Igihe kirageze ngo uwiyita umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes aryozwe uburozi bw’amagambo asigaye atangaza muri iyi minsi. Ubu none Agnes Nkusi yihanukiriye aravuga ngo “uravugira abarokotse ….abarokotse ni ibiki”? Aha yashakaga kuvuga ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi ko ibyabaye ari abahutu n’abatutsi barwanye.
Aya ntabwo ari amagambo Agnes Uwimana yisangije wenyine. Bakimara kujya mu buhungiro, abari inyuma y’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi bari bageze mu gice cyo guhakana ibyo bakoze. Duhereye kuri Matayo Ngirumpatse wari Perezida wa MRND, mbere yuko afatwa yavuzeko ibyabaye mu Rwanda ari abasore b’abahutu barwanye n’abasore b’Abatutsi.
Ibi kandi Nkusi Agnes Uwimana atangaza ni ibyatangajwe na Theoneste Bagosora ubwo yari mu buhungiro muri Kameruni. Yavuzeko ibyabaye mu Rwanda ari ubwicanyi ku mbande zombi.
Ubu ni uburyo abakoze Jenoside cyangwa se ababashyigikiye bavuga mu rwego rwo guhunga ubutabera. Igitangaje ni uko ibi abivugira mu Rwanda mu gihe abandi bose bahakanira Jenoside ku butaka butari ubw’u Rwanda.
Agnes Uwimana Nkusi amaze kandi iminsi atangaza ibihuha mu rubanza rwa Beatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya Jenoside woherejwe na Leta y’Amerika akaba umudamu wa Arsene Shalom Ntahobari n’umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko bombi bakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’Arusha kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agnes Uwimana yatangaje umwirondoro w’abadamu b’abatangabuhamya bafashwe ku ngufu abannyega avuga ko batazi ibyo barega kuko ari ibinyoma. Agnes Uwimana kubera gushaka indonke avuganira uyu mwicanyi kabombo ngo interahamwe zindi zijye zimwoherereza amafaranga.
Uyu mwiyahuzi Agnes, ugenda avuga ko aramutse afunzwe n’ubundi ntacyo ahomba kuko abeshejweho n’imiti dore ko icyorezo cya SIDA afite akimaranye imyaka myinshi arashaka uwo yiyahuraho ariko iyo bigeze mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi aba yarenze umurongo utukura.
Inzego zibishinzwe zagakwiye kumukurikirana.