• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Editorial 24 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa mbere  byari biteganyijwe ko Diane Rwigara na nyina biregura ku byaha barezwe n’Ubushinjacyaha mu iburanisha riheruka, bageze mu Rukiko Rukuru muri iki gitondo basabye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bahita bihana umucamanza umwe mu bari bagiye kuburanisha, ibi byatumye urubanza ruhita rusubikwa kugeza igihe kizagenwa n’Urukiko.

Nyuma y’iburanisha ryabaye tariki 24 Nyakanga aho umushinjacyaha yagiye mu mizi y’ibyaha abashinja birimo; guteza imidugararo muri rubanda no gukwirakwiza ibihuha uyu munsi uruhande rw’abaregwa rwagombaga kubyireguraho.

Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi bari baje kuburana bari kumwe n’abunganizi babo; Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Diane na Me Gatera Gashabana wunganira Adeline.

Nk’uko babyemererwa n’amategeko, ngo ku wa gatanu bandikiye Urukiko ko bashaka kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bifuza gukurikiranwa badafunze.

Muri iki gitondo mu rukiko bamaze kubimenyesha, abunganizi b’abaregwa bahise bavuga ko bihannye umwe mu bacamanza bari bagiye kuburanisha iri funga n’ifungurwa ry’agateganyo kuko ngo yanariburanishije muri uru rubanza mu bihe byashize.

Urukiko rwavuze ko ibaruwa yabo isaba kubura ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yageze ku rukiko kuwa gatanu amasaha y’akazi yarenze bityo batabonye umwanya wo kwiga ku bacamanza baburanisha urubanza uyu munsi.

Perezida w’Urukiko yahise avuga ko uru rubanza rusubitswe, Urukiko rukazagena igihe ruzasubukurirwa.

2018-09-24
Editorial

IZINDI NKURU

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Editorial 24 Aug 2023
Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Editorial 12 Jul 2024
Uganda: Abashinzwe umutekano basatse mu rugo rwa Gen Kale Kayihura bari kumwe nawe

Uganda: Abashinzwe umutekano basatse mu rugo rwa Gen Kale Kayihura bari kumwe nawe

Editorial 16 Jun 2018
Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Editorial 26 Feb 2024

Igitekerezo kimwe

  1. katsibwenene
    September 25, 20186:46 am -

    BIRABABAJE???????????????????????? AHO MUBABARA MWISHIME

    Subiza

Leave a Reply to katsibwenene Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rubanguka Steve, Yannick Mukunzi ndetse na rutahizamu Kagere Medie bahurije ku kwitwara neza ku mukino Amavubi azakina n’ikipe ya Mozambique kuri uyu wa gatatu i Kigali.
Amakuru

Rubanguka Steve, Yannick Mukunzi ndetse na rutahizamu Kagere Medie bahurije ku kwitwara neza ku mukino Amavubi azakina n’ikipe ya Mozambique kuri uyu wa gatatu i Kigali.

Editorial 23 Mar 2021
Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside
HIRYA NO HINO

Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside

Editorial 09 Apr 2018
Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa
Amakuru

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Editorial 20 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru