• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»ACP Mutezintare yasabye abamotari bo muri Musanze kugira uruhare mu gukumira ibyaha

ACP Mutezintare yasabye abamotari bo muri Musanze kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Editorial 29 Dec 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bértin Mutezintare yasabye abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Musanze kwirinda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha;byaba ibifitanye isano n’umurimo bakora , ndetse n’ibindi muri rusange.

Yabibasabiye mu nama yagiranye na bo ku wa 27 Ukuboza mu kagari ka Ntenge, ho mu murenge wa Muhoza. Iyo nama yitabiriwe n’abagera kuri 600 bibumbiye mu mashyirahamwe atatu, ari yo; COOTAMONO – UBUMWE , COOVATRAMO na COOTRAMO.

Mu butumwa yabagejejeho, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yagize ati,”Hari bamwe mu bamotari bafatwa bapakiye ibiyobyabwenge na magendu kuri moto; abandi bakaba bafatwa bahetse ababifite. Mubyirinde, kandi mugira uruhare mu kubirwanya mutungira agatoki inzego zibishinzwe ababikora.”

Yabwiye abo bamotari ko mu bitera bamwe muri bo gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda harimo gutwara moto ku muvuduko urenze utegetswe, gukoresha telefone bayitwaye; harimo kwitaba uyibahamagayeho, kuyihamagaza ubwabo batwaye moto, gutwara abagenzi benshi, gutwara abagenzi n’imitwaro icyarimwe, no gutwara moto basinze cyangwa bananiwe; hanyuma abasaba kubyirinda.

ACP Mutezintare yabasabye kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo ku (mu) muhanda, guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha, kwambara umwambaro ubaranga igihe cyose bari muri iyo mirimo, no kwambara ingofero yabugenewe (Kasike); kandi bagahagurutsa moto umugenzi amaze kuyambara neza.

Yababwiye ati,”Kwica amategeko agenga imirimo mukora ni ugushyira mu kaga ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa . Nimuyubahiriza muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda ; kandi muzaba murengeye ubuzima bwanyu ndetse n’ubw’andi bawukoresha.”

Yasabye abo bamotari kurangwa n’ubushishozi kugira ngo badatwara abafite ibiyobyabwenge, magendu, n’ibindi bitemewe.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Ntara y’Amajyaruguru yitwa Cooperatives de Taxis Moto du Nord, Muberuka Safari yabwiye bagenzi be ati,” Hari bamwe muri twe birara; maze bakica amategeko atugenga; cyane cyane iyo bazi ko nta mupolisi uri mu cyerekezo bari kujyamo; ibyo ni byo bivamo gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda zikomeretsa ndetse zigahitana abantu. Twirinde gukorera ku ijisho; ahubwo twubahirize amategeko y’umuhanda kugira ngo turengere ubuzima bwacu, ubw’abo dutwaye kuri moto, ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda.”

Yakomeje agira ati,”Ntitugomba gutwarwa umutima n’amafaranga ngo twibagirwe ko umutekano usesuye dufite mu gihugu cyacu ari wo utuma dukora nta nkomyi iyi mirimo idutunze ndetse ikadutungira imiryango. Tugomba rero kugira uruhare mu kuwusigasira; twirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi duha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru atuma biburizwamo.”

-5201.jpg

Mu izina rya bagenzi be yijeje Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, magendu, n’ibindi byaha

RNP

2016-12-29
Editorial

IZINDI NKURU

HUYE : Abakristu ba ADEPR bakomeje kwibasirwa n’abagizi banabi, harakekwa FDLR

HUYE : Abakristu ba ADEPR bakomeje kwibasirwa n’abagizi banabi, harakekwa FDLR

Editorial 03 Feb 2017
Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Editorial 07 Aug 2024
Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Editorial 17 Oct 2016
Padiri Ubald avuga ko nta dini ryajyaho ngo ryiyemere ko ritakoze Jenoside

Padiri Ubald avuga ko nta dini ryajyaho ngo ryiyemere ko ritakoze Jenoside

Editorial 13 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

polisi yatangiye iperereza k’urugomo rw’impunzi z’abanyekongo bakoze basohotse inkambi ya Kiziba
INKURU NYAMUKURU

polisi yatangiye iperereza k’urugomo rw’impunzi z’abanyekongo bakoze basohotse inkambi ya Kiziba

Editorial 22 Feb 2018
Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa
Mu Rwanda

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

Editorial 23 Jan 2017
Ukuri kwa Corneille Nangaaa kuba FDLR isigaye irinda Tshisekedi gushobora kumusiga inyuma y’igihome nkuko byatangajwe na Muyaya
Amakuru

Ukuri kwa Corneille Nangaaa kuba FDLR isigaye irinda Tshisekedi gushobora kumusiga inyuma y’igihome nkuko byatangajwe na Muyaya

Editorial 18 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru