• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Editorial 31 May 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abatazi abagome Gervais Condo na Céléstin Nsengiyumva nibo bibeshya ko hari ikizima cyabakomokaho. Aba bombi bari abadipolomate bakomeye ba Leta y’abatabazi mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, ndetse banayikorera ubuvugizi cyane mu Muryango w’Ubumwe bw’Afrika(OUA), mu itangazamakuru no mu yindi miryango mpuzamahanga, bagerageza gutagatifuza abo bicanyi.

Abo bavugizi b’abajenosideri, ubu nibo bishyize hamwe n’izindi nkorabusa, zirimo Eugène Richard Gasana,Charles Kambanda uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Mr Bean w’inyigaguhuma muri politiki, Thabita Gwiza witereye umutwe kuva musaza we Ben Rutabana yakwicishwa na Kayumba Nyamwasa,n’izindi nzererezi, maze bashinga ikiryabarezi ngo ni”OPOZISIYO NYARWANDA”, babitewemo inkunga na Perezida Tshisekedi wa Kongo.

Nyamara amateka ya vuba atwereka ko imigambi y’ ingirwa-banyapotiki zibasira ubuyobozi bw’u Rwanda, ipfira mu igi, ba nyirayo bagakorwa n’ikimwaro.

Ingero ni nyinshi:
RNC ya Kayumba Nyamwasa n’abandi basumbwe n’inda nka Gervais Condo, Théogène Ŕudasingwa, Gahima Gerald, n’abandi batekamutwe, ubu isigaye ku izina.

Abo mu ngirwa-shyaka “Ishema” rya Padiri Nahimana barenda kumarana bapfa ibisabano(Uwitwa Jean Paul Ntagara aravumira Nahimana ku gahera).

Icyiswe “Rwanda Bridge Builders” nticyamaze n’umwaka umwe, abakirimo bashinjanya ivangura rishingiye ku bwoko, dore ko hari hagaragayemo benshi bacyihishemo, mu by’ukuri ari Interahamwe mu zindi.

Abo muri MRCD/FLN yo kwa Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina imbwa zabirwaniyemo, cyane cyane aho Rusisibiranya n’abambari be baterewe muri yombi, bagashyikirizwa inkiko mu Rwanda. Abasigayeyo ubu barabundabunda, kuko bazi ko iminsi yabo ibaze.

Abo muri FDU-INKINGI ya Ingabire Victoire barateranya ingemu yo kumwoherereza, n’amadolari 500 akuzura zahize, none ngo bazakuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Babivuze ukuri ngo”umusazi arasara akagwa ku ijambo”. umuriganya(escroc politique) Gasana Anastase aherutse kwandika kuri Facebook ati” UHITWA NTAFATA URUKA”, ashaka kuvuga ko ari Tshisekedi, ari nabo arimo gufasha, bose bari mu manegeka. Uwo Tshisekedi ntiyibereyeho kubera ibibazo by’inzitane, none ngo arafasha indindagire zarengeje igihe(expired).

Erega kurwanya umugabo ufite ibikorwa bimuvugira si ubonetse wese. Ni kimwe no kurwanya Ubuyobozi bw’u Rwanda witwaje gusa iturufu y’ubwoko n’ibirego by’ibipapirano. N’abatari izi mburamumaro bakozeho intoki zirashya. Abiyita ibihangange barabigerageje, imigambi mibisha ifata ubusa.
Agati kateretswe n’Imana ntigahuhwa n’umuyaga!

2023-05-31
Editorial

IZINDI NKURU

PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

Editorial 20 Mar 2022
Perezida Kagame asanga kanseri ikaza umurego kubera inzego z’ubuzima zidakora neza

Perezida Kagame asanga kanseri ikaza umurego kubera inzego z’ubuzima zidakora neza

Editorial 27 Sep 2018
Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Editorial 12 Feb 2018
Mu mukino Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0 ikabona na tike yo gukomeza mu kindi kiciro, kapiteni Haruna Niyonzima yashimwe na FERWAFA

Mu mukino Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0 ikabona na tike yo gukomeza mu kindi kiciro, kapiteni Haruna Niyonzima yashimwe na FERWAFA

Editorial 12 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guverinoma ya Uganda irateganya kwirukana impunzi z’Abanyarwanda
Mu Mahanga

Guverinoma ya Uganda irateganya kwirukana impunzi z’Abanyarwanda

Editorial 15 Nov 2018
‘Abo bazakomeza batungurwe’ – Mwiseneza abwira abatangariye inyogosho ye nshya
HIRYA NO HINO

‘Abo bazakomeza batungurwe’ – Mwiseneza abwira abatangariye inyogosho ye nshya

Editorial 05 Jan 2019
Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Editorial 28 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru