• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

Editorial 08 Dec 2016 Mu Mahanga

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu ko bafite ikibazo cy’inyubako zitandukanye ziri kuzamurwa ariko abazikoreramo bakaba ari bacye, bamugaragariza n’ikibazo cya bimwe mu bigo bya leta bitinda kwishyura serivisi bihabwa n’abikorera kandi abenshi bakoresha inguzanyo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, abacuruzi bagera ku 2000 bahagarariye abandi baturutse mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, bahuriye muri Kigali Convention Centre baganira n’Umukuru w’Igihugu, bamushimira agaciro abagaragariza, muri uwo mwanya wafashwe nk’uwo kwishimira ibyagezweho mu rwego rw’abikorera, no kureba kubyo bagomba gushyiramo imbaraga.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Benjamin Gasamagera, yavuze ko abacuruzi bacyeye cyane ‘haba ku mitima yabo, ku mubiri ndetse baracyeye no kumufuka”, ariko avuga ko hari bimwe mu bibazo bibangamiye urwego rw’abikorera bikeneye gushakirwa umuti.

Ati “Nubwo amazu y’ubucuruzi ari kuzamuka ari menshi mu mujyi wa Kigali n’ahandi, ariko abayakoresha baracyari bacye. Tukaba tubasha ubuvugizi ku ruhande rwa leta, kugira ngo abantu babashe kwitabira gukorera ahantu hajyanye n’icyerekezo.’’

Gasamagera yavuze ko bifuza ko n’Ikigega giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga cyanashyira imbaraga mu kongera umusaruro.

Yakomeje agira ati “Ikindi turifuza ko umusoro ku giciro cy’amazu waguma kuri 1/1000, aho kuba 1/100 nk’uko biri gutegurwa mu itegeko ku musoro ku mutungo.’’

“Bimwe mu bigo bya leta bitinda kwishyura abikorera kandi bafite inguzanyo ku nyungu z’umurengera, ugasanga bishobora gutera ibihombo.’’

Abikorera kandi basabye ko guhura na Perezida byajya biba buri mwaka.

Perezida Kagame yavuze ko “Iby’imisoro biba bikwiye kuganirwa mu nzego za leta n’abikorera, bakareba uko ibintu bimeze n’aho ibihe bigeze, hagomba kujyaho ibifite ibintu bishingiyeho bigaragara.’’

Ati “Ku misoro ubundi hari abantu bifuza ko itanabaho n’undi yakubwira ati na 1/1000 ntikwiriye kuba iriho, ariko byose biba bifite aho bishingira ku buryo abantu babiganira bagashaka icy’ukuri cyorohereza abantu bose. ’’

Ku kibazo cy’abikorera batishyurwa, Perezida Kagame yavuze ko bihinduka kuko atari ikibazo kiganiriweho vuba, ariko ugasanga ibisobanuro bitangwa bihora ari bimwe.

Ati “Ikibazo bavuze muzi umwanya tukiganiriye, hari Minisitiri w’Imari n’abandi bose, kandi akenshi iyo tugiye mu mizi yacyo ntabwo dusanga ari uko habuze ibintu byo kubishyura, ni ibintu bijyaho bikaguma mu mpapuro, bakubwira ko ubushinzwe yagiye, aho yagiye simpazi…’’

Yavuze ko nta rwitwazo rugomba kuboneka kuko ikoranabuhanga ryoroheje ibibazo, cyane ko mbere hari abatindaga kwishyura abikorera bagamije indonke zihariye.

Ati “Nta wabikora atyo gusa ngo agire ngo nta ngaruka biri bumugireho, agize ibyago yamenyekana. Inzego za leta mubyumve niba hari ibigomba gutinda bifite impamvu mubisobanurire abantu, niba bidafite impamvu ntibigomba gutinda.’’

Nubwo hari bimwe mu bibazo bagaragarije umukuru w’Igihugu, Gasamagera yavuze ko hari n’indi mishinga bafite irimo kuba bariyemeje kugabanya hagati ya 30% na 50% ku bitumizwa mu mahanga mu myaka 5, cyane ku bikomoka ku buhinzi, binyuze mu kongera ibikorerwa mu Rwanda.

Harimo kandi kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ho 28% buri mwaka kugera muri 2018, gushora imari mu mishinga itanga ingufu z’amashanyarazi, gufasha guhanga imirimo no kubaka igice kizajya kiberamo imurikagurisha.

Abikorera kandi batanze umusanzu wa Miliyari imwe na miliyoni 100 Frw muri gahunda ya Girinka.

Mu 2015 Urugaga rw’Abikorera rwakoze ubushakashatsi ku bikorwa byo gushyira hamwe kw’abikorera, basanga hari amashyirahamwe 88 y’abacuruzi arimo abanyamuryango 16 287, bashoye miliyari 155 Frw.

Uyu munsi nibura handikishwa ibigo 150 ku munsi, ndetse umubare wabyo byakomeje kuzamuka mu myaka ishize. Wavuye ku 127 662 mu 2011 ugera ku 154 236 mu 2014, bihwanye n’izamuka riri ku gipimo cya 21%.

Mu myaka itanu ishize inguzanyo zihabwa abikorera zikubye gatatu ziva kuri miliyari 397 Frw mu 2010 zigera kuri tiriyali imwe na miliyari 178 Frw mu 2015. Imisoro y’abikorera nayo yavuye kuri miliyari 460 Frw mu 2o11/2012 igera kuri miliyari 986 mu 2015/2016, bingana n’izamuka rya 114% mu myaka itanu.

Perezida Kagame yasabye abikorera kugira icyizere mu byo bakora, ati “Wiyizere, ugihe n’abantu bawe, ndetse na bo nibakiguha ntacyo mutashobora.’’

Yijeje abikorera ko u Rwanda rufite politiki nziza ku buryo n’ibindi bibazo bihari bizagenda bibonerwa ibisubizo, cyane ko kugira ngo ubucuruzi buibe bwiza bijyana na politiki igihugu gifite, yaba mbi ubukungu bukazamba n’ibindi byose.

Perezida Kagame yagiranye ibi biganiro n’abikorera nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yafunguye ku mugaragaro inyubako zigezweho z’ubcuruzi za CHIC na Kigali Heights, nk’umusaruro w’abikorera bagenda bishyira hamwe.

-4927.jpg

-4926.jpg

-4928.jpg

-4925.jpg

-4924.jpg

-4923.jpg

Perezida Kagame aganira n’abikorera

2016-12-08
Editorial

IZINDI NKURU

Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n’ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke

Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n’ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke

Editorial 09 Nov 2021
Ubufatanye ni inkingi ya mwamba y’umutekano urambye , IGP Gasana

Ubufatanye ni inkingi ya mwamba y’umutekano urambye , IGP Gasana

Editorial 19 Sep 2016
Uganda: Umukuru w’igipolisi aravugwaho guha abaturage uburenganzira bwo kujya batera abapolisi amabuye

Uganda: Umukuru w’igipolisi aravugwaho guha abaturage uburenganzira bwo kujya batera abapolisi amabuye

Editorial 25 May 2018
Abofisiye bakuru badacana uwaka na Gen Kayihura baragororerwa ubutitsa

Abofisiye bakuru badacana uwaka na Gen Kayihura baragororerwa ubutitsa

Editorial 16 Jan 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru