• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Editorial 04 Nov 2017 Amakuru

Itsinda ry’abantu 25 baturutse mu bihugu bya Afurika bari mu Rwanda mu nama mpuzamahanga aho barebera hamwe uko bateza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Ugushyingo basuye ikigo Isange One Stop Center gikorera mu bitaro bya Kacyiru, aho baje kwirebera uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo mu gukumira kurwanya no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Aba bashyitsi bakigera ku Isange One Stop Center, bakiriwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Supt of Police (CSP) Lynder Nkuranga, ababwira amavu n’amavuko yacyo, anabatembereza mu byumba bikigize, ari nako basobanurirwa serivise zitangwa n’ iki kigo zirimo, guha uwakorewe ihohoterwa ubufasha mu by’ ubuvuzi, ubutabera ndetse n’ ubujyanama.

CSP Nkuranga yababwiye ko mu gihugu hose hamaze kugezwa ibigo nk’ibi 44, aho yavuze ati :”Ubufasha bwose buhabwa ugannye ibi bigo burimo abuhabwa ku buntu, kandi ikiza ni uko Serivisi zose akenera azibonera ahantu hamwe.”

Nyuma y’aho Tadesse Engida ukomoka muri Ethiopia yavuze ko intego y’urugendo rwabo ari ukwigira ku kigo Isange kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ari ikigo kizwi ku Isi mu kurwanya ibi byaha no gufasha ababikorewe, akaba yagize ati :”U Rwanda ni igihugu cyamenyekanye ku Isi yose kubera imbaraga cyashyize mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Twamenye ko Ikigo Isange ari bumwe mu buryo u Rwanda rwashyizeho mu guhangana n’ibyo byaha no gufasha ababikorewe. Ni muri urwo rwego twaje kureba uko Isange ikora, bityo tuzavugane n’abayobozi b’ibihugu byacu barebe ko bashyiraho ibigo nk’ibi.”

Mugenzi we Rukiya Mohamed wo muri Sudani y’Epfo yavuze ati :”Tubonye ubushake bwo guhuriza hamwe inzego zose zishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bw’abayobozi b’u Rwanda, ubunararibonye dukuye mu Rwanda, butweretse ko gukorera hamwe kw’inzego zose byagize ingaruka nziza mu kurwanya ibi byaha no gufasha ababikorewe, kandi ibindi bihugu bya Afurika bifite byinshi byakwigira ku Rwanda”.

Mbere yaho mu gitondo, CSP Nkuranga yari yakiriye intumwa zo muri Polisi yo mu gihugu cya Suède nazo zasuye iki kigo, zari ziyobowe na Inspector, Thereza Skogbund Shokarabi.

Nawe yashimye uko Isange yita k’uwakorewe ihohoterwa aho yavuze ati :”Ibyo mbonye ni ingenzi cyane, biragaragara ko u Rwanda ruri ku isonga mu guteza imbere uburinganire n’ubutabera.”

Iki kigo (Isange) cyashyizweho muri 2010, ku bufasha bwa Nyakubahwa Madame wa Perezida, Jeanette Kagame, n’Ihuriro ry’Amashami y’Umuryango w’Abibimbye akorera mu Rwanda (One UN).

Isange itanga serivise z’ubutabazi mu rwego rwo kurinda uwahohotewe gutwara inda, imiti irinda ubwandu bwa SIDA, ubufasha mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ubundi buvuzi. Isange kandi yohereza mu bitaro bikuru iyo hakenewe ubuvuzi bwihariye, serivisi z’ubuganga bukenerwa mu maperereza, ubujyanye n’imyibarukire, ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, icumbi mu rwego rw’umutekano na serivise zo gusubiza abantu mu buzima busanzwe.

Muri raporo ya Global Gender Gap 2017 yasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ugushyingo, U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane ku Isi, n’uwa mbere muri Afurika mu kuziba icyuho mu buringanire hagati y’abagabo n’abagore.

Source : RNP

2017-11-04
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023

Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023

Editorial 13 Mar 2023
Philippe MPAYIMANA, Utavuga Rumwe na Leta y’U Rwanda,Aramagana Abiyita Abanyapolitiki Bafite Virusi y’Ubugome bwo Gushora Abanyarwanda mu Ntambara.

Philippe MPAYIMANA, Utavuga Rumwe na Leta y’U Rwanda,Aramagana Abiyita Abanyapolitiki Bafite Virusi y’Ubugome bwo Gushora Abanyarwanda mu Ntambara.

Editorial 21 Sep 2020
Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Kandida Perezida Robert Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine, yafashwe na Polisi arafungwa i Luuka ari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Editorial 18 Nov 2020
Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Editorial 08 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 20 May 2023
Ali Kiba yatagajeko  akunda umuhanzi  w’umunyarwanda Meddy
IMIKINO

Ali Kiba yatagajeko akunda umuhanzi w’umunyarwanda Meddy

Editorial 03 Mar 2016
Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro  FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Editorial 22 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru