Saa tatu zuzuye nk’uko byari biteganyijwe, ababuranyi binjiye mu cyumba cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Adeline, Anne na Diane Rwigara binjiye barinzwe cyane. Ubu noneho bari kumwe n’umwunganizi mu nkiko.
Icyumba cy’iburanisha cyuzuye abantu benshi cyane, hanze hashyizwe indangururamajwi kugira ngo batabonye imyanya mu cyumba babone uko bakurikira urubanza.
Imbere y’Urukiko bunganiwe na Me Buhuru Pierre Celestin, wahise atangira avuga ko amategeko akwiriye kubahirizwa kuko yarebye muri System (kuri Internet) akaburamo imyanzuro y’ubushinjacyaha na dossier y’abakiriya be.
Me Buhuru yahise asaba ko iburanisha baryimura kuko ngo amadosiye y’ibyaha abakiriya be bose bashinjwa atarayabona.
Yavuze ko yagerageje kureba dossiers z’abakiriya be muri ‘system’ ariko ntihagire ibyo yemererwa kugeraho (access).
Ubushinjacyaha bwavuze ko niba koko iyo myanzuro atarayibonye ngo bwaba ari ubushake buke bw’ umwunganizi w’abaregwa.
Ubushinjaha bwemeye ko urubanza rwakwimurwa ariko ngo ntirwakwimurirwa mu gihe kirenze minsi itanu.
Me Buhuru we yasabye Urukiko ko rwategeka Ubushinjacyaha gufasha uruhande rw’abaregwa kwiga dossier yabo.
Bimwe mu bigize ibimenyetso bibashinja ibyaha baregwa nk’amajwi ya audio, inyandiko mpimbano, ibaruwa Anne Rwigara yandikiye Jeune Afrique, ama liste y’abasinyiye Diane Rwigara (ashaka kuba candida Perezida) ariho n’abantu bapfuye ngo byose ngo ntabyo bo bafite.
Aha Ubushinjacyaha bwavuze ko dossier yose butayitanga kuko bukiri mu iperereza kandi ngo byakwica iperereza
Anne Rwigara, ubanza iburyo, mu bigize ibimenyetso ku byaha ashinjwa harimo ibaruwa yandikiye Jeune Afrique. Ibumoso Adeline na Dianne Rwigara.