Nyuma yaho Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yandikiye ibaruwa mugenzi we wa Uganda, Perezida Museveni nawe yamusubije amusaba kuganira n’abamurwanya ndetse n’abashatse kumuhirika k’ubutegetsi.
Muriyo baruwa yageze ku mbuga nkoranyambaga, dore ko umaze kuba umukino umenyerewe hagati y’aba bakuru b’ibihugu, Museveni yanavuze ko amakimbirane ari hagati y’u Burundi n’u Rwanda agomba gukemuka biciye mu nzira y’ibiganiro ariko akiyibagiza ko Abarundi ubwabo byabananiye kuganirana ibiganiro hagati yabo.
Ikindi hano yirinda kugaruka k’uburyo we ubwe nk’umuhuza mu biganiro by’Abarundi yananiwe ndetse ananiza Benjamin Mkapa wari warahawe inshingano zo gufasha Abarundi mu biganiro, bigeza naho amanika amaboko akora raporo ayishyikiriza Abakuru n’ibihugu bya EAC agaragaza ko Abarundi bamunaniye batifuza kugirana ibiganiro, cyane cyane leta idakozwa kwicarana n’abayirwanya.
Soma Inkuru bifitanye isano: Amavu N’amavuko Y’ibibazo U Burundi Burimo N’uruhare Rwa Museveni – https://rushyashya.net/2018/12/10/amavu-namavuko-yibibazo-u-burundi-burimo-nuruhare-rwa-museveni-2/
Mu ibaruwa ya Museveni, agaruka ku iterambere ry’ibihugu rigerwaho aruko ubuhahirane butejwe imbere, akavuga ko nta cyagerwaho abaturage bategenderaniye. Twabibutsa ko leta y’u Burundi ariyo yafashe icyemezo cyo guhagarika ubucuruzi n’u Rwanda ndetse na za komanyi zitwara abantu muri ibi bihugu zirahagarikwa, ibi byose bigamije kunaniza Abarundi bakomezaga guhungira mu Rwanda kubera umutekano muke mu gihugu cyabo ndetse no kugaragariza amahanga ko leta itishimiye ko u Rwanda rwakira impunzi z’abarundi ku bwinshi, zishinjwa kuba arizo nyirabayazana w’umutekano muke mu Rwanda.
Soma hano: Ibaruwa Museveni yasubije Nkurunziza
Muriyo baruwa kandi Museveni yibajije impamvu Perezida Kagame ataganira n’interahamwe maze yisubiza avuga ko ari ikintu kidashoboka kubera amarorerwa zasize zikoze mu Rwanda (aha afite ukuri, ndlr) ariko igihora gitangaje ni uburyo leta ya Uganda itanashobora gufata izo nterahamwe zidegembya muri Uganda ngo abashakishwa n’ubutabera boherezwe kuryozwa ibyo bakoze mu Rwanda. Amakuru agaragaza ko mu bagera ku 1000 bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi kubera uruhare muri Jenoside ku Isi, ¼ kingana n’abantu 250 bacumbikiwe na Uganda mu duce twa Nyakivale, Mubende, Fort Portal, Kasese, Mityana, Lyantonde na Kampala.
Mu 2010 ubuyobozi bw’u Rwanda bwandikiye ubwa Uganda bubibutsa inshingano mpuzamahanga bafite zo guta muri yombi bakaburanisha cyangwa bakohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare mu kwica imbaga y’Abatutsi. Ubusanzwe ibihugu bibujijwe guha ubuhungiro abakekwaho ibyaha mpuzamahanga byibasira inyokomuntu birimo na jenoside. Ku wa 18 Kamena 2016 u Rwanda rwoherereje Uganda ubutumwa, rugaragaza urutonde rw’abakekwa 137 n’ibyo baregwa. Uganda yataye muri yombi batatu nabo baza kurekurwa.
Sibyo gusa kuko Inzego z’iperereza muri Uganda zikomeje gukorana n’abantu bahoze mu gisirikare cya RDF ndetse n;abari mu mitwe y’iterabwoba nka RNC, ku buryo nyuma bibyara imikoranire igambiriye gusiga icyasha ubutegetsi bw’u Rwanda bugashinjwa ubugizi bwa nabi, gushimuta abantu no kuneka iki gihugu cy’igituranyi.
Amakuru yizewe ava mu nzego z’ubutasi za Uganda avuga ko uwo mugambi ufite intego ebyiri zikomeye arizo kugaragaza u Rwanda nk’igihugu cyamaze kuvogera Uganda no gukoresha Abanyarwanda mu kuzamura amajwi y’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, mu bisa no gutungira agatoki imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu. Nta gitangaza rero kubona Museveni ashyigikira ko u Rwanda rwaganira n’u Burundi ku bibazo bwarwo ahanini biri imbere mu gihugu nkuko byagiye bigarukwaho kenshi n’abarebera hafi ibibera mu Burundi.
Tom
Amabaruwa hagati y abaperezida ndumva ntagitangaza kirimo kuko ba perezida barandikirana ndetse bakavugana no kuri phone.Mureke kubona ibibazo aho bitari
Claudien
Uwonguwo utukana ntacyo yazubaka.Ahubwo nibarize: amabaruwa y’urudaca ni angahe turetse ayo muvuze uko ari abiri?