Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko Leta ya Canada yohereje Henri J. Claude Seyoboka kuburanishwa ku byaha bya Jenoside aregwa kuba yarakoreye mu Rwanda mu 1994.
Indege yazanye uyu mugabo ngo yaba iri bugere mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane.
Seyoboka w’imyaka 49, yari umusirikare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye ahitwa Gatineau muri Canada, yangaga koherezwa mu Rwanda avuga ko ngo ahageze yagirirwa nabi.
Muri Canada yaburanaga n’urwego rushinzwe imipaka (Agence canadienne des services frontaliers) i Montréal rwifuzaga ko acyurwa mu Rwanda kubera ibyaha bikomeye aharegwa.
Henri J. Claude Seyoboka Ex. FAR
Nahagera araba abaye umuntu wa kabiri woherejwe na Canada nyuma ya Leon Mugesera wakatiwe gufungwa burundu, nubwo yajuriye.
Seyoboka yabaga muri Canada kuva mu 1996.
Nyuma ya Jenoside aho akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi, yahungiye mu cyahoze ari Zaire, ahera aho asaba ubuhungiro muri Canada aho umugore we n’umwana bari batuye bo n’ubundi.
Ikinyamakuru CBC cyo muri Canada dukesha iyi nkuru kivuga ko mu kwa mbere 1995 Seyoboka yabonye Passport mpimbano maze ajya Toronto yaka ubuhunzi. Gusa mu kubusaba yabeshye ko atigeze aba mu ngabo z’u Rwanda.
‘Statut’ (Icyemezo cy’ubuhunzi) y’ubuhunzi yayambuwe mu 2006, nyuma y’aho iperereza ry’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (Tribunal pénal international sur le Rwanda, TPIR) mu 2002, mu buhamya bwatanzwe n’umuntu utarashyizwe ahagaragara amazina ye, yashinje uyu mugabo ko yishe umugore n’abana be babiri.
Mu Rwanda ubu, Seyoboka akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo Icyaha cya Jenoside, icyo kurimbura imbaga, n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.
Aregwa kuba yarabikoreye mu cyahoze ari perefegitura y’Umujyi wa Kigali, ahahoze ari muri segiteri ya Rugenge, Komini ya Nyarugenge. Ashinjwa kuba yararindaga Bariyeri ziciweho Abatutsi batandukanye bari batuye mur aka gace.
Mu nyandiko zo mu 2014, iki kinyamakuru cyo muri Canada gifite, zivuga ko u Rwanda rwandikiye ubutabera bwo muri Canada bubaza impamvu iyoherezwa rye mu Rwanda ritinda.
Seyoboka mu ngabo za kera (Ex-Far) yari afite ipeti rya Lieutenant
Seyoboka mu ngabo za kera (Ex-Far) yari afite ipeti rya Lieutenant ndetse akaba yarakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19 ans) adahari.
U Rwanda rwasabye Canada abantu 13
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha avuga ko kuba uyu mugabo yaratinze koherezwa byatewe n’inzira biba bigomba gucamo.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkunsi Faustin
Faustin Nkuzi avuga ko inkiko zo muri Canada zabanje gusuzuma ikibazo cy’imyirondoro inyuranye n’ukuri yari yatanzwe na Seyoboka ubwo yakaga ibyangombwa byo gutura muri iki gihugu nk’impunzi.
Umushinjacyaha Nkusi ati “ Inkiko rero zigira uburyo zikemura ibibazo, hari ukubijuririra, hari ukuba uburana bwa mbere ukajurira.”
Nkusi avuga ko izi mpamvu zose ziba zigomba gusuzumwa, akavuga ko igihugu cya Canada cyagaragaje ko ubutabera bwo mu Rwanda bwizewe bityo ko bugomba kohererezwa uyu mugabo cyari gicumbikiye.
Gusa avuga ko iki gihugu cyohererejwe impapuro zo guta muri yombi abantu bagera kuri 13 bose bakekwaho ibyaha bya Jenoside basize bakoreye mu Rwanda.
Avuga ko hari abandi babiri baburanishirizwe muri iki gihugu barimo Munyaneza Desire wakatiwe gufungwa burundu na Jacques wagizwe umwere.