-09-19
Editorial

IZINDI NKURU

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Editorial 24 Aug 2024
Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Abayobozi b’u Burundi barashinja Abagande kutagira ibanga

Editorial 16 Dec 2018
Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Uko umwa ADEPR yahuye n’uruva gusenya yagiye kuvuga ubutumwa muri Uganda akisanga muri gereza ya CMI

Editorial 14 Jun 2019
Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Editorial 02 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwa ICC rwagiyeho rushyiriweho Isi yose ariko byarangiye rubaye urwa Afurika gusa- Perezida Kagame
POLITIKI

Urukiko rwa ICC rwagiyeho rushyiriweho Isi yose ariko byarangiye rubaye urwa Afurika gusa- Perezida Kagame

Editorial 29 Apr 2018
Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO
IMIKINO

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO

Editorial 24 Jan 2018
Perezida Salva Kiir yemeye imikoranire myiza na mugenzi we Mashar
POLITIKI

Perezida Salva Kiir yemeye imikoranire myiza na mugenzi we Mashar

Editorial 26 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru