Muhanzi Ali Kiba wo muri Tanzania yahigitse mukeba we “Diamond Platnumz” n’abandi bahanzi bo muri Tanzania bakomeye mu matora yo kugaragaza uwayoboye abandi mu bikorwa yakoreshejwe na Televiziyo Mpuzamahanga ya MTV.
Mu matora ari gukorerwa ku rubuga rwa Twitter rwa MTV Base ya Afurika y’Iburengerazuba, akaba yagaragaje ko mu bantu bagera ku 1551 batoye, abagera kuri 48% bemeje ko Ali Kiba ariwe muhanzi w’umwaka wa 2015 wo muri Tanzania naho 45% batora Diamond Platnumz, Vanessa Mdee uherutse mu Rwanda atorwa ku kigero cya 7%, mu gihe mugenzi wabo Ommy Dimpoz we yatowe ku kigero cya 0
Ubusanzwe umuhanzi Ali Kiba washyigikiwe na benshi kurusha Diamond Platnumz akaba asanzwe afatwa nk’uwa mbere muri Tanzania gusa Diamond Pltnumz nawe akamurusha gukundwa cyane no kwagurira ibikorwa bye bya muzika hanze y’igihugu cya Tanzania, aho kugeza ubu yamaze kugera ku rwego rw’abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika.
Usibye muri Tanzania MTV Base East ikaba yaranakoresheje amatora y’abahanzi ba Uganda, Bebe Cool aba ariwe uza ku mwanya wa mbere n’amajwi 57%, Eddy Kenzo aba uwa kabiri n’amajwi 26%, Jose Chameleone aba uwa gatatu n’amajwi 12% mu gihe Radio na Weasel bagize amajwi 5%.
Ali Kiba washije guhigika Diamond Platnumz mu mwaka ushize wa 2015 akaba yarigaragaje bikomeye mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi muri Afurika harimo nk’iyitwa “Mwana” yasohoye mu mpera za 2014 ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 5000,000 ndetse n’iyitwa ”
M.Fils