• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abo kwa Rwigara banze igenagaciro bituma cyamunara y’imashini zikora itabi isubikwa

Abo kwa Rwigara banze igenagaciro bituma cyamunara y’imashini zikora itabi isubikwa

Editorial 11 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Cyamunara y’imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd (PTC)’, rw’umuryango wa Rwigara Assinapol, yari iteganyijwe kuri uyu wa Mbere yasubitswe kuko uyu muryango wanze agaciro kari kahawe izo mashini.

Iyi cyamunara yimuriwe ku wa Mbere w’icyumweru gitaha kugira ngo impande zombi zibanze kumvikana ku gaciro k’ibigomba gutezwa cyamunara, nk’uko byatangajwe n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana Vedaste, wagombaga kuyobora iyi cyamunara.

Me Habimana wabanje gushimira abari bitabiriye cyamunara, yabajije niba hari uwo mu muryango wo kwa Rwigara uhari, ntihagira uwigaragaza nubwo hari musaza wa Anne Rwigara, gusa uyu mukobwa usanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa by’ubucuruzi by’uyu muryango ntiyari ahari.

Me Habimana yagize ati “Cyamunara yari iteganyijwe uyu munsi i saa yine ntikibaye kuko ubuyobozi bw’uruganda PTC butishimiye igenagaciro, tukaba tuyimuriye ku wa Mbere utaha i saa tanu za mu gitondo kugira ngo PTC ikoreshe uburenganzira bwayo amategeko yemera bwo kuvuguruza igenagaciro. Cyamunara yimuwe kugira ngo PTC ihabwe uburenganzira bwo kuvuguruza igenagaciro izabe yatugejejeho iryo genagaciro ryabo bazaba bakoze.”

Abanyamakuru bashatse kumubaza iryo genagaciro ryari ryatanzwe mbere rikaba ryanzwe na PTC, Me Habimana ntiyagira icyo atangaza.

Iyi cyamunara izabera ku ruganda PTC rwubatse i Gikondo muri ‘Parc Industriel’ mu rwego gushaka ubwishyu bw’ibirarane by’imisoro uru ruganda rubereyemo Leta.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kivuga ko cyishyuza uru ruganda ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, byo guhera mu 2012.

Iyi cyamunara yatangajwe mu cyumweru gishize ije ikurikira indi yabaye mu mpera za Werurwe uyu mwaka yatejwemo amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ ryegukanywe na Murado Business Ltd, yishyuye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512.

Muri iyo cyamunara na bwo Anne Rwigara yari yanze agaciro kahawe itabi we yavugaga ko kabarirwa hafi miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko Me Habimana wari uyoboye cyamunara avuga ko amategeko yari yubahirijwe.

Kuri uwo munsi wa cyamunara, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Tusabe Richard, yavuze  ko bitewe n’uko amafaranga yavuye muri iyo cyamunara atishyuye imisoro yose umuryango wa Rwigara ubereyemo Leta, asigaye azashakwa mu yindi mitungo bafite.

Imbere mu ruganda Premier Tobacco Company Ltd rw’umuryango wa Rwigara Assinapol

Imashini z’uru ruganda nizo zigomba gutezwa cyamunara

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kivuga ko cyishyuza uru ruganda ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, byo guhera mu 2012

 

2018-06-11
Editorial

IZINDI NKURU

Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Editorial 15 Nov 2019
Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Editorial 25 May 2025
Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye  bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Editorial 01 Jan 2019
1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

Editorial 24 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda imodoka 1000 ku mwaka
Mu Rwanda

Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda imodoka 1000 ku mwaka

Editorial 05 Sep 2017
Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi icyatumye u Rwanda rushora imari mu ikoranabuhanga
UBUKUNGU

Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi icyatumye u Rwanda rushora imari mu ikoranabuhanga

Editorial 12 Jul 2018
Tanzania yihanganishije u Rwanda nyuma y’aho Abanyarwanda 3 bahiriye mu modoka
Mu Rwanda

Tanzania yihanganishije u Rwanda nyuma y’aho Abanyarwanda 3 bahiriye mu modoka

Editorial 02 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru