• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Afrika y’Epfo : Rujugiro yishyuye television yitwa e TV ($10,000) Kayumba na RNC bacisheho ikiganiro mu gukwirakwiza ibihuha bisebya u Rwanda  

Afrika y’Epfo : Rujugiro yishyuye television yitwa e TV ($10,000) Kayumba na RNC bacisheho ikiganiro mu gukwirakwiza ibihuha bisebya u Rwanda  

Editorial 25 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Amakuru aturuka muri Afrika y’Epfo aravuga ko  kuri television yitwa e TV ikorera muri icyo  gihugu, haciyeho ikiganiro cyahuje Kayumba Nyamwasa n’umunyamakuru wiyo televiziyo mu rwego rwo gukwirakwiza ibihuha bisebya igihugu ndetse bigamije no gutiza umurindi inyeshyamba za FDLR.

Nkuko kayumba yagiye asubiza ibibazo bitandukanye byasaga nkaho ariwe wari wabyiteguriye, bamubajije uko abona FDLR akaba yatangaje ko FDLR ari ingabo ziharanira amahoro kandi azishyigikiye kugirango zikureho ubutegetsi mu Rwanda ndetse ko we yanatanga ubufasha bwose bushoboka kugirango FDLR igire imbaraga kandi akomeza ayisaba kudakangwa n’italiki yashyiriweho kugirango ibe yashyize hasi intwaro cg iraswe

Akaba yakomeje avuga ko we n’ishyaka abarizwamo rya RNC bategeye amakiriro kuri FDLR ko niramuka irashwe cg ikamburwa intwaro nta kindi gishobora kubageza ku butegetsi ndetse ikizere cya bamwe mubayoboke ba RNC cyahita gishira burundu.

Umunyamakuru akaba yabajije uko abona u Rwanda rwiki gihe maze Kayumba asubiza avuga ko ibyo baruvugaho byose ari ibihimbano ko u Rwanda rutateye imbere ndetse ko nta n’ikizere rugaragaza yuko rushobora gutera imbere mu gihe FPR ikiri ku butegetsi

Amakuru Rushyashya yahawe n’ umwe mu bayoboke ba RNC utashatse ko izina rye rijya ahagaragara akaba yadutangarije ko kiriya kiganiro Kayumba na  RNC , bagitweho inkunga  ingana n’ibihumbi icumi by’amadolari ($10,000) kugirango gikunde gicishweho kuko babonaga gishobora kugira icyo gihinduraho ku bijyanye n’iraswa rya FDLR ndetse n’imitekerereze y’abanyarwanda. Aya madorali akaba yarishyuwe n’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert usanzwe uba aho muri Afrika y’epfo ariko muri iyi minsi akaba akunze kugaragara i Kampala muri Uganda.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, amakuru akaba yavugaga ko ingabo za Uganda zambutse umupaka zikinjira muri Congo nubwo bitaremezwa. Ni nyuma y’uko igisirikare cya Uganda cyari kimaze iminsi kirunda ingabo zacyo, zigizwe n’imitwe kabuhariwe n’ibimodoka by’intambara ku mupaka na Congo. Bivugwa ko Ingabo za Uganda, FDLR na RNC bishobora kwishyira hamwe mu burasirazuba bwa Congo kugirango babone uko bahungabanya umutekano w’u Rwanda.

 

 

2017-12-25
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Hafashwe umuyobozi wagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda

Burundi: Hafashwe umuyobozi wagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda

Editorial 28 Nov 2018
Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Editorial 13 Dec 2018
Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Editorial 24 Mar 2024
Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

Administrator 26 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
HIRYA NO HINO

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Editorial 11 Jun 2019
Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi
POLITIKI

Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi

Editorial 16 Nov 2017
Liberia: Batangiye kwishimira ko Weah wamamaye muri ruhago yatorewe kuba Perezida
POLITIKI

Liberia: Batangiye kwishimira ko Weah wamamaye muri ruhago yatorewe kuba Perezida

Editorial 28 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru