Cyamunara y’imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd (PTC)’, rw’umuryango wa Rwigara Assinapol, yari iteganyijwe kuri uyu wa Mbere yasubitswe kuko uyu muryango wanze agaciro kari kahawe izo mashini.
Iyi cyamunara yimuriwe ku wa Mbere w’icyumweru gitaha kugira ngo impande zombi zibanze kumvikana ku gaciro k’ibigomba gutezwa cyamunara, nk’uko byatangajwe n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana Vedaste, wagombaga kuyobora iyi cyamunara.
Me Habimana wabanje gushimira abari bitabiriye cyamunara, yabajije niba hari uwo mu muryango wo kwa Rwigara uhari, ntihagira uwigaragaza nubwo hari musaza wa Anne Rwigara, gusa uyu mukobwa usanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa by’ubucuruzi by’uyu muryango ntiyari ahari.
Me Habimana yagize ati “Cyamunara yari iteganyijwe uyu munsi i saa yine ntikibaye kuko ubuyobozi bw’uruganda PTC butishimiye igenagaciro, tukaba tuyimuriye ku wa Mbere utaha i saa tanu za mu gitondo kugira ngo PTC ikoreshe uburenganzira bwayo amategeko yemera bwo kuvuguruza igenagaciro. Cyamunara yimuwe kugira ngo PTC ihabwe uburenganzira bwo kuvuguruza igenagaciro izabe yatugejejeho iryo genagaciro ryabo bazaba bakoze.”
Abanyamakuru bashatse kumubaza iryo genagaciro ryari ryatanzwe mbere rikaba ryanzwe na PTC, Me Habimana ntiyagira icyo atangaza.
Iyi cyamunara izabera ku ruganda PTC rwubatse i Gikondo muri ‘Parc Industriel’ mu rwego gushaka ubwishyu bw’ibirarane by’imisoro uru ruganda rubereyemo Leta.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kivuga ko cyishyuza uru ruganda ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, byo guhera mu 2012.
Iyi cyamunara yatangajwe mu cyumweru gishize ije ikurikira indi yabaye mu mpera za Werurwe uyu mwaka yatejwemo amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ ryegukanywe na Murado Business Ltd, yishyuye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512.
Muri iyo cyamunara na bwo Anne Rwigara yari yanze agaciro kahawe itabi we yavugaga ko kabarirwa hafi miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko Me Habimana wari uyoboye cyamunara avuga ko amategeko yari yubahirijwe.
Kuri uwo munsi wa cyamunara, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Tusabe Richard, yavuze ko bitewe n’uko amafaranga yavuye muri iyo cyamunara atishyuye imisoro yose umuryango wa Rwigara ubereyemo Leta, asigaye azashakwa mu yindi mitungo bafite.