Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abaherwe n’abandi banyapolitiki bakomeye ku Isi barenga 300, bagiye guhurira i Kigali, mu nama mpuzamahanga yiga ku kurengera ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi muri Afurika, iteganijwe ku wa 3-7 Nzeri 2018.
Iyo nama mpuzamahanga y’ihuriro Nyafurika ryita ku bidukikije, Africa Green Revolution Forum (AGRF), biteganijwe ko Al Gore wahoze ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kofi Annan, wahoze ari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’abandi bakomeye bazatangamo ibiganiro.
Iyi nama izahuza abakuru b’ibihugu bari hagati ya batatu na batanu, abahagarariye za Guverinoma bagera kuri 15, n’abandi baherwe bakomeye ku Isi nk’Umunyamerika Howard Buffett, Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa, Umunya-Algeria Issad Rebrab, Umuhinde Sunny Verhese, Umunya Nigeria Aliko Dangote n’abandi.
Uretse abo, iyi nama ishobra kuzitabirwa n’Umuherwe ukomeye ku Isi, Umunya-Amerika Bill Gates, umugore we Melinda Gates n’abahagarariye Rockefeller Foundation igamije guteza imbere imibereho myiza y’abatuye Isi ari nawo wateye inkunga iri huriro rya 2018, rigiye kuba ku nshuro ya Karindwi.
Biteganijwe abazaryitabira bazahuriza hamwe ibitekerezo bizabafasha mu gushakisha miliyoni $30 yo gukora ubuhinzi bugamije impinduka ku mugabane wa Afurika.
Inama nk’izi ebyiri ziheruka zabereye muri Kenya na Côte d’Ivoire, zakusanyirijwemo miliyoni 36$ yo kuzamura ishoramari, kongera umusaruro, guhanga amahirwe y’ishoramari ku bacuruzi baciritse n’abafite imishinga y’ubuhinzi muri Afurika mu gihe cy’imyaka 10.
Umuyobozi w’iryo huriro, Dr. Agnes Kalibata, yabwiye KT Press ko kuba u Rwanda rwaratoranyijwe kwakira inama y’uyu mwaka ari amahirwe yo kugaragaza iterambere rugezeho mu buhinzi no kubona inkunga yo gufasha abikorera bafite imishinga ibushamikiyeho.
Muri iyi nama kandi Komite yigenga ishinzwe gutanga ibihembo, ikuriwe na Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria, biteganijwe ko izatanga igihembo ku muntu cyangwa ikigo cyahize ibindi mu bikorwa bigamije impinduka mu buhinzi muri Afurika.
Biteganijwe ko Perezida Kagame azatangaza inyandiko y’ibyemerejwe i Kigali ‘The Kigali Declaration’, ishishikariza ibihugu gushyira hamwe kugira ngo bigere ku iterambere n’ahazaza heza.