Mu kiganiro yahaye BBC, Agathon yatangaje ko yizeye neza ko abarundi benshi bazatora OYA, akaba afite impungenge ko ishyaka CNDD-FDD, Perezida Nkurunziza abarizwamo, rizatangaza ibitari ibyavuye mu matora.
Ati “Ndabizi neza ko ayo matora ku Itegeko Nshinga azatuma habaho amacakubiri akomeye kuko abenshi bazatora OYA”.
Akomeza avuga ko n’ubwo abayoboke be baterwa ubwoba na Leta, bagafatwa bagafungwa, ko bitabatera gucika intege ngo bareke kuvuga icyo babona kitagenda.
Agathon Rwasa yabanje gushishikariza abarundi kutazitabira amatora ya kamarampaka, nyuma aza gutungurana abasaba kuzitabira, asobanura ko ari bwo buryo bwiza buzabafasha no kuzatora mu 2020, ahubwo akaba abashishikariza kuzatora OYA.
Abanyapolitiki benshi bakomeje kugaragaza ko ihindurwa ry’itegeko Nshinga riteye impungenge, dore ko bamwe bavuga ko ari uburyo bwo gushaka guha Nkurunziza amahirwe yo kuzayobora u Burundu kugeza mu 2034 cyangwa kubuyobora ubuzima bwe bwose.
Amatora ya kamarampaka ateganyijwe muri Gicurasi, bamwe bakaba bavuga ko mu gihe Itegeko Nshinga ryaba rivuguruwe, amasezerano y’i Arusha yashyizweho umukono n’abarundi mu 2005, azaba ateshejwe agaciro.