• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Al Gore, Blair, Kofi Annan n’abaperezida batanu bategerejwe i Kigali mu nama yiga ku buhinzi

Al Gore, Blair, Kofi Annan n’abaperezida batanu bategerejwe i Kigali mu nama yiga ku buhinzi

Editorial 07 Aug 2018 ITOHOZA

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abaherwe n’abandi banyapolitiki bakomeye ku Isi barenga 300, bagiye guhurira i Kigali, mu nama mpuzamahanga yiga ku kurengera ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi muri Afurika, iteganijwe ku wa 3-7 Nzeri 2018.

Iyo nama mpuzamahanga y’ihuriro Nyafurika ryita ku bidukikije, Africa Green Revolution Forum (AGRF), biteganijwe ko Al Gore wahoze ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kofi Annan, wahoze ari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’abandi bakomeye bazatangamo ibiganiro.

Iyi nama izahuza abakuru b’ibihugu bari hagati ya batatu na batanu, abahagarariye za Guverinoma bagera kuri 15, n’abandi baherwe bakomeye ku Isi nk’Umunyamerika Howard Buffett, Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa, Umunya-Algeria Issad Rebrab, Umuhinde Sunny Verhese, Umunya Nigeria Aliko Dangote n’abandi.

Uretse abo, iyi nama ishobra kuzitabirwa n’Umuherwe ukomeye ku Isi, Umunya-Amerika Bill Gates, umugore we Melinda Gates n’abahagarariye Rockefeller Foundation igamije guteza imbere imibereho myiza y’abatuye Isi ari nawo wateye inkunga iri huriro rya 2018, rigiye kuba ku nshuro ya Karindwi.

Biteganijwe abazaryitabira bazahuriza hamwe ibitekerezo bizabafasha mu gushakisha miliyoni $30 yo gukora ubuhinzi bugamije impinduka ku mugabane wa Afurika.

Inama nk’izi ebyiri ziheruka zabereye muri Kenya na Côte d’Ivoire, zakusanyirijwemo miliyoni 36$ yo kuzamura ishoramari, kongera umusaruro, guhanga amahirwe y’ishoramari ku bacuruzi baciritse n’abafite imishinga y’ubuhinzi muri Afurika mu gihe cy’imyaka 10.

Umuyobozi w’iryo huriro, Dr. Agnes Kalibata, yabwiye KT Press ko kuba u Rwanda rwaratoranyijwe kwakira inama y’uyu mwaka ari amahirwe yo kugaragaza iterambere rugezeho mu buhinzi no kubona inkunga yo gufasha abikorera bafite imishinga ibushamikiyeho.

Muri iyi nama kandi Komite yigenga ishinzwe gutanga ibihembo, ikuriwe na Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria, biteganijwe ko izatanga igihembo ku muntu cyangwa ikigo cyahize ibindi mu bikorwa bigamije impinduka mu buhinzi muri Afurika.

Biteganijwe ko Perezida Kagame azatangaza inyandiko y’ibyemerejwe i Kigali ‘The Kigali Declaration’, ishishikariza ibihugu gushyira hamwe kugira ngo bigere ku iterambere n’ahazaza heza.

2018-08-07
Editorial

IZINDI NKURU

Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Editorial 17 Apr 2024
Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Editorial 27 Mar 2020
Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Editorial 27 Aug 2019
Angola: Abakuru B’ibihugu Bitabiriye Inama Y’akarere Bongeye Gusaba Guhagurukira Imitwe Ya ADF Na FDLR

Angola: Abakuru B’ibihugu Bitabiriye Inama Y’akarere Bongeye Gusaba Guhagurukira Imitwe Ya ADF Na FDLR

Editorial 15 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.
POLITIKI

Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.

Editorial 01 Feb 2016
Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]
HIRYA NO HINO

Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]

Editorial 19 Sep 2018
Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu
Amakuru

Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Editorial 14 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru