• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Akanama k’umutekano ka LONI kagiye kwirebera uko byifashe mu Burundi

Akanama k’umutekano ka LONI kagiye kwirebera uko byifashe mu Burundi

Editorial 19 Jan 2016 Mu Rwanda

Abagize akanama k’amahoro n’umutekano ku isi (UNSC) bazaba bari mu Burundi muntangiriro z’icyumweru gitaha kwihera ijisho uko ibintu byifashe muri icyo gihugu gikomeje kurangwamo ubwicanyi n’ umutekano muke.

Amakuru dukesha ijwi rya Amerika (VOA) aravuga ko izo ntumwa zizaba ziyobowe n’ Ambasaderi wa Amerika muri LONI, Samantha Power, n’uw’u Bufaransa, Francois Delattre.

Izo ntumwa za LONI mu Burundi zizaba zigiye kwisuzumira uko ibintu bihagaze nyuma y’aho abagize UNSC bose uko ari 15 tariki 12/11/2015 bafashe umwanzuro w’uko abahanganye bose mu Burundi bahagarika imirwano bakajya mu biganiro byo kugarura Amahoro. Bavuga yuko ibyo biganiro byabera muri Uganda, ku muhuza Perezida Yoweri Museveni, cyangwa muri Ethiopia ku cyicaro gikuru cya LONI.

Hanafashwe umwanzuru w’uko muri icyo gihugu hakoherezwayo ingabo mpuzamahanga zo kubungabunga umutekano. Uwo mwanzuro wari wateguwe n’u Bufaransa.

Kuva icyo gihe kugeza ubu nta kintu kirakorwa. Ubutegetsi mu Burundi bwahakanye yuko boshobora kwemera yuko ingabo z’amahanga zabukandagirira ku butaka ngo zije kubungabunga umutekano kandi Bujumbura yo ivuga yuko ubwayo itananiwe kwibungabungira umutekano. Bujumbura ikanavuga y’uko izo ngabo ziramutse zigiyeyo u Burundi bwabifata nk’aho bwatewe bukazirwanya !

Na none Bujumbura yakomeje kwanga ibiganiro itanga amananiza atandukanye. Bwa mbere yavuze yuko yemera ibiganiro ngo ariko bikabera ku butaka bw’u Burundi, hanyuma iza kuvuga yuko hari abo ishobora kuganira nabo n’abo idashobora gupfa yicaranye nabo cyane ngo babandi bashatse gukora kudeta.

Mu cyumweru gishize ubutegetsi mu Burundi bwatangaje yuko noneho bwiteguye kujya mu biganiro na buri wese, harimo n’abo bashinjwa yuko bashatse gukora kudeta.

-1864.jpg

Amasaderi wa Amerika muri LONI, Samantha Powe

Uko Bujumbura yisubiyeho ikemera gushyikirana na buri wese byatumye benshi bibaza y’uko ari ikinamico rya politiki. Ariko noneho igisubizo gishobora kuba kibonetse. Ikindi ni uko yari yumvise urwo ruzibduko rw’izo ntumwa za LONI ntiyashaka yuko yabazwa byinshi kuri icyo kibazo !

Ari nayo mpamvu nyamukuru habayeho gutanguranwa CNDD-FDD igatumira ikiswe ibiganiro kuri uyu wa kabiri byahuje inzego zitandukanye z’abaturage na leta. Ibi biganiro bigamije kureba icyakorwa ngo imidugararo imaze amezi 8 ihoshe. Gusa abasesengura politiki y’u Burundi baranenga ibi biganiro kuko bitatumiwemo abarwanya ubutegetsi n’abagize societe civile.

Commission National de dialogue Interburundi ( ugenekereje mu kinyarwanda ni komisiyo igamije guhuza abarundi biciye mu biganiro) niyo yateguye ibi biganiro, itumiramo abahagarariye amashyaka akorera mu Burundi, amadini societe civile, abahagarariye abagore, abahagarariye urubyiruko, ndetse n’abahagarariye igisirikare na polisi.

Ibi biganiro byatangiye ntibigaragaramo abarwanya ubutegetsi bari mu buhungiro ndetse na societe civile yigenga nayo ikorera mu buhungiro. Ibi biganiro biri kubera mu Ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u burasirazuba bw’iki gihugu bije nyuma y’aho ibyarimo bitegurwa na Uganda binaniwe gusoza inshingano zabyo.

Ibi biganiro bihuje abaturage 400 bije nyuma akanama k’umutekano ka ONU gasabye leta iyobowe na Perezida Nkurunziza gusubukura mu maguru mashya ibiganiro bihuje impande zihanganye mu Burundi byasaga nkaho byasinzirijwe.

Birashoboka yuko abo bagize akanama ka LONI gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi hari icyo bazakora kuburundi, nibasubirayo, Bujumbura izisubirira hahandi ho kunaniza imishyikirano no kwica abo itavuga rumwe nayo !

Kayumba Casmiry

2016-01-19
Editorial

IZINDI NKURU

Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Editorial 04 Mar 2017
GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

Editorial 08 Nov 2023
Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda baganiriye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka

Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda baganiriye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka

Editorial 17 Aug 2016
Perezida wa FIFA Giani Infantino aritabira inama ya Komite Nyobozi ya CAF ibera i Kigali ikayoborwa na DR Patrice Motsepe.

Perezida wa FIFA Giani Infantino aritabira inama ya Komite Nyobozi ya CAF ibera i Kigali ikayoborwa na DR Patrice Motsepe.

Editorial 14 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

MICT ngo si yo yabazwa iby’urupfu rwa Eliezer Niyitegeka wari ufungiye muri Mali kubera jenoside
Mu Mahanga

MICT ngo si yo yabazwa iby’urupfu rwa Eliezer Niyitegeka wari ufungiye muri Mali kubera jenoside

Editorial 10 Apr 2018
Abafaransa niboneye n’amaso yange hariya iwacu iyo batahaba Inkotanyi ziba zarafashe igihugu mbere:Rucagu Boniface
Mu Rwanda

Abafaransa niboneye n’amaso yange hariya iwacu iyo batahaba Inkotanyi ziba zarafashe igihugu mbere:Rucagu Boniface

Editorial 11 Apr 2018
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Editorial 27 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru