Abashinzwe gutera inkunga mu Burundi ntibavuga rumwe ku cyifuzo cya Leta cyerekeranye n’uko imiryango mpuzamahanga itabogamiye kuri leta mu gutanga amakuru arebana n’ubwoko bw’abakozi bayo, kuberako hari urujijo ku miryango yaba yemerewe kuhakorera, bityo bikaba birimo kudindiza ibikorwa by’iterambere.
“Aha niho tudashobora kurenga, kuko dutanga akazi dushingiye ku bunararibonye, n’ubunyamwuga, ntidushingira ku bwoko.” -Dominique Delvigne, Umuyobozi muri , Handicap International
Mu Ukwakira 2018, abayobozi bo mu Burundi bahagaritse ibikorwa byose by’imiryango itegamiye kuri Leta mu gihe cy’amezi atatu (3), bavuga ko iyo miryango ingomba kubahiriza amategeko, bitaba ibyo bakimwa uruhushya rwo gukorera mu Burundi. Cyane cyane, abo bayobozi bashatse gukoresha itegeko ryo muri 2017, reba itegeko rivuga ko [ 2017, rivuga ko ] abakozi bakorera imiryango itegamiye kuri Leta bagomba kuba bangana na 60% by’abahutu, naho abatutsi bakangana na 40%. Akaba aricyo gipimo gisanzwe gikoreshwa mu gihe gisaga imyaka 10, kuva hasinywa amasezerano ya Arusha y’amahoro, amasezerano yafashije mu guhagarika intambara yari imaze imyaka 12. Imiryango mpuzamahanga ikaba yaramenyeshejwe ko igomba gutanga amakuru y’abakozi bayikorera yerecyeranye n’ubwoko bwabo, banahabwa n’igihe ntarengwa cya 2021.
Imiryango imwe nimwe ikaba yaratanze ayo makuru, ariko kubera imyiryane ishingiye ku moko, iyindi ikaba ifite impungenge y’uko aya makuru ashobora gukoreshwa nabi. Inzego zo mu Burundi zikaba zarabwiye Devex ko imiryango igera ku 10 yamaze kugenda, harimo na Handicap International aho kugirango ikurikize iryo tegeko. Indi miryango nka Medecins Sans Frontieres [Médecins Sans Frontières], abaganga batagira imipaka ntibaramenya uko bizabagendekera, nyuma yo kwanga kubahiriza iryo tegeko, nubwo bagikorera muri icyo gihugu, aho abaturage bagera kuri miliyoni 3.6, cyangwa kimwe cya gatatu cy’abaturage bose bakeneye ubufasha.
Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ikorera mu Burundi mu gihe harimo kujujubya sosiyete sivile
Leta y’UBurundi yahagaritse ibikorwa by’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Burundi mu gihe cy’amezi atatu (3), bitwaje ko iyo miryango yananiwe gukurikiza itegeko ryo muri 2017, ariko bamwe bakaba babibona nko gucecekesha sosiyete sivile.
Abaterakunga nabo bakaba batavuga rumwe kuri iki cyibazo, aho imiryango mpuzamahanga ibwira Devex ko imiryango mpuzamahanga iterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishoboka ko yo yakwemera icyo gipimo cyigena umubare w’abakozi, bihabanye n’icyemezo cyafashwe na bagenzi babo bo mu Burayi. Umuryango mpuzamahanga wa Amerika (USAID) ntiwabashije kugira icyo ubivugaho.
“Imiryango myinshi yo muri Amerika cyangwa se iterwa inkunga na Amerika yabwiwe ko ivangura ridatera ingaruka mbi ntacyo ritwaye, bikaba ari ibyavuzwe n’umudipolomati ukomoka mu Burayi uri mu Burundi.
Ibihabanye nibi, Uwo mudipulomati w’iburayi yavuze ko za Leta zo mu Burayi zikaba zarihanije iyo miryango ko baramutse batanze ayo makuru yerekeranye n’ubwoko bw’abakozi biyo miryango, ko baramutse babikoze, batazongererwa kontaro i Burundi. Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’UBubiligi yavuze ko imiryango igera kuri 20 idashobora gutanga amakuru kandi ko nta numwe wigeze ayatanga.