Muri kino gihe Alain Jupé ari kwitegura kuziyamamariza umwanya wo kuzaba Perezida w’Ubufaransa, abanyarwanda baba mu bufaransa bibumbiye mu ishyirahamwe CRF banditse Petition imusaba kwisobanura ku ruhare rwe nka Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, yagize muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. Iyi baruwa yasotse iriho amasinya 925, n’abandi bose baracyakomeza!
Baragira bati : Murifuza kuzagera ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, kandi mushyira imbere ubunararibonye mufite mu buyobozi bw’igihughu. Nyamara muri ubwo bunararibonye, bworosa igihe hari ibyo mwakoze, bigomba kwibazwaho bikomeye.
Mwabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva muri Mata 1993 kugeza 1995. Muri icyo gihe mu mwaka wa 1994, habayeho genocide yahitanye miliyoni y’abantu mu Rwanda, bo mu bwoko bw’abatutsi, ikozwe n’ubutegetsi bwari muri icyo gihugu. Ububanyi n’amahanga mwayoboraga bwari bufitanye ubucuti bwihariye n’ubwo butegetsi bw’abagenocideri, bubona inkunga n’ibikoresho by’intambara bitangwa na n’Ubufaransa.
Mu gihe ingabo za Loni zari aho ngaho zashoboroga guhagarika, cyangwa se kugabanya ubukana bw’abicanyi,mwagiriye inama Leta y’Ubufaransa ,taliki ya 13 Mata 1994, yo guhagarika ubutumwa bw’ingabo zabwo. Nyuma yaho gato, intumwa yanyu mu kanama gahoraho gashinzwe umutekano muri Loni, itorera ko ingabo zari mu rwanda zagabanyirizwa umubare, bityo abakoraga genocide, basigara bihereranye abo bica.
Genocide irimbanije , taliki ya 27 Mata 1994, mwakiriye abayobozi b’ubwo butegetsi , barimo Minisitiri wabwo w’ububanyi n’amahanga, n’umucurabwenge w’ingengabitekerezo ya genocide, Jean Bosco Barayagwiza, ubu wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR. Nk’uko byanditswe n’umunyamateka Alison Des Forges, kwakira abo bantu muri Quai d’Orsy, ndetse no muri Elisée n’i Matignon, kwari ukwemera genocide. Tubibutse ko Ububiligi, na USA, banze kubakingurira. Ubutegetsi bwanyu nibwo bwonyine bwavuganye n’abo bantu mu bigu byose by’Uburayi.
Alain Jupé
Ubu birazwi neza ko mutari muyobewe urwego rw’ibyo abantu barimo gukora : genocide yakorerwaga abatutsi. Ubu ni ukuri kugaragara no mu butabera bw’ubufaransa ( Urugereko rusesa imanza, iteka ryo kohereza no 3644 taliki ya 8 /7/2015). None wowe iyo ujya kuvuga kuri ayo mahano, ukoresha imvugo ivugwa n’abo uko kuri gushorogotora, kubera ko bagizemo uruhare, bafite icyo bishinja : muvuga genocides mu bwinshi, kugirango mugaragaze ko ari nyinshi. Ubwo rero muba mushyigikiye abayipfobya, mushyigikira ko habaye imyivumbagatanyo ya rubanda rw’uruhande rumwe rwirwanagaho kubera ko hari urundi rwari rwateye.
Indege ya Kinani
Mwandika taliki ya 1Mata 2016 ngo « Gushora urubanza ku Bufaransa ko bwaba hari uruhare rufitemo, byaba ari ikimwaro no kugoreka amateka », nabwo muba muguye mu mvugo z’abicanyi baba birwanaho kuko baba hari icyo bishinja. Ni nk’abo bashatse guhunga uruhare rwabo, bagashaka kuruzimiriza mu cyaha rusange.
Kubiberekeye, muvuga Ubufaransa nk’igihugu, kandi ari mwebwe ku giti cyanyu ( Alain Jupé), nk’uwari umuyobozi wa politiki wari ufite icyo kibazo mu nshingano,wagombaga kugira ibisobanuro uha Ubufaransa n’umuryango mpuzamahanga, ku ruhare rwawe mu bikorwa cyangwa ibyo utabashije gukora muri icyo gihe miliyoni y’abantu yapfaga.
Ngaho rero Bwana Alain Jupé, dutegereje ibisobanuro byanyu!