• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

  • Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti   |   08 Mar 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Akanama k’umutekano ka LONI kagiye kwirebera uko byifashe mu Burundi

Akanama k’umutekano ka LONI kagiye kwirebera uko byifashe mu Burundi

Ubwanditsi 19 Jan 2016 Mu Rwanda

Abagize akanama k’amahoro n’umutekano ku isi (UNSC) bazaba bari mu Burundi muntangiriro z’icyumweru gitaha kwihera ijisho uko ibintu byifashe muri icyo gihugu gikomeje kurangwamo ubwicanyi n’ umutekano muke.

Amakuru dukesha ijwi rya Amerika (VOA) aravuga ko izo ntumwa zizaba ziyobowe n’ Ambasaderi wa Amerika muri LONI, Samantha Power, n’uw’u Bufaransa, Francois Delattre.

Izo ntumwa za LONI mu Burundi zizaba zigiye kwisuzumira uko ibintu bihagaze nyuma y’aho abagize UNSC bose uko ari 15 tariki 12/11/2015 bafashe umwanzuro w’uko abahanganye bose mu Burundi bahagarika imirwano bakajya mu biganiro byo kugarura Amahoro. Bavuga yuko ibyo biganiro byabera muri Uganda, ku muhuza Perezida Yoweri Museveni, cyangwa muri Ethiopia ku cyicaro gikuru cya LONI.

Hanafashwe umwanzuru w’uko muri icyo gihugu hakoherezwayo ingabo mpuzamahanga zo kubungabunga umutekano. Uwo mwanzuro wari wateguwe n’u Bufaransa.

Kuva icyo gihe kugeza ubu nta kintu kirakorwa. Ubutegetsi mu Burundi bwahakanye yuko boshobora kwemera yuko ingabo z’amahanga zabukandagirira ku butaka ngo zije kubungabunga umutekano kandi Bujumbura yo ivuga yuko ubwayo itananiwe kwibungabungira umutekano. Bujumbura ikanavuga y’uko izo ngabo ziramutse zigiyeyo u Burundi bwabifata nk’aho bwatewe bukazirwanya !

Na none Bujumbura yakomeje kwanga ibiganiro itanga amananiza atandukanye. Bwa mbere yavuze yuko yemera ibiganiro ngo ariko bikabera ku butaka bw’u Burundi, hanyuma iza kuvuga yuko hari abo ishobora kuganira nabo n’abo idashobora gupfa yicaranye nabo cyane ngo babandi bashatse gukora kudeta.

Mu cyumweru gishize ubutegetsi mu Burundi bwatangaje yuko noneho bwiteguye kujya mu biganiro na buri wese, harimo n’abo bashinjwa yuko bashatse gukora kudeta.

-1864.jpg

Amasaderi wa Amerika muri LONI, Samantha Powe

Uko Bujumbura yisubiyeho ikemera gushyikirana na buri wese byatumye benshi bibaza y’uko ari ikinamico rya politiki. Ariko noneho igisubizo gishobora kuba kibonetse. Ikindi ni uko yari yumvise urwo ruzibduko rw’izo ntumwa za LONI ntiyashaka yuko yabazwa byinshi kuri icyo kibazo !

Ari nayo mpamvu nyamukuru habayeho gutanguranwa CNDD-FDD igatumira ikiswe ibiganiro kuri uyu wa kabiri byahuje inzego zitandukanye z’abaturage na leta. Ibi biganiro bigamije kureba icyakorwa ngo imidugararo imaze amezi 8 ihoshe. Gusa abasesengura politiki y’u Burundi baranenga ibi biganiro kuko bitatumiwemo abarwanya ubutegetsi n’abagize societe civile.

Commission National de dialogue Interburundi ( ugenekereje mu kinyarwanda ni komisiyo igamije guhuza abarundi biciye mu biganiro) niyo yateguye ibi biganiro, itumiramo abahagarariye amashyaka akorera mu Burundi, amadini societe civile, abahagarariye abagore, abahagarariye urubyiruko, ndetse n’abahagarariye igisirikare na polisi.

Ibi biganiro byatangiye ntibigaragaramo abarwanya ubutegetsi bari mu buhungiro ndetse na societe civile yigenga nayo ikorera mu buhungiro. Ibi biganiro biri kubera mu Ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u burasirazuba bw’iki gihugu bije nyuma y’aho ibyarimo bitegurwa na Uganda binaniwe gusoza inshingano zabyo.

Ibi biganiro bihuje abaturage 400 bije nyuma akanama k’umutekano ka ONU gasabye leta iyobowe na Perezida Nkurunziza gusubukura mu maguru mashya ibiganiro bihuje impande zihanganye mu Burundi byasaga nkaho byasinzirijwe.

Birashoboka yuko abo bagize akanama ka LONI gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi hari icyo bazakora kuburundi, nibasubirayo, Bujumbura izisubirira hahandi ho kunaniza imishyikirano no kwica abo itavuga rumwe nayo !

Kayumba Casmiry

2016-01-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Ubwanditsi 29 Jul 2022
Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Abanyarwanda barasabwa kuba babucyereye kandi ari benshi mu bikorwa byo  kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi

Abanyarwanda barasabwa kuba babucyereye kandi ari benshi mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Jul 2017
RDF yatangaje ko nta mikoranire n’ubufasha yahaye umutwe wa M23 mu gitero wagabye nkuko byamamazwa na Uganda

RDF yatangaje ko nta mikoranire n’ubufasha yahaye umutwe wa M23 mu gitero wagabye nkuko byamamazwa na Uganda

Ubwanditsi 09 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa  Kiyovu na Police FC wimuwe – iby’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League
IMIKINO

Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa Kiyovu na Police FC wimuwe – iby’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 27 Mar 2025
Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC
Mu Rwanda

Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC

Ubwanditsi 06 Mar 2016
Impampamvu guhugura abanyamakuru ku ikumirwa ry’indwara ya Ebola ari ingenzi
Uncategorized

Impampamvu guhugura abanyamakuru ku ikumirwa ry’indwara ya Ebola ari ingenzi

Ubwanditsi 20 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru