Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bitwaje intwaro zirimo imbunda baraye bagabye igitero mu mirenge yegereye Ibirunga irimo uwa Musanze na Kinigi bica abaturage. Biravugwa ko abahasize ubuzima barenga 10.
Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha y’ijoro ryakeye ahagana saa yine mu karere ka Musanze mu tugari twa Kabazungu mu murenge wa Musanze n’akagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi.
Abaturage bavuga ko bakeka ko ari inyeshyamba za FDLR zaturutse mu birunga.
Aloys Niyibizi umuyobozi w’ umurenge wa Musanze hamwe mu habereye ubu bwicanyi yavuze ko abateye ari abantu bashakaga ibyo kurya.
Agira ati: Aho bagiye gushaka ibiryo mu ngo z’abaturage hari abo bishe ntabwo turamenya ngo ni bangahe, ingabo kuko arizo zibirimo natwe turi kugendana nazo dutegereje ko batubwira uko bihagaze tugatanga amakuru yuzuye”.
Igisirikare cy’u Rwanda ntacyo kiratangaza ku byabaye mu karere ka Musanze.
Mu mwaka ushize muri aka gace k’ibirunga hagiye habera imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru: