• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»BURUNDI : Abakobwa 3, baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya Nkurunziza birukanwe burundu ku ishuri

BURUNDI : Abakobwa 3, baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya Nkurunziza birukanwe burundu ku ishuri

Editorial 17 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abanyeshuri batatu b’abakobwa bari bafunzwe kubera gushushanya ku ifoto ya Perezida Pierre Nkurunziza ariko nyuma bakaza kurekurwa, ubu amashuri bigagaho yarabirukanye. Inzego z’ubutegetsi zirukanye aba banyeshuri ku ishuri rya Ecofo Akamuri riherereye muri Kirundo mu Majyaruguru y’u Burundi.

Aba bakobwa bose bakiri bato, bari batawe muri yombi muri Werurwe bafungirwa muri gereza ya Ngozi bashinjwa gushushanya ku ifoto ya Nkurunziza.

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch uheruka gutangaza ko birukanywe ku wa 20 Werurwe bashinjwa guhimba inyandiko zo ku ishuri.

Umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati Lewis Mudge, yabwiye itangazamakuru ko aba bana bavukijwe uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Mudge yagize ati “Ni amakuru meza ko aba bana bari barekuwe ariko ibyo bashinjwaga ntabwo byakuweho, ubu bose bamaze kwirukanwa aho bigaga kandi ibi bizagira ingaruka ku burenganzira bwabo bwo kwiga.”

Reuters yanditse ko abanyeshuri batatu aribo bari bagifunze mu bana barindwi bafatiwe mu Ntara ya Kirundo muri Werurwe 2019. Bashinjwaga gutuka Perezida Nkurunziza nyuma yo kwangiza ifoto ye iri mu bitabo by’ishuri.

Urukiko rw’Intara mu Kirundo rwanzuye gukomeza kuburanisha urubanza rw’aba bakobwa mu mizi.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubutabera, Kanyana Aimée Laurentine, yabwiye Radio na Televiziyo y’Igihugu (RTNB) ko abakobwa barekuwe.

Yagize ati “Turasaba ababyeyi gukaza uburere baha abana babo. Tuributsa abana ko bagomba kubaha abayobozi kandi ko imyaka 15 ishobora gutuma ukurikiranwaho icyaha.’’

Yakomeje ati “Ubutaha, ubutabera buzafata imyanzuro kuri iyo myitwarire.’’

Ifatwa ry’abakobwa bari bakurikiranweho gutuka Perezida Nkurunziza ryazuye igitutu cyokejwe ubutegetsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga mu nyito igira iti ‘#freeourgirls’ cyangwa ‘murekure abakobwa bacu.’

Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo Hagati, Lewis Mudge, yavuze ko “Mu gihe hari ibyaha byinshi bikorerwa mu Burundi, biteye agahinda kubona abana aribo baburanishwa ku mpamvu zidafatika.’’

Komisiyo ya Loni ku Burundi kandi yavuze ko muri iki gihugu habera ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, bikorwa n’inzego z’umutekano n’urubyiruko rwo mu ishyaka rya Nkurunziza ruzwi nk’Imbonerakure. U Burundi buhakana ibi birego.

Perezida Nkurunziza uri ku butegetsi kuva mu 2005, icyifuzo cye cyo kwiyamamariza manda ya gatatu (mu 2015) yaje no gutorerwa cyateje imyigaragambyo yatumye benshi bahunga.

Mu 2016, abana 11 bafunzwe bashinjwa kwangiza amafoto ya Nkurunziza yari mu bitabo mu gihe abarenga 300 bo mu Ishuri rya Ruziba birukanwe.

2019-04-17
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi : Abatoni 5 bagiye gukora ” AKANTU ” murwego  rwo kwikiza  Perezida Nkurunziza

Burundi : Abatoni 5 bagiye gukora ” AKANTU ” murwego rwo kwikiza Perezida Nkurunziza

Editorial 10 May 2018
Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Editorial 15 Jun 2024
Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Byinshi utamenye ku mibanire y’u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe

Editorial 02 Nov 2024
Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Editorial 07 May 2019

Igitekerezo kimwe

  1. yewe
    April 18, 20199:46 am -

    abarundi ntabwo baterereye ariko ifoto yomugitabo ngonuko ariya perezida se abobana barahohotewe ariko ntabwo babonye uko igihangage gaddafi cyapfuye bamukuruta mumuhanda bagiye bicisha bugufi ahaaaaa

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rudasingwa ashobora kwirukanwa (deportation) muri  Amerika
ITOHOZA

Rudasingwa ashobora kwirukanwa (deportation) muri Amerika

Editorial 22 Dec 2016
Uganda ikomeje ibikorwa byo gutera inkunga RNC mu mugambi wayo wo gutera u Rwanda
Amakuru

Uganda ikomeje ibikorwa byo gutera inkunga RNC mu mugambi wayo wo gutera u Rwanda

Editorial 04 Mar 2021
Ban Ki Moon yasabye amahanga gukura isomo ku mateka y’u Rwanda
POLITIKI

Ban Ki Moon yasabye amahanga gukura isomo ku mateka y’u Rwanda

Editorial 14 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru