• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amabaruwa y’urudaca hagati ya Museveni na Nkurunziza ahatse iki?

Amabaruwa y’urudaca hagati ya Museveni na Nkurunziza ahatse iki?

Editorial 12 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma yaho Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yandikiye ibaruwa mugenzi we wa Uganda, Perezida Museveni nawe yamusubije amusaba kuganira n’abamurwanya ndetse n’abashatse kumuhirika k’ubutegetsi.

Muriyo baruwa yageze ku mbuga nkoranyambaga, dore ko umaze kuba umukino umenyerewe hagati y’aba bakuru b’ibihugu, Museveni yanavuze ko amakimbirane ari hagati y’u Burundi n’u Rwanda agomba gukemuka biciye mu nzira y’ibiganiro ariko akiyibagiza ko Abarundi ubwabo byabananiye kuganirana  ibiganiro hagati yabo.

Ikindi hano yirinda kugaruka k’uburyo we ubwe nk’umuhuza mu biganiro by’Abarundi yananiwe ndetse ananiza Benjamin Mkapa wari warahawe inshingano zo gufasha Abarundi mu biganiro, bigeza naho amanika amaboko akora raporo ayishyikiriza Abakuru n’ibihugu bya EAC agaragaza ko Abarundi bamunaniye batifuza kugirana ibiganiro, cyane cyane leta idakozwa kwicarana n’abayirwanya.

Soma Inkuru bifitanye isano:  Amavu N’amavuko Y’ibibazo U Burundi Burimo N’uruhare Rwa Museveni – https://rushyashya.net/2018/12/10/amavu-namavuko-yibibazo-u-burundi-burimo-nuruhare-rwa-museveni-2/

Mu ibaruwa ya Museveni, agaruka ku iterambere ry’ibihugu rigerwaho aruko ubuhahirane butejwe imbere, akavuga ko nta cyagerwaho abaturage bategenderaniye. Twabibutsa ko leta y’u Burundi ariyo yafashe icyemezo cyo guhagarika ubucuruzi n’u Rwanda ndetse na za komanyi zitwara abantu muri ibi bihugu zirahagarikwa, ibi byose bigamije kunaniza Abarundi bakomezaga guhungira mu Rwanda kubera umutekano muke mu gihugu cyabo ndetse no kugaragariza amahanga ko leta itishimiye ko u Rwanda rwakira impunzi z’abarundi ku bwinshi, zishinjwa kuba arizo nyirabayazana w’umutekano muke mu Rwanda.

Soma hano: Ibaruwa Museveni yasubije Nkurunziza

Muriyo baruwa kandi Museveni yibajije impamvu Perezida Kagame ataganira n’interahamwe maze yisubiza avuga ko ari ikintu kidashoboka kubera amarorerwa zasize zikoze mu Rwanda (aha afite ukuri, ndlr) ariko igihora gitangaje ni uburyo leta ya Uganda itanashobora gufata izo nterahamwe zidegembya muri Uganda ngo abashakishwa n’ubutabera boherezwe kuryozwa ibyo bakoze mu Rwanda.  Amakuru agaragaza ko mu bagera ku 1000 bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi kubera uruhare muri Jenoside ku Isi, ¼ kingana n’abantu 250 bacumbikiwe na Uganda mu duce twa Nyakivale, Mubende, Fort Portal, Kasese, Mityana, Lyantonde na Kampala.

Mu 2010 ubuyobozi bw’u Rwanda bwandikiye ubwa Uganda bubibutsa inshingano mpuzamahanga bafite zo guta muri yombi bakaburanisha cyangwa bakohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare mu kwica imbaga y’Abatutsi. Ubusanzwe ibihugu bibujijwe guha ubuhungiro abakekwaho ibyaha mpuzamahanga byibasira inyokomuntu birimo na jenoside. Ku wa 18 Kamena 2016 u Rwanda rwoherereje Uganda ubutumwa, rugaragaza urutonde rw’abakekwa 137 n’ibyo baregwa. Uganda yataye muri yombi batatu nabo baza kurekurwa.

Sibyo gusa kuko Inzego z’iperereza muri Uganda zikomeje gukorana n’abantu bahoze mu gisirikare cya RDF ndetse n;abari mu mitwe y’iterabwoba nka RNC, ku buryo nyuma bibyara imikoranire igambiriye gusiga icyasha ubutegetsi bw’u Rwanda bugashinjwa ubugizi bwa nabi, gushimuta abantu no kuneka iki gihugu cy’igituranyi.

Amakuru yizewe ava mu nzego z’ubutasi za Uganda avuga ko uwo mugambi ufite intego ebyiri zikomeye arizo kugaragaza u Rwanda nk’igihugu cyamaze kuvogera Uganda no gukoresha Abanyarwanda mu kuzamura amajwi y’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, mu bisa no gutungira agatoki imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu. Nta gitangaza rero kubona Museveni ashyigikira ko u Rwanda rwaganira n’u Burundi ku bibazo bwarwo ahanini biri imbere mu gihugu nkuko byagiye bigarukwaho kenshi n’abarebera hafi ibibera mu Burundi.

 

2018-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

Amerika yinangiye ku guhindura inyito kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Amerika yinangiye ku guhindura inyito kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Editorial 09 Apr 2018
Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho – Perezida Kagame

Abashaka gusenya bahoraho ariko ntibagomba kubigeraho – Perezida Kagame

Editorial 01 Jan 2018
RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

Editorial 15 Apr 2020
Nyamagabe: Abataramenyekana batwitse imodoka eshatu, abantu babiri bahasiga ubuzima

Nyamagabe: Abataramenyekana batwitse imodoka eshatu, abantu babiri bahasiga ubuzima

Editorial 16 Dec 2018

2 Ibitekerezo

  1. Tom
    December 13, 20182:01 am -

    Amabaruwa hagati y abaperezida ndumva ntagitangaza kirimo kuko ba perezida barandikirana ndetse bakavugana no kuri phone.Mureke kubona ibibazo aho bitari

    Subiza
  2. Claudien
    December 13, 201812:55 pm -

    Uwonguwo utukana ntacyo yazubaka.Ahubwo nibarize: amabaruwa y’urudaca ni angahe turetse ayo muvuze uko ari abiri?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Village Urugwiro : Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuri uyu wa Gatanu
INKURU NYAMUKURU

Village Urugwiro : Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuri uyu wa Gatanu

Editorial 15 Sep 2018
Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato
POLITIKI

Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Editorial 06 Mar 2019
Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.
Mu Rwanda

Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Editorial 08 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru