Kuva kera, abantu bagiye bashyiraho uburyo bwo kubara igihe; hashize imyaka irenga 4000 uhereye ubwo ingengabihe ya mbere yavumburwaga mu Misiri, kugeza ku yitiriwe Papa Grégoire XIII ari nayo dukoresha kugeza aya magingo.
Umwaka wa 2016, nk’uko biba buri nyuma y’imyaka ine, uzagira iminsi 366 aho kuba 365. Uyu munsi umwe wiyongeraho kuva ku ngoma y’uwari umwami, Jules César akaba n’umwanditsi wa Roma.
Ikinyamakuru, La Croix cyatangaje ko icyagiye kigorana ari ukubona amayeri yo gushyiraho ingengabihe hagendewe ku mizengurukire y’Izuba n’Isi, ndetse no gushyiraho umunsi w’inyongera nyuma ya buri myaka ine abatuye Isi batabangamiwe.
Kubera iki 2016 uzagira iminsi 366 ?
2012 ni wo mwaka waherukaga kugira iminsi 366, ni ukuvuga ko ukwezi kwa Gashyantare kugira iminsi 29 aho kugira 28. Ibisobanuro bya nyabyo bitangwa n’inzobere mu bumenyi bw’ikirere.
Jean-Louis Heudier, inzobere mu kigo cya Nice mu Bufaransa kiga ku bumenyi bw’ikirere (Observatoire de Nice), yabwiye ikinyamakuru, La Croix, ko kugira ngo umwaka ugire iminsi 366, ari uko ugomba kuba ugabanyika n’umubare kane.
Abahanga bazanye impinduka guhera muri 1582, umwaka wabereyeho impinduka yiswe ingengabihe ya Grégoire (calendrier grégorien), hagamijwe gushyiraho ingengabihe ikoreshwa kugeza aya magingo.
Source:Igihe.com